Digiqole ad

MINEDUC ikeneye miliyari 130Frw ngo irangize ikibazo cy'ubucucike mu mashuri ya Leta

 MINEDUC ikeneye miliyari 130Frw ngo irangize ikibazo cy'ubucucike mu mashuri ya Leta

*Uburezi buzahabwa ingengo y’imari ya miliyari 18Frw igenewe kubaka amashuri
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel yabwiye Abadepite ko ikibazo cy’ubucucikike mu mashuri gihangayikishije kuko kiri mu bidindiza ireme ry’uburezi, ariko ngo kiracyakomeza kuko kugikemura bisaba amafaranga menshi cyane kandi ntayahari. Ngo kugira ngo gikemuke byasaba miliyari 130 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari igiye gutangira kandi ngo bazahabwa miliyari 18 Frw zonyine.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel avuga ko ikibazo cy’ubucucike kidateze gukemuka vuba kubera amikoro make y’igihugu

Kuwa gatanu ubwo abayobozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) bitabaga komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresherezwe y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), basobanura ibibazo by’imicungire n’imikoreshereze mibi y’umutungo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2016/2017 nibwo iki kibazo cyavuzweho.
REB yabajijwe ibijyanye n’ikizabo cy’inzu z’ubushakashatsi (Laboratories) zitubatswe zari zarateganijwe, ndetse n’izubatswe ariko zikaba nta bikoresho bizirimo ndetse bijyana n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri na byo bidahagije kuko ubucucike buhangayikishije.
Abayobozi ba REB basubije ko byananiranye kubera ko hari aho amafaranga yari ateganyijwe yagiye akoreshwa ibindi byabaga byagaragaye ko byihutirwa kurushaho.
Umunyamabanga Uhoraraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel yavuze ko ikibazo cy’ubucucike ari kimwe mu bihangayikishije ndetse kibangamira ireme ry’uburezi.
Avuga ko iki kibazo kizwi kuko ngo nubwo umubare wa nyawo (standard) y’abanyeshuri bagomba kuba mu ishuri ari 45. Ngo hari aho usanga bageze kuri 80 cyangwa 90, ahandi ugasanga bagera mu 100.
Avuga ko mu isuzuma rimaze iminsi rikorwa mu gihugu ngo hari aho biba biteye isoni.
Ati: “Hari aho ugenda ugasanga birakoza isoni, icyumba cy’ishuri (class) imwe irimo abana 100. Ni ukuvuga ngo abo bana 100 nta nubwo biga. Ubashyize mu cyumba kimwe niba wibwiye ko biga ntibiga.”
Avuga ko hari ibigerageza gukorwa ngo icyo kibazo gikemuke ariko amikoro agakomeza kuba imbogamizi. Avuga ko ingengo y’imari yo kubaka ibyumba by’amashuri Minisiteri ihabwa itageze no kuri 20% y’akenewe.
Ngo hagendewe ku bushakashatsi bushingiye ku bana bari mu gihugu, bashingiye ku mubare w’ibyumba bikenewe ahantu runaka ngo kugira ngo iki kibazo cy’ubucucike gikemuke byasaba amafaranga menshi cyane igihugu kidashobora kubona hari n’ibindi bikeneye gukorwa.
Ati: “Turacyafite urugendo rurerure. Reka mbahe urugero, abanyeshuri uko bameze uyu munsi kugira ngo ubashyire ku gipimo ngenderwaho cy’abanyeshuri 45 mu ishuri,  birasaba miliyari 130 Frw muri uyu mwaka udashyizemo ibireba abarimu.”
Avuga ko iki kibazo kizakomeza kubaho kuko ngo muri izo miliyari 130 Frw zikenewe ngo MINEDUC izahabwa amafaranga menshi kugira ngo iteze imbere uburezi. Ngo izahabwa atageze no kuri 15% by’akenewe mu kubaka.
Mulindwa yagize ati: “Mu kugerageza kuzamura uburezi MINEDUC yahawe amafaranga menshi ngereranyije n’abandi, miliyari zavuye ku munani zigiye kuba miliyari 18 Frw. Ariko ngereranije miliyari 18Frw na miliyari 130 Frw zikenewe icyo bivuga, ni uko  ikibazo cy’ubucucike gikomeza kuba gihari.”
Avuga ko iki kibazo cy’ubucucike ahanini ngo kirimo guterwa na politike ya Leta y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. aho abanyeshuri bigira ubuntu. Ngo bituma nta bakijya mu mashuri yigenga kuko ngo haba hari aho bashobora kwigira ubuntu, bigatuma amashuri yigenga abura abakiliya agafunga imiryango.
Yavuze ko ubu nubwo iyi gahunda yatanze umusaruro mu gutuma abana bose biga ariko ngo abari barakoze ishoramari mu burezi abenshi bafitanye ibibazo n’amabanki kuko babuze ubwishyu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Izo miliyari 130 zarangiza ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, nta n’ubwo ari icya kabiri cy’ayubatse Kigali Convention Center. Arangana n’ayo Leta yahaye Rwandair mu myaka itatu ishize kubera gukorera mu gihombo. Niyo make ku mafranga yaburiwe irengero n’umugenzuzi w’Imari ya Leta buri mwaka hagati ya 2013 na 2017. Ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi!!

  • Tuguze biriya bitwaro abarusiya bashaka kutugurisha, twashora aruta ariya.

  • Gushora amafranga ahagije mu burezi, amashuri yubatse neza akaboneka, abarimu b’abahanga kandi bahembwa neza bakigisha abana, imfashanyigisho zinoze zigakorwa, bourses (amafranga ahabwa abanyeshuri) zidashyira abiga mu bukene bukabije zigatangwa, transport y’abanyeshuri ikoroshywa bihagije, kwimenyereza akazi bigahabwa ingufu, ibyo byose bikorwa n’abamaze kumva ko gushora imari ihagije ngo abana b’igihugu bige kandi neza bitanga umusaruro kuruta gushora mu bindi ibyo ari byo byose, n’iyo byaba ibirombe by’amabuye y’agaciro cyangwa Petroli. Kurihira abana bakiga si charge ni investissement. Kandi umwana Leta idashoyeho umutungo ngo yige neza yibesheho neza, birangira ayihenze kurusha uwize akaminuza. Uyu wa nyuma arinjiza, agatanga imisoro, agatanga akazi, agakemura bimwe mu bibazo igihugu gifite iyo afite umutimanama muzima, mu gihe uwaheze mu bujiji ahoza ku nkeke abashinzwe umutekano, akarya iby’ubusa iwabo ndetse no muri gereza cyangwa cachot iyo ayigiyemo, agasenya ibyo abandi bubaka, akaba yavutsa ubuzima n’abo Leta yagombye gushingiraho amizero y’ejo hazaza, akabyara abana adashobora kurera, Leta ikabagenera imfashanyo zagombye gukoreshwa mu iterambere rusange, n’ibindi n’ibindi. Muri politiki zose Leta ishyize imbere, ijye izirikana ko abantu baruta ibintu buri gihe. Kurera neza abana b’abahanga ibihumbi ijana, bishobora kwinjiriza iguhugu amafranga aruta ayo ikawa n’icyayi n’amabuye y’agaciro byinjiriza u Rwanda. Muterere ijisho ku mibare y’amafranga abanyafrika baba ku yindi migabane bohereza ino byonyine. Asigaye aruta ubwinshi imfashanyo z’iterambere zose uyu mugabane wacu uhabwa.

    • En 2016, la diaspora africaine a transféré plus de 60 milliards de dollars vers le continent africain. Ces montants sont en constante progression et n’ont pas fléchi malgré les crises économiques et financières de ces dernières années. Ces montants n’incluent aucunement les transferts par les voies informelles qui sont loin d’être négligeables et qui pourraient même surpasser les transferts formels. Le poids des transferts de fonds de la diaspora africaine est d’autant plus important qu’ils représentent plus de 20% du PIB de certains pays comme le Libéria et les Comore et qu’il a permis de financer 60% des infrastructures au Mali. Par ailleurs, ces transferts de fonds sont supérieurs aux 27 Md$ de l’aide publique au développement et aux 56 Md$[5] d’investissements directs étrangers en Afrique.

  • Mamane: L’Ecole Publique est morte
    L’école publique est morte, vive l’école privée. L’école publique pour tous les enfants de tous les milieux, l’école publique de la République payée avec les deniers publiques, l’argent de l’Etat donc l’argent de tout le monde, riches ou pauvres, l’école publique où le savoir est partagé et gratuit comme l’oxygène de l’air, l’école publique creuset du vivre ensemble en très très Démocratique République, c’est fini tout ça. Eh oui, l’école publique, c’était le bon vieux temps comme dit le Gondouanais Lambda. Merci qui ? Merci les PAS, les Plans d’Ajustements Structurels du FMI et la Banque Mondiale dans les années 80…
    Tu ne connais pas les Plans d’Ajustement Structurels mon ami ? C’est que tu as des problèmes ou que tu n’a pas connu cette belle période des PAS. Programmes, Plans, Politiques d’Ajustement Structurel. Le Gondouanais Lambda, il connait lui. Il se souvient de la Conjoncture comme on disait à l’époque. Déficit budgétaire, trop de dépenses de l’Etat, Haa !! Il faut dégraisser, il faut délester. Et c’est comme ca qu’on a dit : bye bye à l’école publique. Trop cher d’après les cerveaux de Brettons Woods. Trop cher de payer des enseignants pour tous les petits enfants Gondouanais, Trop cher de donner gratuitement des cahiers, des bics des crayons, des ardoises, des gommes, des livres, des uniformes, trop cher de payer la cantine aux enfants de tous, trop cher, trop cher.
    Bah le poète disait que le savoir est une arme. Du coup, notre Leader Bien aimé et les cerveaux de Bretton Woods se sont dit que hehe !! Arme pour arme, il vaut mieux donner des armes gratuitement aux militaires et policiers, forces de l’ordre équipées gratuitement avec l’argent publique, pour mâter le Gondouanais Lambda quand il descendra dans la rue, fâché qu’on lui a arraché son école publique gratuite.
    Et nous voici aujourd’hui, au 21ème siècle, en Très Tres Démocratique République : Ecole publique morte, école privée très tres vivante partout et surtout tres chère. Si tu n’as pas d’argent, eh bien mon ami, tes enfants iront à l’école publique. Bah oui, tu sais comme au stade quand il y a match de football. Bon il y a les tribunes VIP, présidentielles, les tribunes latérales …
    Eh bien, l’école publique, c’est comme si tu étais dehors. En dehors du stade. Tu ne vois rien, tu entends juste les cris des gens. C’est tout. On va te raconter le match mon ami. Aujourd’hui au Gondouana, tu ne verras pas les enfants de Président Fondateur à l’école publique. Pas plus les enfants de ses ministres, des grands patrons, des ambassadeurs, des officiers et de tous ceux qui pèsent lourd. Non, ils tous en tribune VIP dans les écoles privées pour voir le match dans les meilleures conditions. Quant à tes enfants, ils sont dehors eux. Beh oui, à l’école publique. On va leur raconter le match…. Oui, le match de la vie!!

  • Umwana wa Kampala akaba ararikocoye. Ngo uburezi budatanga cash busigaye buriho nibwo bwateje ubucucike mu mashuri ya Leta. Mbese we ababajwe n’amashuri ya privée yabuz’aba customer nk’uko iwabo babivuga. Naragenze ndabona rwose.

  • Igihe cyose nta muyobozi mukuru w’igihugu wohereza umwana we mu ishuri rya Leta, muzarekere aho kujya mudushushanya ko ireme ry’uburezi muri ayo mashuri cyangwa ubucucike buyarimo bibahangayikishije. Ni nko kuba ufite urugo, ugahahira abana n’umugore, warangiza ukababwira buri gihe ngo: muryoherwe ariko jye ndibujye kurya mu ihoteri. Cyangwa uti: muryoherwe ariko ntituri busangire, ntashye nariye nasangiye n’inshuti muri ya restaurant nziza iba… Shame on you!!

  • Abirabura Rura Sele he hanyuma ayo mwirirwa mwayagaruye? Ibisambo gusa ubwo nayo murashaka kuyarya dore ko mutajya muhaga

Comments are closed.

en_USEnglish