Digiqole ad

Gicumbi: Umwarimu watse inguzanyo agatoroka hafatirwa umushahara w’uwamwishingiye

 Gicumbi: Umwarimu watse inguzanyo agatoroka hafatirwa umushahara w’uwamwishingiye

Umwalumu SACCO ishami rya Gicumbi bavuga ko imishahara bayifatira bagishaka amakuru y’abatse inguzanyo bagatoroka

Mu Karere ka Gicumbi abarimu baratabaza, bavuga ko imishahara yabo ikunze gufatirwa biturutse ku nguzanyo ya magirirane, aho batangaza ko iki kibazo giteye impungenge, bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative, Umwarimu Sacco n’inzego bwite za Leta  bafatanya mu gushaka umuti.

Umwalumu SACCO ishami rya Gicumbi bavuga ko imishahara bayifatira bagishaka amakuru y'abatse inguzanyo bagatoroka
Umwalumu SACCO ishami rya Gicumbi bavuga ko imishahara bayifatira bagishaka amakuru y’abatse inguzanyo bagatoroka

Uwavuze mu ijwi ry’uhagarariye Abarezi mu karere ka Gicumbi ku Munsi wahariwe Mwarimu ku Isi hose, Nkeramugaba Placide iki kibazo yakibwiye abayobozi.

Bamwe mu barimu  biswe Inyangabirama, bahabwa inguzanyo muri Mwarimu Sacco bagatoroka batishyuye bityo  ababishingiye bakaba bibagiraho ingaruka, bagategekwa kubishyurira, ndetse ngo hari abatarahembwe kubera kwishyura ayo madeni y’abatorotse.

Nkeramugaba yagize ati “Twishimira kuba igihugu cyaratuzirikanye muri gahunda ya duteze imbere Mwarimu, biciye mu Mwarimu Sacco, gusa  hari impungenge ko bamwe mu barimu  bashobora kudindira kuko bishingiye bangenzi babo, turasaba  ko habaho ubufatanye hagati y’ubuyobozi bwite bwa Leta  na Cooperative y’Abarimu bakanoza iyo gahunda y’ubwisungane.”

Yasabye ko inzego z’umutekano zajya zikurikirana  abahabwa inguzanyo ntibishyure, kandi nyirubwite wahawe inguzanyo akaba ari we ukurikiranwa.

Kagabo Jean Claude, Umukozi Ushinzwe Inguzanyo muri Mwarimu Sacco mu ishami rya Gicumbi, yabwiye Umuseke, ko  umushahara w’abishingira abafashe inguzanyo bawuhagarika kugira ngo babone uko bashakisha amakuru ku bafashe inguzanyo ntibaboneke.

Ahakana ko  batayabakata kuko ngo iyo babonye amakuru bifuza barekura imishahara yabo igatambuka.

Ati:  “Gufatira umushahara ntabwo ari ukuwubima, kuko ntabwo bakora badahembwa, gusa iyo tubonye amakuru dushaka turayarekura bakayabona.”

Yavuze ko baba bakeneye kumenya niba uwo bishingiye yarapfuye, cyangwa kumenya aho aherereye ngo barebe uko bakurikirana ikibazo cyangwa imitungo basize.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere ka Gicumbi, Twagirayezu Edouard na we yatangarije Umuseke ko izo mpungenge z’abarimu bamaze kuzibona, gusa bakaba batanga inama, ku barimu  ngo bagane inkiko kugira ngo baregere ubwo buhemu bagiriwe  na bagenzi babo, kuko mbere yo kubasinyira hari amasezerano baba baragiranye.

Avuga ko abarimu iki kibazo bakigaragaje,  berekana ko Koperative Umwarimu Sacco isigaye ibishyuza, igataka ku mushara wabo.

Twagirayezu avuga ko bagiye kwegera Banki bakareba niba hari icyo itegeko riteganya cyo korohereza abo barimu.

Evence Ngirabatware       
UM– USEKE.RW/GICUMBI 

en_USEnglish