Digiqole ad

Dr. Binagwaho asanga kureka guhana ibiganza byarinda kwanduzanya ibicurane

 Dr. Binagwaho asanga kureka guhana ibiganza byarinda kwanduzanya ibicurane

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko muri iki gihe ibicurane byiyongereye bityo abantu bakwiye gufata ingamba z’isuku no kwirinda, detse byaba ngombwa guhana ibiganza abantu basuhuzanya bakabireka.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu. Photo/A E Hatangimana/UM– USEKE

Iki kiganiro cyavugaga muri rusange ku buzima mu gihe cy’amezi atatu ashize, ariko ibibazo by’abanyamakuru byibanze cyane ku bibazo biri muri gahunda ya Leta y’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Abanyamakuru babajije Minisitiri impamvu hari aho abantu bajya kwivuza bagera kwa muganga bakababwira ko hari imiti idahari, ndetse ngo hakaba hari amavuriro ya Leta yari afitiwe umwenda bityo serivisi z’ubuzima ntizigende neza.

Dr Binagwaho yavuze ko mu mwaka washize abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza ari 76% bikaba byaratumye Leta itabasha gukusanya amafaranga asaga miliyari ndwi (Frw 7 000 000 000), ngo ibyo byatumye habaho kwambura ibitaro no kutagenda neza kwa serivisi z’ubuzima.

Yavuze ko ubu Minisiteri y’ubuzima yatanze asaga miliyari 3,6 mu gihe cy’amezi atatu ashize yishyura ibitaro, gusa ngo nta bwo bazi igihe umwenda wose uzishyurirwa ariko ngo Guverinoma y’u Rwanda yagiye muri icyo kibazo kugira ngo gikemuke.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko Abanyarwanda bagomba gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka ugiye kuza, bikazafasha kunoza neza serivisi z’ubuzima z’abivuriza ku bwisungane.

Umwe mu banyamakuru yagaragaje ko muri iyi minsi hari ibicurane (grippe) bisa nk’icyorezo, kandi ngo umuntu ajya kwa muganga bakamuvura ariko imiti ntigire icyo ibikoraho.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ibicurane kimwe n’indwara ziterwa na ‘virus’ zitajya zikira, ngo imiti batanga ni iyo kuzoroshya.

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukaza ingamba z’isuku, ati “Isuku yonyine ni yo yafasha kwirinda kwandura ibicurane. Mwirinde kwikora ku mazuru, mwirinde kujya ahantu hateraniye abantu benshi kuko mwakwandura, mwirinde gusuhuzanya mu ntoki, ni cyo cyafasha kugabanya kwanduzanya.”

Akenshi muri iki gihe cy’umukamuko w’imvura, ahenshi hakunze kugaragara ibicurane, nk’uko byagarutsweho ngo muri iyi minsi ibicurane biri gufata abana cyane kandi bikabamerera nabi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Uyu siwe ejobundi wari wafashe umwanzuro wo gupima abanyamerica Ebola hanyuma agahita abisabira imbabazi zuko yari yahubutse harya? na hano ndumva yahubutse kbs. Nukuvugako nabana bawe nibafatwa utazabakoraho kugirango utandura.Ejo azatubwirako kungirango tutandura tutazongera gusohoka kandi tukazahora twikingiranye mu nzu kugirango tudahura numuntu uduhumekera ibyo bicurane.

    • None se kuba umunyamerika bibuza umuntu kwandura cg kwanduza ebola? Abana bawe nibarwara uzabakoreho ariko wowe wirinde gukora ku bandi kugirango utabasiga ibicurane by’abana bawe. SIMPLE! Dr Binagwaho rata uzi ubwenge kandi ingamba zo kurinda abanyarwanda ziri mu nshingano zawe.

  • Mu Rwanda hari politiki nziza yagiyeho yo kudasangirira ku muheha umwe, wasangaga abantu barenga icumi, banywesha umuheha umwe kandi hari abadakora isuku yo mu kanwa ! iyi politiki yaranshimishije cyane, kandi urebye abanyarwanda bagera kuri 95 % bakaraba intoki iyo bavuye mu bwiherero ! Banyarwanda dukurikize inama z’ubuzima duhabwa n’abayobozi babishinzwe bizaturinda indwara nyinshi !

    • Gatama rwose uzajye kwibera mu bazungu ureke kunenga umuco nyarwanda. none se ntabwo tuzongera gusangira akagwa, agasururu? ndavuga ako batatubuye kuko ubu basigaye bashyiramo ibyontazi.

      • Ariko se Kimenyi we, harya ngo umuco nyarwanda ni ugutamira ibivuye mu kanwa k’undi? ncire utamire koko? Oya rwose umuco nyarwanda ni isuku ntabwo tugiye kwandura ibituntu n’ibindi birwara ngo ni umuco. Nk’uko twasezereye imvugo mbi (ex: amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe) mureke n’ibindi bidakwiye mu muco nyarwanda biveho. Nta gusangirira ku muhehe rwose.

  • Dr. Binagwaho ararengana, atanga inama za kinyamwuga. N’abamerika yasabaga ko bapimwa Ebola nuko uyo ndwara “iwabo yari ihari, iwacu idahari”.
    Naho ibyo kudasangirira ku muheha umwe, nabonye n’abazungu ba Human Rights Watch babirega u Rwanda ngo si demokarasi, ndetse bagasaba ko inkunga zihagarikwa. Abazungu n’ababasenga sinunva aho bizabageza. Ni nayo Africa bashaka ya NDIYO BWANA.

  • Hari abatobozi 2 mwiki gihugu bayoboye ahantu nkingi mwamba ariko bazambya zambya ibintu ntibasimbuzwe ntibakorweho ntibaryozwe !!!

    Abo ni ;

    DE GAULLE
    Dr BINAGWAHO

  • kudasuhuzanya mu ntoki nibyo kabisa, bituma abantu batanduzanya ibyo bicurane. Ikindi bifasha ni nkiyo hali umuntu uvuye mu musarani amabyi yamugiye kubiganza, bityo yagusuhuza akayagusiga bitali ngombwa; ariko iyo agushuhuje atagukoze mu ntoke agumana ibyo bibyi bye kuntoke. Kudasangirira kumuheha umwe ni ingenzi cyane, kuko hali bamwe batajya boga mukanwa, bityo mwasangirira kumuheha umwe ugasanga akwanduje ibirwara byo mu kanwa, cyane cyane muzitegereze bamwe usanga amamesa yaratonzxe kumenyo! Ikindi cyiza cyo kudasangirira ku muheha umwe ni uko birinda gusangira umugore umwe; uti gute? Ibaze iyo umuntu yiriwe asomana n’indaya noneho akagaruka mugasangirira ku muheha mwe! BANTU B’IKI GIHE MWITONDE KUKO INDWARA ZATEYE NI NYINSHI.

  • Min Binagwaho afata ibyemezo byiza kandi bya kinyamwuga (medical decisions) mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa ry;indwara mu baturarwanda. icyemezo yari yarafashe cyo gupima abantu bavuye Spain na USA indwara ya EBOLA yari yafashe icyemezo cyiza, ahubwo guvernoma nuko yo yabyanze kubera inyungu utamenya zindi, naho we yakoze ibyo nawe wakora uramutse ushinzwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’igihugu. We respect you Dr Binagwaho, you are the best minister.

  • Abasinzi Bagomba Kwiranguza Ibirahure !* Ndabeshya Mada ??
    Mugabanye Ibiyoga Nibyo Bitera Umwanda Mu Mutwe Mukirwa Mudufatiraho Swingi !* Tutabagiwe Uburyo Mudutura Imijinya .
    Kelele Nyinyi

  • Dr.Binagwaho aduhaye inama nziza, kandi azi ubwenge, anafite uburanga. Amashyi ngo kacikacikaci

  • kudasuhuzanya n’intoki n’ibyiza rwose ahubwo bigirwe itegeko

  • Dr. Binagwaho ibyo avuga nibyo, mu ntoki haba bibi byinshi (nk’amabyi, ibimyira, amasohoro, ibyuya…) nubwo ku busanzwe bavuga ngo arirata, NTIYICISHA BUGUFI ariko ibyo avuga nibyo.

  • Binagwaho ashobora kuba afite ingufu nyinshi muriyi leta mumwitondere mutazamuzira.

  • rwose kudahana ibiganza ndabishyigikiye 100% ariko ubwo muzi imyanda iba mu ntoki aho guhana intoki wahoberana biraruta ahubwo nari narabuze umuntu wabivuga bambabarire bibe itegeko ubundi guhana intoki bivuze iki ngaho ibyo umuntu yakoze byose akabigusiga nta mpamvu bicike kandi abantu ntibazabura kwishimirana rwose murakoze

  • Nyakubahwa Kimenyi wanyumvise nabi !! sinanenze umuco nyarwanda, sinabikora kuko ndi umunyarwanda ukunda u Rwanda ! icyo nanenze ni uko kera twanyweshaga umuheha umwe turi benshi bikaba byarashoboraga gutuma twanduzanya indwara zo mu kanwa ! ubuse ko tutagikoresha iyo miheha bitubuza kunywa icyo kigage ? Murakoze kumva ibisobanuro byanjye !

    • Dr. Binagwaho, Uri umugore mugabo kabisa. Ntibakurenganye ugomba kuzuza inshingano zawe ku baturage. Jya mbere mama. Ngukundira ukuntu uba ufite umubiri wawe w’umwimerere, utishyiraho ibintu bintu (Peau naturelle au bois noire). Ariko mubona ukuntu wagirango ni ikibebe? Impucipuciiii, kigirira baby face, ntazasaza bibaho. Gihora kishimye ni cya munezero. Turagukuuunda mama.

  • Amabyi y’ UMUSOMYI SARAH. We nkuko abyivuhiye ayagendana mu ntoki ze ???

    Wagiye ukaraba muko ???
    Ubwose iba mu ntiki uyuzuranye mubkibuno cg mu gitsina ntihaboze !!!!

    Iga gukaraba ahubwo twungurane ibitekerezo byu buryo twashyira ubukarabiro bw’intoki henshi cyane mwiyi mijyi yacu ahahurira abantu.

    Ibyo byojyera n’akazi ubushomeri tubutsembe.

  • Ariko muzarebe ku nkuta zo mu misarane rusange… Abantu ntibazi gukoresha papiyejenike bakozamo intoki bagasiga ku rukuta nk’abasiga sadolin. yarangiza akaza yarambuye ibitoki ngo aragusuhuza!!!!!! akagusiga nawe sadolin yasagutse…. wapi kabisa tuzajya dupeperana

  • Ubwo mudashaka kuramukanya muntoki, muzace no GUSOMANA, kuko umuntu ashobora kugutamika imboro cyanwa igituba cya mugenzi we biriwe bonkana!

  • Senyatsi we noneho arabirangijeeee

  • Abanyarwanda barabesha cane ariko uyumukecuru “Dr. Binagwaho” arabesha kurusha, niyirire agafaranga,ibindi abireke.

  • Wowe wiyise Mubaraka, buretse gutukana kuko iyo ugiye muri toilette ugakoresha papier hygienique ukagenda udakarabye kubera ko ubuze amazi ubwo mu ntoki zawe uba ujyanye iki ? (amabyi), iyo ugiye kwihagarika ugakunguta….. ukajyenda udakarabye ubwo mu ntoki zawe uba ujyanye iki ? (inkari), iyo wikorakoye ntukarabe ubwo uba ujyanye iki (ibyuya), iyo mu gitondo uramukije ba baturage badakaraba bararanye n’abagore babo, ubwo mu ntoki uba ujyanye iki (amasohoro) Ceceka rero kuko secretion za muntu ari umwanda gusasa.

  • Pole sarat weee aho bigukomereye nta mazi ugira kakubayeho ntiwojyere kuturamutsa utatwanduza mukoooo

    Gumana haramu zawe.

    Twe amazi turayafite turisukura bien.

    Komeza wihangane ushake na solution sinon urazahaye bitinze turaguha akato ugumane amabyi inkari amasohoro byawe.

Comments are closed.

en_USEnglish