Digiqole ad

Ikizamini cya ‘Electrical drawing’ cyari gukorwa ku wa gatanu, cyakopewe

 Ikizamini cya ‘Electrical drawing’ cyari gukorwa ku wa gatanu, cyakopewe

Umwe mu banyeshuri akora ikizamini gisoza ayisumbyuye mu Rwanda/ Internet

Hari amakuru yemeza ko ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi-ngiro (WDA) bwafashe umwanzuro wo guhindura ku rwego rw’igihugu, ikizamini cy’isomo rya ‘Electrical drawing’ cyari kuzakorwa ejo ku wa gatanu, nyuma yo kumenya ko hari umunyeshuri cyangwa umwarimu mu Karere ka Gakenke waba yabonye akanagumana ‘kopi’ yacyo.

Uyu munyeshuri cyangwa umurezi utaramenyakana, abaye ari umunyeshuri yaba yari yitoraguriye ingoma mu giteme kuko hatabayeho kwiba iki kizamini.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, abayobozi ba site y’ibizamini yo ku kigo cy’ishuri cya Lycee Catholique Saint Alain Mataba, mu Murenge wa Mataba, mu Karere ka Gakenke batanze ikizami cya “Electrical drawing” cyagombaga kuzakorwa ejo tariki 11 Ugushyingo 2016, aho gutanga icya “Electro techniques” cyari gukorwa kuri uyu wa kane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yatangarije Umuseke ko habayeho amakosa yo gutanga ikizamini cyari buzakorwe ejo ku wa gatanu.

Ikosa rimaze kuboneka, abayobozi ba Site ikizamini cyakorerwagaho bagerageje gukusanya impapuro z’ibizamini bari bamaze guha abanyeshuri ariko habura ‘copy’ y’ikizami imwe, ntibiramenyekana niba yahishwe n’umunyeshuri cyangwa umwarimu.

Mayor Nzamwita yavuze ko inzego z’umutekano zikimenyeshwa ayo makuru zahageze, ndetse baganira n’ikigo cya WDA ku cyakorwa, bumvikana ko ikizamini cyari bukorwe uyu munsi gikorwa, ejo ku wa gatanu hakazategurwa ikindi gishya ku rwego rw’igihugu hose kuri iki cyaburiwe copy.

Ati “Urumva ko haketswe ko ikizamini cyaba cyakopewe, ntabwo hategurwa ikizamini ku rwego rw’akarere, ikizamini gitegurwa ku rwego rw’igihugu.”

Yavuze ko Police yatwaye bamwe mu barezi bashinzwe iyo site y’ikizamini ngo bajye kubazwa ku makosa y’uburangare yabayeho.

Umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome yabwiye Umuseke kuri telefoni ko ayo makuru atarayamenya.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mbega uburangare ntabwo bisobanutse kuko amabwiriza avugako mbere yo gufungura ikizamini ubanza ukareba ko cyari gifunze neza kandi ko aricyo koko bigakorwa na Directeur wa center, imbere y’amarimu, ushimzwe uburezi mu murenge, police….. so ntabwo bisobanutse babikurikirane

Comments are closed.

en_USEnglish