Digiqole ad

Wari wasuura ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo?

 Wari wasuura ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo?

Ikiyaga cya Burera butangiye kwira amazi yacyo aba asa neza cyane

Hagati yabyo harimo umuhora w’ubutaka wa 1Km gusa ndetse hakabamo na Hotel yakira ba mukerarugendo. Ni ibiyaga biherereye ku birenge by’ikirunga cya Muhabura. Iyo uhagaze haruguru yabyo ahirengeye, ubona neza uburyo byegeranye bigatandukanywa n’umugezi uva muri Burera ukisuka muri Ruhondo.

Ikiyaga cya Burera butangiye kwira amazi yacyo aba asa neza cyane
Ikiyaga cya Burera butangiye kwira amazi yacyo aba asa neza cyane

Aha hantu ni hitegeye ikirunga cya Muhabura ku bize ubumenyi bwisi bishobora kubafasha gusobanukirwa uburyo ibi biyaga byabayeho.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bisangiwe n’uturere twa Musanze na Burera, ariko Ruhondo ni yo ifite igice kinini mu karere ka Musanze.

Aha hari amafu adasanzwe y’umuyaga uba uhuhera kuri ibi biyaga umanutse hejuru ya Muhabura, hari kandi imboneko nziza cyane y’uruhererekane rw’ibirunga bitanu bitandukanya u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa. Ni agace kadasanzwe k’ubukerarugendo. K munyarwanda kuhasura ntacyo bisaba uretse guhaguruka gusa.

Uvuye mu mujyi wa Musanze ukerekeza mu muhanda wa Cyanika ugana ku mupaka wa Uganda ukaza gukata iburyo werekeza nka za Nkumba uba ugana kuri biriya biyaga, hari urugendo rugufi.

Icyo ni ikiyaga cya Burera umuntu akirebera kuri Virunga Lodge
Icyo ni ikiyaga cya Burera umuntu akirebera kuri Virunga Lodge, imwe mu ma Hotel yakira abakerarugendo 
Icyo ni cyo kiyaga cya Ruhondo
Uhindukije amaso gato uab ureba Ruhondo
Ibi biyaga ahari ibara ritukura ni Burera, murumuna w'icyo kiyaga mu ibara ry'icyatsi kibisi ni Ruhondo byo uba ubireba iyo uri hejuru kuri Virunga Lodge
Witaruye gato urareba Burera ibumoso n’impanga yacyo Ruhondo iburyo umuntu uri hejuru kuri Virunga Lodge aba abyitegeye neza cyane
Hejuru ya Burera na Ruhondo, iyo ni Virunga Hotel, ngo kuva yubakwa nta Munyarwanda uayiraramo, kuko hari aho icyumba cyishyurwa $ 800
Hejuru ya Burera na Ruhondo, iyo ni Virunga Lodge imwe mu ziteye kandi ziri ahantu heza mu gihugu
Kuri Virunga Lodge kandi uba witegeye ibirunga by'umwihariko Muhabura
Iruhande rwawe uba witegeye ikirunga by’umwihariko Muhabura ihabura abayobye, kera ngo yari nk’ikimenyetso cy’amajyaruguru ku banyarwanda kuko igaragarira henshi mu gihugu (cyane mu bice byo hagati, iburengerazuba bw’amajyaruguru, n’ibice by’iburasirazuba) iyo ikirere gikenkemuye
Aha hantu haba hari umutuzo uhagije
Aha ni ahantu haba hari umutuzo utangaje 
Uruhererekane rw'ibirunga rutangirira kuri Muhabura, Gahinga igakurikira, hirya gato Sabyinyo, imbere ibitagaragara ni Bisoke (Bushokoro) na Kalisimbi ibisumba byose
Uruhererekane rw’ibirunga rutangirira kuri Muhabura, Gahinga igakurikira, hirya  Sabyinyo, imbere ibitagaragara ni Bisoke (Bushokoro) na Kalisimbi ibisumba byose iri hirya kure
Uyu yanze gutaha atajyanye ifoto y'urwibutso rw'iyi nzira ndende
Aha kuri iriya Virunga Lodge hari utuyira dutangaje tunogeye ijisho n’umwuka uhehereye n’ibihakikije byiza cyane bitatse u Rwanda
Uwigeze gusesera mu bihuru yahira ubwatsi, atashya inkwi cyangwa yagiye guca imisagara,  cyangwa inkeri hano hamwibutsa byinshi
Hari utuyira kandi dukumbuza uwigeze gusesera mu bihuru yahira ubwatsi, atashya inkwi cyangwa aca imisagara n’inkeri 

 

Ku mpembe za Burera uba witegeye ikirunga cya Muhabura
Aha ku mpembe za Lac Burera uba ubona ko iki kiyaga gifatanye n’ikirunga cya Muhabura

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Wakoze kwandika inkuru nziza cyane itaka intara ya majyaruguru aliko nawe wagiragango bakubone neza?

    • Uvuze ubusa kabisa

      • Icyambwira niveau ufite mu myigire!

    • Nyakarundi we?uriya si we munyamakuru wanditse iyi nkuru

  • Urakoze cyane kutwereka aho tuba tutazi uduteye amatsiko cyana

  • kabisa wamunyamukuru we nagukunze cyane uri gukomeza kudukundisha musanze kuko ndi kubona ari ahantu heza cyane,rwose ukwiye igihembo

  • mbega byiza we,uzadusurire na nyungwe ndetse na gihwati na Akagera Park ubundi uzatwereke Kivu Lake uzasorerze kwerekana ishusho y’imigi itandukanye ya hano mu Rwanda byaba ari sawa cyane.Turabakunda

  • Ibyo biyaga bya Burera na Ruhondo ni byiza cyane. Mwagerageza kujya mubisura mukirebera ubwiza bwabyo.

    Hatuye n’abaturage bagira cyane urugwiro. Mu kiyaga cya Ruhondo harimo ibirwa byiza bituyemo abantu, ariko ikibazo ni uko twumva ngo barashaka kubakura muri ibyo birwa. Ese baba bashaka kubakuriramo iki? Ko ariho ba sekuru na ba sekuruza bavukiye kandi ko bo gutura muri ibyo birwa ntacyo bibatwaye. Wabona ari amayeri yo kugira ngo nibamara kuvamo hagire umunyemari uhafata ahubake Hotel.

  • @Nyakarundi: Vuga ku nkuru iraryoshye bihagije uve mu dutiku tudafite akamaro. Ese ubundi kugaragara neza kubera igikorwa kiza umuntu yakoze byabaye icyaha guhera ryari?

  • Inkuru nziza pe, ngo inkuru zarabuzera? Izi zituma wumva utuje mu mutima rwose

  • Uriya mugabo yitwa OSWAKIM ndabona Giti ari sawa

  • genda Rwanda uri nzizaaaa ohhh uhumeka amahorooo ibyiza bigutatse Rwandaaaaaa

  • Good Good umuseke, mugaragaje ko mwihariye!

  • Mbega byiza weeeee erega uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera peee ubwo se wazaje gusura murugabano rw akarere ka Ngoma na Kirehe ku musozi witwa CYANJUNA aho uzaba witegeye ibiyaga byo ku MULINDI wa NASHO urebe ubwiza bwabyo harimo ibiyaga nka NASHO RWAKIGELI MPANGA CYAMBWE KIBARE yewe nibindi byinshi ntabashije kumenya amazina ukareba uko AKAGERA kisukamo ubundi ukomeze wirebera AMABUYE YA NYARUBUYE UKIREBERA IBUYE RIMEZE NK’INZOVU AHITWA MU BIREMBO BYA NYARUBUYE hanyuma ubwo niko uba wumva umuyaga mwiza cyane witegereza amabuye uko utwo dusozi tumeze ugahita ugera mu kibaya cyu Mulindi ntuzave Nyarubuye utaganirije abanyarwanda baho bavuga ururimi rwitwa IKIRASHI ubu rusa nururi mumarembera pe nabagifite za MANZI zo KU MATAMA bari mumarembera hanyuma hindukira uze i ZAZA reka mvuge zaza nibwo abantu benshi bumva ikerekezo urebe lakes MUGESERA SAKE ujye JARAMA habitse amateka menshi urebe URUTINDO rwinjira i jarama ruteye amatsiko kandi ari umukuru cg umuto akubwira ibyarwo urebe lac RWERU yewe uwavuga uko u Rwanda ari rwiza ntiyaba abeshye peeeeeeeee usibye ko uwambaye ikirezi….. koko pe ba mukararugendo bazajya baza babyiharire koko twe tutabizi koko birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish