Digiqole ad

Ubukerarugendo bw’urukererezabagenzi ku muhanda Kigali-Musanze

 Ubukerarugendo bw’urukererezabagenzi ku muhanda Kigali-Musanze

Ishusho y’Umujyi wa Kigali umuntu ahagaze ku musozi wa Shyorongi

Aha hari urugendo rw’amasaha abiri mu modoka itahagaze umwanya munini, kuva Nyabugogo kugera mu mujyi wa Musanze. Ni agace k’ubukerarugendo ku muntu wese ukunda kureba ibyiza nyaburanga by’ibidukikije.

Ishusho y'Umujyi wa Kigali umuntu ahagaze ku musozi wa Shyorongi
Ishusho y’Umujyi wa Kigali umuntu ahagaze ku musozi wa Shyorongi

Ubukerarugendo bivuze, kuva ahantu ukajya ahandi mu buryo bwo gutembera ugamije kwishimisha no kumara amatsiko wari ufitiye aho hantu ndetse no kureba ibyiza by’ibidukikije.

Musanze – Kigali, ni umuhanda w’ubukerarugendo abenshi mu Banyarwanda batabyaza umusaruro, ngo bafate amafoto meza y’umujyi wa Kigali ugeze ku musozi wa Shyorongi, cyangwa bitegereze imisozi myiza Kigali n’ikibaya gitembamo umugezi wa Nyabugogo.

Kuri uwo musozi, mu modoka iyo mugize amahirwe mubona utunyamaswa tw’inkende twatahuye ubwiza bwa Shyorongi, aritwo twidagadura tureba hirya no hino ndetse tugashimisha benshi batubona twikinangura dusimbukira mu mashami y’ibi.

Wari bwanyure mu muhanda wa Kigali- Musanze, utembera cyangwa ugiye mu kazi kawe gasanzwe ukorera i Kigali cyangwa i Musanze?

Dore ibyo twabonye mu rugendo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguriye abanyamakuru n’abanhanzi, kugira ngo ibyiza babona babigeze ku Banyarwanda, na bo bagire amatsiko yo kwishimira ubwiza bw’igihugu cyabo.

Uri ku musozi hejuru wa Shyorongi ubona hasi mu kabande imihanda iteganye, ariko umwe ni umugezi wa Nyabugogo watanze izina ku gice kimwe cy'Umujyi wa Kigali
Uri ku musozi wa Shyorongi hejuru ubona hasi mu kabande imihanda iteganye, ariko umwe ni umugezi wa Nyabugogo watanze izina ku gice kimwe cy’Umujyi wa Kigali
Uri shyorongi abona ibice byose by'umujyi kuva Nyabugogo, mu mujyi rwagati ndetse n'ibice bya Gisozi, biryoheye ijisho
Uri Shyorongi abona ibice byose by’Umujyi kuva Nyabugogo, mu mujyi rwagati ndetse n’ibice bya Gisozi, biryoheye ijisho
Ku bw'amahirwe mu modoka twabonye inkende zirimo zirisha ibyatsi ziteye amatsiko
Mu modoka uzamuka Shyorongi hari ubwo ubona utu tunyamaswa hafi y’umuhanda
Ahazwi nko kwa Nyirangarama, ariko ubundi ni umunyemari Sina Gerard hahora urujya n'uruza rw'abagura ibintu bavuye cyangwa bagana mu bice bya Kigali, Musanze na Rubavu
Ahazwi nko kwa Nyirangarama, ariko ubundi ni umunyemari Sina Gerard hahora urujya n’uruza rw’abagura ibintu bavuye cyangwa bagana mu bice bya Kigali, Musanze na Rubavu, ni ku rukererezabagenzi muri iyi nzira igana Amajyaruguru y’u Rwanda
Kwa Nyirangarama, umwe mu bagenzi avuga ko hafasha umuntu kuruhuka akabanza akiherera byanaba ngombwa yazindutse cyane cyangwa ashonje akabanza akica isari agakomeza urugendo
Kwa Nyirangarama, umwe mu bagenzi avuga ko hafasha umuntu kuruhuka yaba anashonje akica isari agakomeza urugendo
Ku ruhande gato abantu baba bagura ibirayi byokeje mu mavuta nk'abagura amasuka
Ku ruhande gato abantu baba bagura ibirayi byokeje mu mavuta nk’abagura amasuka
Aba barasiganwa n'imodoka ngo itabasiga, ariko na none ntibagenda badahahiye kuri Nyirangarama
Aba baranga gukomeza urugendo ntacyo bafashe kwa Nyirangarama
Uyu mugore ushobora kumwibeshyaho ukamusuhuza, ugira ngo arimo aracuranura amazi mu kabindi, ni byiza kubana ishusho ye
Aha hari ishusho iteye amabengeza abantu banyuraho bakitegereza
Aha ni i Musanze kuri Hotel, umuhanzi Mani Martin arareba ko ifoto yafotowe ari nziza
Umuhanzi Mani Martin arareba amwe mu mafoto yafatiwe muri uru rugendo rwa Kigali – Musanze
Musanze ni Umujyi umaze kwaguka ndetse umaze kugira amahoteli akomeye nk'iyi yitwa FARAJA Hotel
Musanze ni Umujyi umaze kwaguka ndetse umaze kugira amahoteli akomeye nk’iyi yitwa FARAJA Hotel

Amafoto HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • nkurunziza yarakoze birashimwa!

  • Abahanzi dufite se ngo bahange iki ko ari ukwiriza mu kanwa inkundo zidashinga!!! Narashize, nzapfa ejo, reka mpfukame, kizimyamyoto, cugusa dingisa iby’ inyuma, ….. Apuuu, abahanzi bari aba kera! umuhanzi nyawe ntagombera ko Leta imutambagiza ngo imwereke ibyiza nyaburanga by’ igihugu ke (nako cye!), ahubwo niwe ugomba kubyivumburira, hanyuma Inganzo ikabona aho ihera imukirigita! Muzigisha, muzaruha!!

  • Arilo se ubahoye iki?niba bsririmba urukundo, sibyiza koko? Ari urwango byo byaba atari byiza!

  • abiwacu ngo mutahe KIGALI NUBURYOHE.COM

  • MUSANZE OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

Comments are closed.

en_USEnglish