Amafoto: Tujyane mu bukerarugendo mu busitani bwa Red Rocks
Red Rock Center ni ikigo gicuruza imitako y’ubugeni bugaragaza umuco wa Kinyarwanda by’umwihariko uw’abantu batuye i Musanze, ariko by’umwihariko hakaba hari ubusitani butuje. Iki kigo kiri muri km nyeya uvuye mu mujyi wa Musanze gituranye n’Ishuri rya Nyakinama.
Red Rocks, ntabwo ari urutare rutukura nk’uko wabyumva. Ni ahantu hatunganyijwe neza hari inyubako gakondo zijyanye n’ubukerarugendo bw’umuco.
Hari agashyamba gatoya, kuje ubwuzu, umuntu yigeye ishuri rya Nyakinama. Ushobora kugendera ku igare gakondo (ikimahuro, igitogotogo bitewe n’uko wakuze ucyita), wakina umupira w’intoki (volleyball).
Igihebuje, ni ukunywa umutobe w’intakamirwa, ureba amashusho akoranye ubuhanga bw’abanyabugeni bo mu Rwanda. Ikindi kiruta byose ni urwagwa rw’intakamirwa rw’ibitoki, bakwereka uko rwengwa ukahava ruhiye ugasogongera.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
ko ntakinyarwanda cyanditse kwibyo byapa
None umuntu yahajyera Gute? Pls mutubwire muzabamukoze
@Sasa, ugeze Musanze ugafata inzira ijya Nyakinama kuri university ihari.Niheza byahatari.
genda Rwanda uri nziza!
Comments are closed.