Digiqole ad

Nyagatare: Bashyize inyungu zabo imbere uburezi babushyira mu rwobo

 Nyagatare: Bashyize inyungu zabo imbere uburezi babushyira mu rwobo

Mupenzi George Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ibibazo biri mu burezi mu karere ayobora bikweiye gukemurwana ubushishozi

*Hari abahembwaga ari baringa, abahemberwaga niveau badafite n’abahemberwa aho badakora,
*Ngo ibibazo birimo ushatse kubirandurira rimwe byatuma uburezi buhagarara muri aka karere,
*Abarimu benshi bakora nta byangombwa kuko ngo kubona akazi yari ruswa y’ibihumbi 200 na 300,
*Ngo no mu tundi turere bakwiriye kureba ko ishyamba ari ryeru.

Akarere ka Nyagatare kagaragara muri  raporo y’ibikorwa ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015 – 2016, mu  nzego za Leta zagaragayemo ibibazo bijyanye n’imicungire y’abakozi bakajuririra iyo komisiyo bayisaba kurenganurwa. Kuri uyu wa gatatu mu gusesengura iyi raporo komisiyo y’abadepite y’imibereho myiza yumvise ibisobanura by’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku kuba batarumvise inama za Komisiyo raporo ikarinda isohoka ibibazo bitarakemuka.

Mupenzi George Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ibibazo biri mu burezi mu karere ayobora bikweiye gukemurwana ubushishozi / Archives

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko nubwo abagannye komisiyo ari bane gusa ngo hari n’ibindi byinshi, ngo abakozi bari bashinzwe kuzamura uburezi bashyize imbere inda zabo biyibagiza igihugu beteza ibibazo uburezi.

Yavuze ko gukemura ibibazo biri mu burezi mu karere ka Nyagatare ngo bisaba kwitonda kuko ngo ushatse kubirandurira rimwe bishobora kugira ingaruka ku burezi bwose muri ako karere.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ibibazo bitandukanye bijyenye n’imicungire mibi y’abakozi mu nzego za Leta zitandukanye bijyanye n’imyanzuro ifatirwa abakozi hadakurikijwe amategeko, kudaha umukozi ibyo aganerwa n’amategeko bigatuma abakozi biyiyambaza ngo ibarenganure.

Mu karere ka Nyagatare hagaragaye ibibazo by’abarimu bane biyambaje Komisiyo ngo ibarenganure Akarere kabahe ibyo bagenerwa n’amategeko birimo ibirarana by’imishahara, guhabwa ibyangombwa n’abasabaga guhemberwa impamyabumenyi bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, MUPENZI George mbere yo gutanga ibisobanuro ku bibazo bine biri muri raporo ya Komisiyo y’Abakozi  ba Leta yabanje kuvuga ku kibazo gikomeye kiri mu burezi muri Nyagatare.

Yavuze ko n’ubwo ari abarimu bane gusa bagannye komisiyo, ngo hari benshi bafite ibibazo nk’ibyabo kandi ngo bazakomeza kuyigana.

Ati: “Nubwo mufite aba barimu uko ari bane, bakaba ari bo bagejeje ibibazo kuri Komisiyo, ni abarimu benshi bafite ibibazo biteye bitya nubwo batagiye ngo bagane komisiyo. Barahari benshi n’abataraza bazaza kuko turacyagerageza gukosora ibibazo birimo.”

Avuga ko aka karere kagize ikibazo cyo kugira abakozi babiri, uwari ushinzwe imishahara y’abarimu n’uwari ushinzwe uburezi mu karere ngo bakoreraga inyungu zabo aho gukorera igihugu bituma uburezi bwo muri Nyagatare babuteza ibibazo ngo bizafata igihe kugira ngo bikemuke.

Muri Nyagatare, Mayor yemeza ko hari abarimu bahembwaga ari baringa badahari, abahemberwaga aho badakora, abahemberwaga impamyabumenyi badafite, abakora nta byangombwa n’ibindi bibazo byinshi, byose byatewe n’abo bakozi babi, ngo baharaniraga inyungu z’ibifu byabo gusa.

Avuga ko ibibazo abo babakozi basize mu burezi uwashaka kubikemurira rimwe ngo bishobora gutuma uburezi muri aka karere busenyuka, kuko ngo hari benshi babigiragamo uruhare nk’Abadiregiteri b’ibigo n’abarimu.

Ngo hari abarimu benshi bashyirwaga mu kazi nta byangobwa kuko ngo babaga batanze ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 cyangwa Frw 200  000, kandi bigaca no kuri ba Diregiteri kuko ngo hari nk’abakomisiyoneri.

Ngo aba bakozi wasanganga bafite  abantu bashyize ku rutonde rwo guhemberwaho kandi bataba ku rutonde, ugasanga abarimu babaye benshi ariko mu mashuri abanyeshuri bakabura abarimu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagate avuga ko ubu barimo kubishakira umuti buhoro buhoro badahungabanyije imyigire ngo ku buryo uyu mwaka uzarangira iki kibazo cyamaze gukemuka.

Ku bibazo by’abari muri raporo na byo harimo ibygaragaje amanyanga ahuye n’abo bayobozi babi.

Abadepite bagaragaje impungenge zikomeye ko ibyo bibazo bishobora kuba byaranangije ireme ry’uburezi, kandi ko bishobora kuba biri no mu tundi turere. Basabye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) gukurikirana no mu tundi turere uko bimeze.

Abo bayobozi bo mu burezi bari barayogoje Nyagatare, umwe ngo ubu arafunze naho undi ngo yarekuwe by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ariko abantu bagaragaraho amakosa ameze atyo bakaguma mukazi? ubu wasanga mwarabahinduriye imirimo ngo mukemuye ikibazo. Ruswa abayirwanya nibo yarenze none ngo ubikemuriye rimwe, ubundise uhitamo ute ibyo uba uretse? nimwe mubyorora.

  • birababaje pe

Comments are closed.

en_USEnglish