Digiqole ad

REB yashoboraga gukora ibirenzeho igacunga neza za miliyari za Leta

 REB yashoboraga gukora ibirenzeho igacunga neza za miliyari za Leta

Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana I.Janvier na Rwambonera Francois Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Board

*Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, banenzwe ko kudakurikirana neza abakozi byatumye imari ya Leta icungwa nabi,

*Gahunda ya One Laptop per Child yatanzweho miliyari 35, ariko ntiyagenze uko Leta yabyifuzaga,

*REB iyobowe na Gasana Janvier ubu ngo igiye gusubira ku murongo.

Kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (Rwanda Education Board, REB) cyitabye Komite yo kugenzura imari ya Leta mu Nteko umutwe w’Abadepite, (PAC), bisobanura ku karindi k’amakosa yo gucunga nabi ibya Leta Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje muri Raporo yo kuva muri 2010-2015.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana I.Janvier na Rwambonera Francois Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, Board
Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana I.Janvier na Rwambonera Francois Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Board

Abayobozi ba REB bemeye menshi mu makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, ariko bavuga ko hari zimwe mu nama yabaye zabagiriye akamaro ubushize, zikaba zaratumye hari ibikosorwa birimo ko REB hari imirimo imw en’imwe yakoraga ubu yeguriwe ba rwiyemezamirimo.

Amakosa akomeye Umugenzuzi w’Imari ya Leta yabonye muri REB, hari ukuba hatagaragara uburyo abanyeshuri Leta yagurije ngo bige Kaminuza bazishyura, abaturage bubatse amashuri ariko bakaba batarahembwa n’igihe gishize, amadeni REB ifite amaze igihe ikaba itayishyura, amafaranga agera kuri miliyoni 268 REB yishyuye akarenga ku myenda yishyuraga, nta mpamvu, amakosa akomeye yo gucunga imari no gutanga amasoko ya Leta.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta yasanze REB yarasabye amafaranga miliyari zisaga 30 yo kuzatangamo amasoko 140, ariko itanga amasoko umunani gusa azwi, andi atandatu yatanzwe atari ateganyije.

Muri aya makosa yose, abiri yatumye uhagarariye Ubushinjacyaha agira inyota yo kuyakoraho iperereza. Ayo makosa ni ay’uko ba rwiyemezamirimo babiri bishyuwe amafaranga y’umurengera ku masoko bari batsindiye muri REB.

Abashinzwe imari muri REB bishyuye CIMACO ideni rya miliyoni 110, ariko babanza kumwishyura miliyoni 50, nyuma ngo bibagirwa kuzisiba mu bitabo by’abo bafitiye imyenda. Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri REB, yabwiye abadepite ko habayeho ikosa ryo kwibagirwa gusiba ayo mafaranga.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asa n’urakaye, yavuze ko ibyo atari ibintu byo kubwira abantu mu ruhame ko mu gucunga ibya Leta ahabayeho kwibagirwa. Obadiah Biraro yavuze ko ari ikosa ryakozwe nkana kugira ngo ubutaha ayo mafaranga azishyurwe, anyerezwe.

Iri kosa ritihanganirwa, ni iryabaye kuri sosiyete yatsindiye isoko ryo kugemurira REB ibikoresho byifashishwa mu kwigisha Ubumenyi (Science). Uyu ngo ku mafaranga yagomba guhembwa harenzeho miliyoni 51, abadepite bakibaza ko uwayamuhaye yagira ngo bazayagabane.

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier yavuze ko icyo kibazo cyatahuwe, basaba rwiyemezamirimo gusubiza ayo mafaranga, ubu ngo amaze kurarura miliyoni 34 muri REB.

Gasana Janvier wanasubije byinshi mu bibazo byagaragajw en’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yavuze ko amenshi muri ayo makosa bayemera ariko bagiye kuyakosora.

Ku kibazo cyo gushyiraho uburyo bwo kwishyuza abanyeshuri, Gasana yavuze ko abishyuzwa bagera ku 105 109 ngo ni rwo rutonde bahaye Banki Itsuramajyambere y’u Rwanda (BRD) ariyo ubu ifasha mu gutanga unguzanyo ku banyeshuri.

Yavuze ko abanyeshuri biga mu mahanga Leta yasanze ibibatangwaho ari byinshi batabasha kwishyura, ihitamo ko bazajya bishyura amafaranga nk’ay’uwigiye mu Rwanda, andi mafaranga akaba inkunga ya Leta. Abadepite basabye ko uko byandikwa mu bitabo byajya bitandukanywa, kuko ngo siko mbere byakorwaga muri REB.

Gasana yavuze ko babashije gushyiraho software ifasha abanyeshuri kwiyandikisha basaba inguzanyo ngo byakemuye ibibazo by’abagaragazaga akarengane ari benshi, ikigiye gukurikiraho ngo ni ugushyiraho software yo gufasha kwishyuza abo banyeshuri.

Umuyobozi wa REB yavuze ko kuba amasoko yari ateganyijwe ari 140 ariko hagakorwa amasoko 8 gusa, ngo hari ibindi amafaranga yajyanywemo bijyanye no kuziba icyuho cy’inguzanyo ya bourse cyari cyagaragaye. Gusa bisa n’aho abadepite babonye ko REB hari urundi rwego rwabiyitegetse kuko ngo nta bisobanuro biri muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari, kandi ngo iyo mikorere itandukanye n’iteganywa n’amategeko yo gukoresha ingengo y’imari.

REB kandi yasobanuye kuri gahunda ya One Laptop per Child aho mudasobwa nto Leta yashoyemo miliyari 35, ariko ikaba itaratanze umusaruro wari witezwe. Ibibazo byabonetsemo, ni uko hagendewe ku mibare y’ibigo bike Umugenzuzi yagezemo, mudasobwa 104 000 zose zaba zidakora, zingana na ½ cy’izaguzwe.

Mudasobwa 18 000 zaribwe, ikindi ngo iyo gahunda ntigaragara neza intego ifite ugereranyije n’indi gahunda ya SMART CLASS Leta ishyize imbere. Abadepite bakavuga ko One Laptop per Child yagiyeho nta murongo n’icyerekezo ifite, kuko ngo imaze kugera mu bigo 123 kuri 370 yagombaga kugeramo.

Iyi One Laptop per Child kandi ngo imaze gutangisha Leta miliyoni 582 zimaze kujya ku nzu ikorerwamo ibyo kwita ku mashini zapfuye no kuzishyiramo program, ayo akiyongera kuri miliyoni 922 yaguzwe Servers z’izo mashini inyinshi zikaba zikibitse izindi zarapfuye.

REB yanisobanuye ku mafaranga miliayri yahembwe abarimu bakosora ibizamini bya Leta ariko ikaba itarabatangiye imisoro n’ubwizigame kuri ayo mafaranga. Gasana Janvier Umuyobozi wa REB yavuze ko ayo mafaranga yabaye make, ariko ngo iyo misoro n’ubwishingizi byaje gutangwa nyuma.

Ikibazo kindi cyari gikomeye ni icy’abaturage bubatse amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 y’ibanze, bakaba batishyuwe. Uturere tukaba turega REB kutatwishyura, ariko umwenda dutanga ukaba urimo ikinyuranyo cya miliyoni 400 ku mwenda REB yemera.

Gasana Janvier yavuze ko REB yamaze kohereza amafaranga miliyari azishyura abo baturage kuko ngo ni wo mwenda bumvikanye n’uturere ufitiwe ibisobanuro, gusa ngo ayo yandi atanditse bazigana n’uturere uko yaboneka akishyurwa.

Ingengo y’Imari REB ikoresha igera kuri miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko mu mwaka ushize hiyongereyeho miliyari esheshatu. Gasana Janvier yabwiye abadepite ko abakozi batari bashoboye basimbujwe, ubu bakaba bagiye kwisubiraho amakosa yagaragaye ntazongere kuboneka.

Abayobozi ba REB bisobanura kuri amwe mu makosa yagaragajwe n'Umugenzuzi w'Imari ya Leta
Abayobozi ba REB bisobanura kuri amwe mu makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta
Bimwe na bimwe mu bisobanuro ntibyanyuze Hon Nkusi Juvenal n'Abadepite bakorana muri PAC
Bimwe na bimwe mu bisobanuro ntibyanyuze Hon Nkusi Juvenal n’Abadepite bakorana muri PAC

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Twe abaturage REB tuyifata nka failure gusa, tukaba dutekereza ko ari ikigo cyagenewe kunyuzwamo ibisahurano byo gukiza agatsiko k’abantu bamwe kandi bacye cyane. Niba atari uko bimeze, Leta niyirukane abakozi bacyo bose, ihereye kuri uyu mwana Gasana JAnvier ngo ni DG; yego ibibazo bimwe ifite ubu byatewe na John Rutayisire wahayoboraga mbere, ariko na Gasana nawe is as incompetent as are the staff he inherted. Mubirukane bose, ako kazu gasenywe; cyakora nimwongera kwangaja abandi bakozi Muvunyi Emmanuel wo muri examination mumugaruremo kuko ni umukozi kandi ajya kwegera kuba umunyakuri.

  • Nkunda iyi statement benshi mu bayobozi bacu bakunda kudukorera: “abakozi bafite ubumenyi buke barasimbujwe”! Ubundi ngo “twibagiwe kuyandika/kura mu bitabo byacu by’imyenda”! Abo bakozi bivugwa ko badashoboye ko duheruka ngo aribo baba “batsinze” ibizami by’akazi mu bihumbi n’ibihumbi baba bagashaka,ubumenyi n’ubushobozi bwabo nyuma bujya he? Ukuri ni uko abayobozi 1)bahesha akazi abatagashoboye hagendewe gusa ku cyenewabo 2)bakora ibishoboka byose ngo babone aho biba batitaye ku nyungu za rubanda dutanga iyo misoro 3)ibyo umukuru w’igihugu abasaba iyo abashyiraho, akabisubiramo mu myiherero n’izindi nama zinyuranye, byose babita aho kuko ikibashishikaje ari ugusahura!

Comments are closed.

en_USEnglish