Gicumbi: Umwarimu watse inguzanyo agatoroka hafatirwa umushahara w’uwamwishingiye
Mu Karere ka Gicumbi abarimu baratabaza, bavuga ko imishahara yabo ikunze gufatirwa biturutse ku nguzanyo ya magirirane, aho batangaza ko iki kibazo giteye impungenge, bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative, Umwarimu Sacco n’inzego bwite za Leta bafatanya mu gushaka umuti.
Uwavuze mu ijwi ry’uhagarariye Abarezi mu karere ka Gicumbi ku Munsi wahariwe Mwarimu ku Isi hose, Nkeramugaba Placide iki kibazo yakibwiye abayobozi.
Bamwe mu barimu biswe Inyangabirama, bahabwa inguzanyo muri Mwarimu Sacco bagatoroka batishyuye bityo ababishingiye bakaba bibagiraho ingaruka, bagategekwa kubishyurira, ndetse ngo hari abatarahembwe kubera kwishyura ayo madeni y’abatorotse.
Nkeramugaba yagize ati “Twishimira kuba igihugu cyaratuzirikanye muri gahunda ya duteze imbere Mwarimu, biciye mu Mwarimu Sacco, gusa hari impungenge ko bamwe mu barimu bashobora kudindira kuko bishingiye bangenzi babo, turasaba ko habaho ubufatanye hagati y’ubuyobozi bwite bwa Leta na Cooperative y’Abarimu bakanoza iyo gahunda y’ubwisungane.”
Yasabye ko inzego z’umutekano zajya zikurikirana abahabwa inguzanyo ntibishyure, kandi nyirubwite wahawe inguzanyo akaba ari we ukurikiranwa.
Kagabo Jean Claude, Umukozi Ushinzwe Inguzanyo muri Mwarimu Sacco mu ishami rya Gicumbi, yabwiye Umuseke, ko umushahara w’abishingira abafashe inguzanyo bawuhagarika kugira ngo babone uko bashakisha amakuru ku bafashe inguzanyo ntibaboneke.
Ahakana ko batayabakata kuko ngo iyo babonye amakuru bifuza barekura imishahara yabo igatambuka.
Ati: “Gufatira umushahara ntabwo ari ukuwubima, kuko ntabwo bakora badahembwa, gusa iyo tubonye amakuru dushaka turayarekura bakayabona.”
Yavuze ko baba bakeneye kumenya niba uwo bishingiye yarapfuye, cyangwa kumenya aho aherereye ngo barebe uko bakurikirana ikibazo cyangwa imitungo basize.
Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere ka Gicumbi, Twagirayezu Edouard na we yatangarije Umuseke ko izo mpungenge z’abarimu bamaze kuzibona, gusa bakaba batanga inama, ku barimu ngo bagane inkiko kugira ngo baregere ubwo buhemu bagiriwe na bagenzi babo, kuko mbere yo kubasinyira hari amasezerano baba baragiranye.
Avuga ko abarimu iki kibazo bakigaragaje, berekana ko Koperative Umwarimu Sacco isigaye ibishyuza, igataka ku mushara wabo.
Twagirayezu avuga ko bagiye kwegera Banki bakareba niba hari icyo itegeko riteganya cyo korohereza abo barimu.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI