Digiqole ad

Akagera, Ibirunga, Nyungwe. Wari uzi Pariki isurwa cyane muri izi?

 Akagera, Ibirunga, Nyungwe. Wari uzi Pariki isurwa cyane muri izi?

Pariki z’u Rwanda za; Akagera(Iburasirazuba), Ibirunga(Amajyaruguru) na Nyungwe(Iburengerazuba) imibare mishya y’umwaka ushize wa 2014 igaragaza ko ibikorwa by’izi Pariki zose hamwe byasuwe n’abagera ku 67 696. Abasura Pariki ya Nyungwe bariyongereye cyane, Pariki y’Akagera niyo iza imbere mu gusurwa.

Imibare y'abanyarwanda bajya gusura ibyiza bitatse igihugu cyabo uracyari muto ariko uyu mwaka wariyongereye
Imibare y’abanyarwanda bajya gusura ibyiza bitatse igihugu cyabo uracyari muto ariko uyu mwaka wariyongereye

Imibare y’abasuye Pariki z’u Rwanda yiyongereyeho 10% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2013 aho ibikorwa bya Pariki byasuwe inshuro 61 792 nk’uko imibare itangwa na RDB ibyerekana. Iyi ni imibare y’abasura ibikorwa bya za Pariki gusa si imibare y’ubukerarugendo bwose muri rusange.

Ibikorwa bitandukanye bya Pariki byasuwe (ni ukuvuga nko muri Pariki ya Nyungwe hari abasura inkende n’abashobora gusura ‘canopy walkway’ gusa) byazamutse cyane ku kigero cya 30% muri Pariki ya Nyungwe muri uyu mwaka.

Gusa kuva mu 2013 Pariki y’Akagera niyo yakira abantu benshi kurusha izindi.

Pariki zose zonyine zinjije miliyoni 16,8 z’Amadorari y’Amerika mu mwaka wa 2014  zazamutseho 14% zivuye kuri miliyoni 14$ mu 2013. Pariki y’Ibirunga niyo yinjiza menshi kurusha izindi. Mu kwinjiza Pariki ya Nyungwe ibyo yinjije byazamutse ku kigero cya 37% mu mwaka ushize.

Abanyarwanda basura u Rwanda baracyari bacye nubwo imibare yabo igenda izamuka. Mu 2013 abanyarwanda basuye za Pariki ni  16 646 naho mu mwaka ushize wa 2014 biyongereyeho 10% bagera ku 16 646. Aba bakaba barinjije Amadorari ya Amerika 400 000$ mu gusura za Pariki zo mu gihugu cyabo.

Greg Bakunzi ufite watangije sosiyete zita kuri ba mukerarugendo za  Amahoro Tours na Red Rocks avuga ko uretse kuba u Rwanda rucuruza ubwiza bwarwo, abakora iby’ubukerarugendo bunacuruza umuco warwo.

Avuga ko ibi bikurura cyane ba mukerarugendo b’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda bakaba bagenda bakangukira gusura ibyiza bitatse igihugu cyabo.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Utuntu tw’ubwenge tu

  • ubwo tumaze kubona ibyiza bitatse u Rwanda abanyamahanga ntibabidutange maze dusure natwe tumenye ibyo byiza tunezerwe

  • Good!Wakoze gukosora ahari agakosa!Inkuru nk’izi ni nziza cyane, mujye mukora n’izindi nyinshi ku binyabuzima byo gusozi. Ibindi binyamakuru byo mu mahanga bikora inkuru zijyanye n’ibinyabuzima byo mu gasozi, ariko mu Rwanda, usanga umuco wo gucengera “nature” ukiri hasi ku banyamakuru bacu!Mwegere abakora muri za parike, babahe ubumenyi n’ amafoto ku buzima bw’inyamaswa n’ibimera bidasanzwe, mwongereho ubuhanga bwanyu bw’abanyamakuru, murebe ukuntu bisomwa!

    • ….inyabuzima byo mu gasozi…not “…ibinyabuzima byo gusozi…Sorry.

  • mutwaka fr nyinshi niyompamvu tudasura izo parike

Comments are closed.

en_USEnglish