Digiqole ad

2015/16: i Nyagatare abarimu 129 bahembwaga ari baringa…REB iti “ni agahomamunwa”

 2015/16: i Nyagatare abarimu 129 bahembwaga ari baringa…REB iti “ni agahomamunwa”

*Gasana ati “ N’ubu akarere ntikarasobanura ngo wenda uyu mwarimu yitabye Imana,…”
*Ngo REB yasanze hari abarimu 67 bahawe akazi basanga imyanya yabo irimo abandi,
*Meyor na we ngo yabimenye abibwiwe na REB,
*REB ivuga ko itaratahura intandaro yabyo gusa ngo nta ruhare yabigizemo…

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bwitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage kugira ngo bwisobanure ku bibazo bireba iki kigo byagaragajwe muri Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta, kuri uyu wa wa 26 Mutarama bwatangaje ko mu mwakwa w’imari ushize (2015-16) mu karere ka Nyagatare hari abarimu 129 basohokaga ku rutonde rw’imishahara ariko batazwi. Iki kigo kivuga ko na cyo cyatunguwe n’ubu buriganya.

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier avuga ko na bo batunguwe n'ubu buriganya
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier avuga ko na bo batunguwe n’ubu buriganya

REB ivuga ko mu karere ka Nyagatare urutonde rw’abarimu bahembwaga mu mwaka wa 2015-2016 rwari ruriho abarimu 1 719 mu gihe abarimu bari bazwi ko bakora ari 1 590.

Umuyobozi w’iki kigo, Gasana Ismaël Janvier wavugaga ko iki kibazo cyabatunguye, avuga ko kugeza n’uyu munsi batarabasha gutahura uwaba yihishe inyuma ubu buriganya.

Ati “ Iki kinyuranyo cy’abarimu 129, kugeza n’ubu Akarere ntikarabasha kudusobanurira ngo uyu mwarimu wenda yitabye Imana cyangwa yarimutse,…nta gisobanuro cy’aba bantu 129 kandi barahembwe.”

Gasana avuga ko iki kibazo ari imikorere mibi ya bamwe mu bakozi na ruswa, akavuga ko iperereza ry’ibanze ryabaye rifashe bamwe mu bakekwa barimo ushinzwe abakozi n’imishahara yabo n’ushinzwe uburezi mu karere ka Nyagatare, bari gukorwaho iperereza.

Avuga ko muri aka karere bahasanze andi makosa yakozwe mu micungire y’abarimu arimo kuba hari abarimu bashyizwe mu ntera badakwiye, abarimu bafite impamyabumenyi ya A2 ariko bagahemberwa ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0).

Avuga ko ibi byapfiraga ku buyobozi bw’Akarere kuko ari bwo butanga urutonde rw’abahembwa, akavuga ko ibi ari ukumunga umutungo w’igihugu. Ati “ Urumva ikinyuranyo cy’aya mafaranga, ni menshi cyane.”

 

Muri Nyagatare, ibibazo mu burezi ni uruhuri…

Umukozi ushinzwe imicungire y’abarimu muri REB, Johnston Ntagaramba ubu uri gukorera mu karera ka Nyagatare kugira ngo ibibazo by’imicungire y’abarimu biri muri aka karere bishakirwe umuti, avuga ko uburezi muri aka karere bwibasiwe n’amanyanga yagiye akorwa na bamwe mu bayobozi.

Atanga urugero rw’abarimu bigishaga mu mashuri abanza bafite A2 nyuma bakaza kubona A1 cyangwa A0 bagahita bazamurwa mu mashuri yisumbuye badakoreshejwe ikizami.

Avuga ko amabwiriza ya REB ateganya ko umwarimu azamurwa mu ntera ari uko abanje gukora ikizamini akagitsinda kandi na bwo agahabwa umwanya ujyanye n’ibyo yize muri aya mashuri makuru.

Ngo hari n’ibindi bibazo by’abagiye batanga imyanya babanje guhabwa ruswa cyangwa bakabikora ku gitutu bashyizweho n’ababarusha ububasha.

Akavuga ko ibi byatumye muri aka karere hagaragara abarimu 67 batsindiye imyanya ariko bajya aho boherejwe bagasanga imyanya yabo irimo abandi barimu (batayitsindiye).

Ntagaramba ati «Bahawe akazi n’amabaruwa ndetse bamwe baranakora ariko basanze harimo abo bandi bose bagumanamo abandi bo ntibigisha birirwa bazembera aho…narababwiye ngo ntibishoboka. » Ngo muri aba bose (batsindiye akazi) nta n’umwe uhembwa.

Uyu muyobozi muri REB uherutse kugirana inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Nyagatare avuga ko ibiri mu burezi mu karere ka Nyagatare ari agahomamunwa, akavuga ko hari abarimu 72 babuze imikoro.

Ati « Nk’ubu ikigo kitwa Shonga gifite abarimu Umunani bashoma badafite icyo bamaze, ikitwa Ntoma gifite batandatu, Mahwa ifite batandatu, ikitwa Gakirage gifite batandatu,…akavuga (directeur) ati babampaye ntabakeneye.”

Gusa ngo ikibabaje ni uko hari ibigo byabuze abarimu.  Akomeza agira ati « …Abandi benshi bakavuga bati maze umwaka narabuze abarimu. »

Kuri ibi bibazo by’abarimu bahembwaga ari baringa n’aba bagiye bahabwa imyanya batayikwiye, REB ivuga ko nta kosa yishinja kuko iba yujuje inshingano zayo zo gukora urutonde rw’abemerewe kwigisha, ariko ubuyobozi bw’Akarere ‘bukayica ruhinganyuma’ bugakora urundi rutonde rushyikirizwa MINECOFIN kugira ngo bahembwe.

REB ivuga ko sitati yihariye y’abarimu iherutse kwemezwa yitezweho umuti w’ibi bibazo, kuko abazajya bakora umwuga w’ubwarimu bose bazajya bandikwa mu rubuga bahuriyeho bityo n’iki kigo kikabona uko kibakurikiranira hafi.

Abadepite bagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage basabye REB gusobanura byimbitse iki kibazo
Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage basabye REB gusobanura byimbitse iki kibazo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • uru nurugero ko aya manyanga akorwa n’ahandi hose, yewe umuzimu wateye uburezi bwacu arakanyagwa

    • Njya mbwira abantu ko gukorera Leta bisaba gukorera IMANA bakagirango ndibeshya; Bisaba gukora uteze amatwi umutima-nama kandi ntukorere ijisho, ugatinya cyane UWITEKA, ugakora ufitiye impuhwe igihugu kubera banyarwanda bagenzi bawe, bakennye kandi bakeneye gutera imbere.
      Naho ubundi gukora ucungana n’abagukuriye cg Audit biroroshye cyane kubaca murihumye.

  • yewega yewega,baringa ziragwira!bimeze neza neza nkabyabindi byigeze kugaragara mukigega farg byakozwe na balikana eugene na equipe barikumwe ntavuze amazina kuko ari ibifi binini maze uwitwa niyonsenga ildephonse yabavumbura bagahita bamwereka umuryango usohoka muri farg amaze amezi6 gusa,tekinike ziragwira muzabaze uwayoboye wese farg uburyo barihiraga abanyeshuri ba baringa barenga15.000 burimwaka nakandi kayabo kagendaga mukubaka nogusana amazu cg inkunga zingoboka,ahitwa mubiryogo,nyamirambo,nyakabanda,kimisagara nahandi muri nyarugenge ni amabanga kuko hari naho komite za ibuka ziyobowe nabavugwaho jenoside nka biryogo cg aho baha ibyemezo byogucika ku icumu kd bafite dosiye zagacaca nka nyamirambo na musha irwamagana,ndetse na gacurabwenge barihiye abana binterahamwe ifungiwe i arusha yanakatiwe nyamara aba bana barangije kwiga nakaminuza.Yesu/yezu ati,ntiwafata umugati wumwana ngo uwujugunyire imbwa,iyo ubivumbuye ukabivuga uba ikivume ukajujubywa ukitwa umunyamatiku cg kowananiranye ukibasirwa ugatotezwa ukabura ijambo bakaguca hasi bakangiza nizina ryawe hose ukitwa nayo.Buriya nyatare siho honyine muzajombe umwotso nahandi muzasangamo zabaringa

  • Nzaba ndeba!

  • Hahaaaaaaaaaa! Ibi nibisanzwe I nyagatare! Ahubwo mugiye mu bigo byaho ngo murebe uburyo Umwarimu ahembwa adakora. Kdi nkaho gakirage ni directeur ubangaja nakarere kakamufasha. Gusa birababaje

  • Hahaaaaaaaaaa! Ibi nibisanzwe I nyagatare! DIRECTOR OF EDUCATION NI UMUHERWE BIRENZE NUMUTUNGO ATASOBANURA AHO WAVUYE

  • Ariko reb iririrwa ijya kure yabanje ikareba nahabegereye nko mukarere kakicukiro kumashuri abanza yanyarugugu maze bakabasura babatunguye maze mukareba ireme ryuburezi abo barimu batanga( ho iyo ushatse nokuba wagira icyo ubaza umwana niwe uhagorerwa)

  • No muri Karongi niko bimeze.

  • Izi ni ingaruka zo gushyira mu myanya abashonji aho gushyiramo abashoboye. Uwatekereje ubu buriganya ni igisambo ruharwa nta kindi umuntu yavuga, nta patriotism, nta burere, nta bunyangamugayo …. Wasanga ubu bujura buri hose mu gihugu .. uwapfuye yarihuse.

    • Kandi baba baranyuze mu itorero?

  • Ariko icyi gihugu cyiri gupfa buhoro buhoro!!!! Twirajyize Nyagasani!

  • ariko ibibintu bikorwa gute koko!! birababaje ni hafatwe ingamba zikaze abo banyamitwe bahimba ama listes bakanirwe urubakwiye.

  • Abize kwigisha babuze akazi bagaha abatarabyigiye,A2 muri secondaire A1 na A0 baraho yewe birakomeye.

  • Ariko ndabona REB yigira umwere muri iki kibazo.None se inzego za REB zishinzwe ikurikirana bikorwa mu karere zikora iki kugeza aho Leta ihomba amfr angana kuriya? Ikindi ntaho bavuga ubuyobozi bw’akarere bwacyuye igihe bwakagombye gukurikiranwa bugasobanura ibi bintu.Ayo malisti yakorwaga na services techniques agashyikirizwa mayor for approval.Nibahamagarwe basobanure ibi bintu.Biteye agahinda

  • Hahaha. Akumiro koko. Let them be imprisoned for their faults. You can even check Rwimiyaga primary and secondary school. Oh what mess

  • Yewe, nimutabare munyarukire n’i Kayonza murebe.Ni aha rugaba ndakanyagwa!

  • ARIKO REB NAYO NTABWO YAKWIKURAHO IKOSA KUKO IFITE DEPARTMENT ISHINZWE GUKURIKIRANA IBY’ABARIMU Ni kuki abakozi bo muri REB bashinzwe dosiye z’abarimu batabonye ayo manyanga mbere kugeraho bigaragazwa na Komisiyo y’Abakozi ba Leta. Ko REB ikora “placement” y’abarimu ifatanyije n’Akarere kuki itabibonye mbere, kuki ivuga ko nta ruhare ibifitemo.

    Nyamara muri REB naho hakenewe ivugururwa ryihutirwa. Kandi muri REB hakwiye gushirwamo abakozi bashoboye kandi b’inyangamugayo bakareka kugendera ku kimenyane no ku cyenewabo.

  • Umwaka muzima baringa zihembwa??Birashoboka se??? Komera!

  • ntabwo byoroshye!

Comments are closed.

en_USEnglish