Digiqole ad

Karongi: Nyamugwagwa aho abana bigiraga mu kagari no mu rusengero batashye amashuri mashya

 Karongi: Nyamugwagwa aho abana bigiraga mu kagari no mu rusengero batashye amashuri mashya

Nubwo iri shuri ryabonye bimwe mu byumba bishya haracyari n’ibindi bishaje cyane

Ku ishuri ribanza rya Nyamugwaagwa mu kagari ka Nyamugwaagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi, muri iki cyumweru hatashywe ibyumba bitandatu by’amashuri mashya yubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ingabo z’u Rwanda zavuye ku rugerero (RDF/Reserve Force). Aha abanyeshuri 116 bigiraga mu rusengero rwa EPR naho 74 bakigira mu biro by’akagali, ubuyobozi bw’ikigo burashima iki gikorwa gusa ngo bakeneye n’intebe n’ibiro by’abarimu.

Nubwo iri shuri ryabonye bimwe mu byumba bishya haracyari n'ibindi bishaje cyane
Nubwo iri shuri ryabonye bimwe mu byumba bishya haracyari n’ibindi bishaje cyane

Kuri iri shuri hakubiswe n’inkuba muri Nzeri 2015, ihitana abana batanu hanangirika ibyumba by’amashuri.

Iri shuri ryigwaho n’abanyeshuri 577.

Umuseke wasuye iri shuri, usanga abana bigira mu rusengero abandi bigira mu biro by’akagari, ariko ubu bubakiwe ibyumba bishya batashye ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Aya mashuri yuzuye atwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 63 ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi n’Ingabo z’u Rwanda zavuye ku rugerero (RDF/Reserve Force), umurenge wa Ruganda, n’akagari ka Nyamugwaagwa.

Nteziryimana Samuel Umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Nyamugwaagwa, yatangarije Umuseke ko kiriya gikorwa bakishimiye cyane.

Ati “Twashimiye ubuyobozi kuko twigiraga ahantu hatameze neza kubera ibibazo twagiye tugira. Twashimiye ubuyobozi bw’umurenge, mbese ubushobozi bwose mpereye ku bwo hasi, nkurukije uko inzego zigenda zikurikirana.”

Nteziryimana avuga ko abaturage bose babonye akazi mu mirimo yo kubaka ayo mashuri bahembwe neza, ngo abasigaye bazahembwa ku wa mbere, kandi ngo nabwo amafaranga asigaye, atagera ku bihumbi 50.

Avuga ko hakiri andi mashuri ashaje, na yo bikaba byumvikana ko ari ikibazo, ariko ngo ikindi kibazo gikomeye ni uko nta na salle y’abarimu ishuri rifite.

Ati “Twizera ko ubuyobozi bwagiye budufasha, bizakorwa bigakunda. Inama y’abarimu hari salle ishaje tuyikoreramo mu gihe tugitegereje.”

Iri shuri rya Nyamugwaagwa ngo rikeneye n’intebe kubera ko babaze izigera kuri 70 zibura, ku buryo ngo hagize ubakubitiramo agasuka (inkunga), izindi zasigara bazazishakamo.

Baragenzura ngo barebe niba nta ho rwiyemezamirimo yasondetse
Baragenzura ngo barebe niba ntaho abubatsi basondetse
Abanyeshuri baruhutse kwigira mu biro by'akari no mu rusengero
Abanyeshuri baruhutse kwigira mu biro by’akagari no mu rusengero
Imirimo yo kubaka iri shuri ngo yafashije abaturage bahakoze kwikenura kandi hafi ya bose barahembwe
Imirimo yo kubaka iri shuri ngo yafashije abaturage bahakoze kwikenura kandi barahembwe neza
Abayobozi b'ishuri n'ingabo zagize uruhare mu kubaka amashuri
Abayobozi b’ishuri n’ingabo zagize uruhare mu kubaka amashuri
Ubwiherero bushya iri shuri ryubakiwe
Ubwiherero bushya iri shuri ryubakiwe
Aha Umuseke wahageze abana barimo bigira mu rusengero
Muri uyu mwaka Umuseke wahageze abana bari bigira mu rusengero
Kuri iki kigo ngo bakeneye ibiro na salle y'abarimu kuko bakorera mu nzu ishaje cyane
Aba bana icyo gihe bigiraga ahadakwiye ubu bagiye kwigira mu byumba byiza

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Yoooo! Imana ishimwe, biranejeje pe! Abana b’i Nyamugwaagwa ni abana nk’abandi erega!

  • Biragaragara ko iterambere kubanyarwanda ryari ryaraheze mu mugi i Kigali iyi myaka yose.Abatazi amateka rero iyo uniform kaki n’ubururu twayambaye bwa mbere muri 1979 buri mwana wese mu Rwanda yahawe ayo mayadi ku buntu ababyeyi bakayidodesha.Icyo gihe Ministre w’uburezi n’amashuli abanza yitwaga Mutemberezi petero karaveli.

  • Mukosore ahanditse ngo rwiyemezamirimo ntabwo RDF Reserve/Force ntabwo Turi ba rwiyemeza mirino ni ubufatanye bw’ingabo n’akarere
    Naho rwiyemeza mirimo arapiganwa twe siko bimeze rero kuko dutabara aho bikomeye tugafasha abayobozi kwihutisha ibyo bahize mumihigo kugirango bahigure ibyo bemerereye abaturage

    • Ubwose ushatse kuvugiki? samafarangase yabana bu Rwanda harahandi bayavana?

  • Buriya ababyeyi babariya bana bari mukiciro cyakangahe cyubudehe ra?

  • Reka turebe niba iriya bubatse izamara imyaka ingana niriya iri inyuma yamateguta.

Comments are closed.

en_USEnglish