Tags : RDB

Amafoto: Tujyane mu bukerarugendo mu busitani bwa Red Rocks

Red Rock Center ni ikigo gicuruza imitako y’ubugeni bugaragaza umuco wa Kinyarwanda by’umwihariko uw’abantu batuye i Musanze, ariko by’umwihariko hakaba hari ubusitani butuje. Iki kigo kiri muri km nyeya uvuye mu mujyi wa Musanze gituranye n’Ishuri rya Nyakinama. Red Rocks, ntabwo ari urutare rutukura nk’uko wabyumva. Ni ahantu hatunganyijwe neza hari inyubako gakondo zijyanye n’ubukerarugendo […]Irambuye

Dr. Binagwaho asanga kureka guhana ibiganza byarinda kwanduzanya ibicurane

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko muri iki gihe ibicurane byiyongereye bityo abantu bakwiye gufata ingamba z’isuku no kwirinda, detse byaba ngombwa guhana ibiganza abantu basuhuzanya bakabireka. Iki kiganiro cyavugaga muri rusange ku buzima mu gihe cy’amezi atatu ashize, ariko ibibazo by’abanyamakuru byibanze cyane ku bibazo biri […]Irambuye

Abana b’ingagi 24 bazahabwa amazina ku ya 5 Nzeri 2015

Amb. Yamina Karitanyi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, kuri uyu wa gatatu yavuze ko mu muhango wo Kwita Izina ingagi, u Rwanda rushaka cyane kugaragaza ibyiza birutatse ku baturage bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, no gukurura ba mukerarugendo bo mu mahanga ya kure. Uyu mwaka bazita amazina abana 24 b’ingagi. Kwita Izina abana b’ingagi bizaba […]Irambuye

Amafoto: Tujyanye gusura inyoni mu gishanga cy’Urugezi

Urugezi ni igishanga kinini gikora ku rutere twa Burera na Gicumbi, mbere cyari mu komini ya Kivuye, Butaro na Cyungo. Iki gishanga kizwiho kuba amazi agitembamo ariyo atanga amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka, aho hakaba hariswe Rusumo bitewe n’amasumo ahari. Iki gishanga kandi ni iwabo w’inyoni zitandukanye, isandi, utubwanamajumbura, inceberezi (Abaho bayira incensheberezi), iyo nyoni […]Irambuye

Sssshhhuuu….Kimwe nawe nazo zikunda umutuzo…Tujyane kuzireba

Kimwe nawe, nubwo waba uri ‘umusazi’ gute ugeraho ugashaka gutuza, ingagi nazo ni inyamaswa zifite byinshi cyane zihuriyeho n’abantu. Izo mu misozi zisigaye ku isi ziba mu birunga by’u Rwanda, zikanagendagenda muri Congo na Uganda nta ndangamuntu kuko ibidukikije bitagira umupaka. Izi nyamaswa ‘nsabantu’ ubu ziri mu byinjiza amadevize menshi mu gihugu, kubera amatsiko ya […]Irambuye

Wari wasuura ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo?

Hagati yabyo harimo umuhora w’ubutaka wa 1Km gusa ndetse hakabamo na Hotel yakira ba mukerarugendo. Ni ibiyaga biherereye ku birenge by’ikirunga cya Muhabura. Iyo uhagaze haruguru yabyo ahirengeye, ubona neza uburyo byegeranye bigatandukanywa n’umugezi uva muri Burera ukisuka muri Ruhondo. Aha hantu ni hitegeye ikirunga cya Muhabura ku bize ubumenyi bwisi bishobora kubafasha gusobanukirwa uburyo ibi […]Irambuye

Tujyane ku kirunga cya BISOKE, urugendo rushobora umugabo rugasiba undi.

Pariki y’Ibirunga ni agace karimo ibyiza nyaburanga byinshi, by’umwihariko kureba ibirunga, amashyamba abikikije, ndetse no gusura ingagi, ariko hari no kurira ibirunga ushaka kumara amatsiko yawe ku bintu bitandukanye. Kuzamuka ibi bisozi binini ni n’ikizami cy’umubiri kuko bisaba agatege. Ni urugendo rw’amasaha ane uzamuka cyane n’atatu yo kumanuka. Bitewe n’imiterere y’aka gace, abahajya agomba kwambara […]Irambuye

Interamatsiko; Wari wasura ubuvumo bwo munsi y’ibirunga?

Ikigo RDB kivuga ko mu Rwanda muri rusange hari ubuvumo burenga 50, i Musanze honyine hari 12 bufitanye isano n’uruhererekane rw’ibisozi binini cyane byitwa Ibirunga. Aha hamaze kuba agace k’ubukerarugendo bunogeye ijisho ku banyamahanga ndetse n’abanyarwanda bagenda batahura ibyiza bitatse igihugu cyabo. Amateka y’ubu buvumo ntaho yanditse kuko buri wese no mu bakuru cyane muri […]Irambuye

Ubukerarugendo bw’urukererezabagenzi ku muhanda Kigali-Musanze

Aha hari urugendo rw’amasaha abiri mu modoka itahagaze umwanya munini, kuva Nyabugogo kugera mu mujyi wa Musanze. Ni agace k’ubukerarugendo ku muntu wese ukunda kureba ibyiza nyaburanga by’ibidukikije. Ubukerarugendo bivuze, kuva ahantu ukajya ahandi mu buryo bwo gutembera ugamije kwishimisha no kumara amatsiko wari ufitiye aho hantu ndetse no kureba ibyiza by’ibidukikije. Musanze – Kigali, […]Irambuye

Akagera, Ibirunga, Nyungwe. Wari uzi Pariki isurwa cyane muri izi?

Pariki z’u Rwanda za; Akagera(Iburasirazuba), Ibirunga(Amajyaruguru) na Nyungwe(Iburengerazuba) imibare mishya y’umwaka ushize wa 2014 igaragaza ko ibikorwa by’izi Pariki zose hamwe byasuwe n’abagera ku 67 696. Abasura Pariki ya Nyungwe bariyongereye cyane, Pariki y’Akagera niyo iza imbere mu gusurwa. Imibare y’abasuye Pariki z’u Rwanda yiyongereyeho 10% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2013 aho ibikorwa bya Pariki byasuwe […]Irambuye

en_USEnglish