Digiqole ad

REB yasabwe kwerekana irengero rya mudasobwa 10 100 zishyuwe miliyari 2,1Frw

 REB yasabwe kwerekana irengero rya mudasobwa 10 100 zishyuwe miliyari 2,1Frw

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuri uyu wa gatanu basabye abayobozi b’Ikigo gishinzwe Uburezi (REB) kugaragaraza irengero rya mudasobwa 10 110 zifite agaciro ka miliyari 2,1Frw zishyuriwe ariko zo ntibazihabwe. 

Hon. Nkusi ngo ntibyumvikana ukuntu mudasobwa ibihumbi 10 ziburira mu rugendo rwo kuva ahari inganda kugera i Remera kuri REB

Ni ikibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta muri raporo ye ya 2017/2017. Aho iki kigo gishinzwe guteza imbere uburezi REB cyaguze mudasobwa (LapTop) mu ruganda rwa Positivo rukorera mu Rwanda ariko izo bishyuye zose ngo ntibazihabwa.
Depite Karemera Jean Thierry  ati: “Muri raporo ya Auditor General (Umugenzuzi) haragaragara amakuru avuga ngo izaguzwe ni 72 780 izabaye ‘delivered’ (zahawe REB) zigatangwa no mu mashuri ni 51 890, izafashwe na ASI-D ni  10 780 hanyuma izitaratanzwe ni 10 110 .”
Ngo izi mudasobwa zitageze muri REB zifite agaciro ka  miliyari ebyiri na miliyoni ijana n’imwe (2,101,000,000 Frw) n’imisago.
Abadepite basabye abayobozi ba REB kuvuga aho ziri kuko ngo bigaragara ko bazishyuye ariko ntibagaragaze aho ziri.
Depite Izabiriza Mediatrice ati: “REB yakabaye itangira kugaragaza niba hagombaga kuza mudasobwa 70 000, haje mudasobwa 60 000 kubera iki? Aho zagombaga kujya habaye hato? Izi 10 1000 zasigaye kubera iki? Ko ntanahagaragaza ko REB ibereyo umwenda iyi kampani yagombaga kuzizana, irengero ryazo ni irihe? Kuko mu by’ukuri muri REB ntazihari!”
Depite Juvenal Nkusi Perezida wa PAC na we yagize ati: “Urugendo rwo kuva muri Kigali Economic Zone (ahakorera uruganda) kugera kuri REB haburiyemo mudasobwa 10 000 cyangwa zaburiye muri Sonatube hari abazihategeye?”
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ICT muri REB, Dr. Niyizamwiyitira Christine yabanje kuvuga ko ari mudasobwa zari zitaratangwa mu mashuri mu gihe Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yakoraga igenzura.
Abadepite bamusabye gusabonara aho zaburiye  mbere y’uko zigera muri REB.
Depite yagize Niyonsenga Theodomir ati: “Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko mwaguze na Positivo, LapTop zirenga 70 000 hanyuma ziza iwanyu muri REB haburamo mudasobwa 10 100, nta “delivery note’ (inyandiko ko mwazakiriye), mudasobwa 60 000 nta kigaragaza uko mwazakiriye aho bigaragarira ni aho mwazishyuriye ahubwo.
Ibyo kujya gutangwa mu mashuri ba ubiretse. Tubwire ngo zaburiye he, ziva muri Posito zigera iwanyu?”
Yahise avuga  ko mu gihe Umugenzuzi Mukuru w’imari yakoraga igenzura ngo hari impapuro zitabonekeraga igihe.
Dr. Niyizamwiyitira Christine ati: “Izi mashini (mudasobwa) mu by’ukuri habayemo ikosa ry’uko impapuro bashobora kuba batarazegeranyije neza icyo gihe, bagaragaza ko bazakiriye (delivered) mu by’ukuri twari dufite ububiko (Stock) butoya muri REB. Izi mashini zimwe zaratanzwe mu bubiko zishiramo, izindi zari zarasigaye muri Positivo (mu ruganda) dukomeza no kuzitanga ariho zituruka. Hasigaye imashini 2 400 zonyine.”
Ibi bisobanuro Abadepite bahise babitera utwatsi bavuga ko babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukurikirana uko bazana izo mudasobwa.
Banavuga ko Positivo kuzibabikira bigomba kugira inyandiko ibisobanura.
Depite Niyonsenga Theodomire ati:“Icyo gihe iyo bazibabikiye bisaba indi nyandiko, ntabwo ari ugupfa kubabikira mu kirere. Bisaba ko mwazihawe, mwaziguze ‘delivery note’ irabigaragaza ko mwaziguze, hakaba n’indi nyandiko ivuga ngo turazibabikiye muzajya muza kuzivana hano.”
Abadepite bavuze ko ikibazo cya mudasobwa gikwiye gushakirwa umuti kuko ngo buri mwaka ikibazo cya Positivo gihora kigaruka mu Nteko.
DR. Niyizamwiyitira Christine ushinzwe ishami rya ICT muri REB avuga ko izo mudasobwa zaguzwe ariko ziguma ku ruganda kubera ububiko bwa REB ari buto

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko inyandiko ikwiye gukosorwa n’indi nyandiko ngo kuba bataragaragaje mu nyandiko aho ziri ngo icyakumvikana ni uko bakwerekana inyandiko ivuga ko bazibonye

Depite Niyodusenga Theodomir avuga ko kubabikira mudasobwa bagomba kuba bafite inyandiko ibigaragaza ku buryo bajya no kubyaka bafite ikibigaragaza

PAC ngo bene iyo micungire ntaho yaba iganisha igihugu cy’u Rwanda

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubujura, ubuswa n’umwanda ahagombye kuba intangarugero mu bunyangamugayo, ubuhanga n’umucyo!!! Ariko ibya Positivo byo ni birebire. Harya ubwo babonye ririya soko bapiganye nande?

    • Ubwo se ntuzi nyriPositivo? Hari abagomba gupiganywa ariko hari abavuga likijyana!

  • Aho bigeze nimutangire mwihe akabanga ndabona ruri hose! Ngo uwakubitira zazindi kubigenza kwa kundi yazimara.

  • Uwahemutse ni uwazanye iyo programme ya biriya bikinisho mwita computers, yarangiza akazana n’uruganda ruzikurikiye ngo rujye ruzikora “abavukanyimbuto” babone aho basahurira nta nduru. Nibabanze berekane tender notice, evaluation ya tender…Nimwihe akabanga nyabu, twiyemeje gupfukagurika ariko tukabatunga, uwabyanga mwarara mumunyujije mu ryoya !

  • Ngo PAC yabajije umuntu REB ikodesha inzu ya stock ya za computers za Positivo ku mafranga 16,000,000 RWF ku kwezi, abayobozi bayo baravuga ngo nyirayo ntitumuzi. Ngo ariko hari aho twasomye izina rya Francois uhagarriye company!! Hahaahaaaa!!
    Hihihihiiii!! Heeeeee!! Huuhuuuhuuhuuu!! aasssnm. Ngrkii Sorry. Umwuka uraheze ndapfuye.

  • Ibya REB ni akayobera pe nge numiwe

  • Ngiyo impamvu gufata ubutegetsi mu Rwanda ari ideal nziza cyane,12 millions za Bantu zirirwa zitamika ibifi binini biategeze no kuri 50,mbese baratwiba kandi baziko natwe tubizi kandi baziko ntacyo twabakoraho

  • Ngo rent ya 16M/month? Ntumenye landlord?

  • Ahaaa, murumva harakurikira iki? Nuko bazavuga ko zashaje abarya barahaze, rwose imicungire y’imitungo y’iki gihugu izatugeza he? Nukuri murebe munguni zose z’igihugu baraturya baraturangije. Ariko kuki bagumya kurebera amakosa nk’ariya . Ariko basanga nikoreyemo kukbera inzara natewe n’ubukene bagahita banyanika kugasi nkaho ari nge urya byinshi

  • Mukarenzaho muti: One Laptop per Children, nzaba ndeba iryo reme ry’uburozi muri kuduha mugenda murata hose. Hahahaha uwiba ahetse aba abwiriza uw’imugongo. Ngaho mwitege ibyo mutwigisha

  • REB isigaye yarabaye umurima w’abaryi, kandi ikibazo nge mbona aruko usanga hari abantu bakoramo ariko bisa nkaho badakorwaho ugasanga bikorera ibyo bishakiye ntakugisha inama ndetse nta no gutinya.
    Nge ndi umwe mu banyeshuri boherejwe kwiga muri University of Dar Es salaam, yari scholarship ya DFID ariko inyuze muri Rwanda Education board.
    hari ibintu bitatu byabayeho bigaragara neza ko bariya bantu nubwo barya amafranga ya leta ariko birengagiza nejo hazaza habo ndetse n’ahabana babo. ibyo ni ibi bikurikira;
    1. Admission letter REB yazibonye hashize ibyumweru umunani( amezi abiri ) abandi baratangiye kwiga, kandi University yo yari tarasohoye list, ariko REB ntibimenye, bo bakavugako University yari kubibamenyesha, ariko ntago byari ukuri kuko University yo yasohoye list nkibisanzwe, ahubwo nibo bari gukurikirana bakamenya aho dossier igeze. Ibi rero byatumye abanyeshuri tugerayo abandi baramaze gutangira, maze amasomo si ukudukubita yivayo!!, byakwiyongeraho no kuba bakoresha igiswahili n’icyongereza kandi abenshi muri twe barize mu gifaransa ibintu biba ibibazo. Turashimira cyane ubuyobozi bwa University of Dar Es salaam na nyakubahwa Ambassador Rugangazi, ndetse na comitee ya ambassade y’u Rwanda muri Tanzania kuba baraturwaniye ishyaka, nahubundi twese twari kugarurwa cyangwa tugatsindwa.
    2.Twageze Tanzania , amacumbi dusanga yarashije, ariko icyadutangaje ni ugucumbikirwa muri Hotel( niko bayita ariko ninka lodge Resto iri VIP), mugihe kingana n’amezi abiri, turarana turi babiri ku gitanda kimwe, ahantu kure y’i shuri. ese kweli ubwo byari bibatunguye bene ako kageni kuburyo abana batashakirwa aho kuba hafi y’ishuri mugihe bataranamenyera? ntawe nshinja ariko nkeka ko hano habayemo gutekinika no ku dealinga kumafranga hagati y’uwadushakiye aho kuba n’aho twabaga.
    3. icyo cyo cyaje ari karundura!!, mu gusoza amashuri, kuri lliving allowance yanyuma, hari abanyeshuri bahawe amafranga aburaho amezi abiri, kandi byagaragara ko iyo yari typing error kuko bose bari abatangizwa n’inyuguti ya N, ese nigute wasobanura ko abantu bize muri promotion imwe, bari kuri bourse imwe bamwe bahabwa bourse y’amezi ane abandi bagahabwa iya abiri gusa kandi bikarangirira aho?? ibi rero abana bagiye gu claiminga kuri REB, umuryango wambere binjiyemo babajijwe icyo bashaka basobanura uko ikibazo kimeze, barabumva banababwira ko ayo mafranga rwose bazayahabwa kuberako ni error yakozwe , ariko icyatangaje ni uko bahuye ni uwo bita Gacinya( ndumva ashinzwe foreign bursary niba nibuka neza), abakurira inzira kumurima ngo ibyarangiye biba byarangiye! none se ayo mafranga ko ari bourse yabo, kandi akaba yarasohotse mu ngengo yimari cyangwa DFID yarayatanze, akaba atarahawe abo agenewe kubera impamvu zitanahari( kuko ntiwavugako zitumvikana kandi zitaranatanzwe), ubwo yagiye he?
    Ibi mbivuze mu Rwego rwo kwerekana ko muri REB hashobora kuba harimo abantu birira gusa kubera ko wenda ntawe batinya, ariko nkeka ko PAC yagakwiye gukora akazi hariya hantu hagakorwamo ivugurura bahereye kuri abo ba Gacinya desire, .

  • Mu rwanda hari inzego zirenga 7 zishinzwe kurwanya Ruswa:Prosecutor General(ubushinjacyaha),ubugenzacyaha(RIB),Police,Ombudsman(Umuvunyi),PAC,Auditor General,ikigo gishinzwe amasoko ya Leta,Gusa uretse abapolisi barya ruswa ya 2000 ku muhanda na ba gitifu b’utugari basaba umuti w’ikaramu,ndakeke ko uwakwiba agera byibura kuva kuri Milioni imwe y’amafranga ,uretse kubazwa gusa nk’ibi biri kuba nta kindi kibazo cyamubaho,ndabategeye nimwumva hari icyabaye kuri bene abo bantu nzishyura!

  • @RUTI Ibyo umaze kuvuga wabihagararaho n’ibirenge byombi? None se ni ukuvuga ko ntabo ujya wumva bakatirwa n’inkiko?

  • @Sinivuze we, niba uri mu bahawe bourse ya DFID, nturi ubonetse wese nawe uri uwo mu nda y’ingoma. Ko wanize ukarangiza se urarwana n’iki? Karibu nawe ube umukozi wa systeme izagukamira nta nkomyi, wiyubakire umuturirwa vuba vuba cyane. Harira nyir’ubukozwemo, naho nyir’ubuteruranywe n’akebo arihanagura.

Comments are closed.

en_USEnglish