Digiqole ad

Abana b’ingagi 24 bazahabwa amazina ku ya 5 Nzeri 2015

 Abana b’ingagi 24 bazahabwa amazina ku ya 5 Nzeri 2015

Amb. Yamina Karitanyi uri hagati arasobanura ibyo Kwita Izina muri uyu mwaka

Amb. Yamina Karitanyi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, kuri uyu wa gatatu yavuze ko mu muhango wo Kwita Izina ingagi, u Rwanda rushaka cyane kugaragaza ibyiza birutatse ku baturage bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, no gukurura ba mukerarugendo bo mu mahanga ya kure. Uyu mwaka bazita amazina abana 24 b’ingagi.

Amb. Yamina Karitanyi uri hagati arasobanura ibyo Kwita Izina muri uyu mwaka
Amb. Yamina Karitanyi uri hagati arasobanura ibyo Kwita Izina muri uyu mwaka

Kwita Izina abana b’ingagi bizaba ari ku nshuro ya 11 mu Rwanda, hazatangwa amazina ku bana b’ingagi 24 bavutse muri uyu mwaka wa 2015.

Ubwo Amb. Karitanyi umuyobozi w’Ubukerarugendo no Kubungabunga inyamaswa (Tourism and Conservation) mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, yavuze ko muri uyu mwaka abana b’ingagi biyongereyeho ingagi esheshatu kuko mu mwaka washize abana b’ingagi bari 18.

Mu kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru aho imyiteguro igeze, Amb. Karitanyi yavuze ko hazaba umuhango wo Kwita izina tariki 5 Nzeri 2015, mbere yaho ku wa tariki ya 4 Nzeri, hazanza habanje igitaramo cyiswe Inkera y’Imihigo kizabera i Musanze.

Nk’uko byagarutsweho, ngo biragoye kumenya umubare w’amafaranga iki gikorwa cyinjiza, cyangwa atangwa mu kigitegura, gusa ngo ni igikorwa cyo kumurika isura y’igihugu aho kuba igikorwa cyibyara amafaranga nk’uko byasobanuwe na Karasira Faustin na we wo muri RDB.

Muri uyu mwaka, umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, uziyongeraho ibyo kumurika Inka z’u Rwanda, ibi bikaba ari bishya.

Damascene Gashumba wo mu muryango uharanira kwita ku bidukikije, REDO, yavuze ko ibyo kumurika inka bizabera mu Ntara y’Iburasirazuba, abantu bakasobanurirwa ubuzima bwa buri munsi bw’inka, ahanini ngo bikaba ari ukugaragaza umuco w’u Rwanda n’ubuzima bw’itungo rikundwa mu Banyarwanda.

Ubusanzwe kwita izina ingagi zavutse byakorwaga mbere, ariko Amb. Karitanyi yavuze ko ukwezi kwa Nzeri kwatoranyijwe kubera ko ari igihe cyiza (ikirere kiba kimeze neza), ikindi ngo biri mu rwego rwo guhuza ibikorwa n’ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Kubwa Amb. Karitanyi, ngo iki gikorwa cyo Kwita Izina kizafasha u Rwanda kwinjira neza mu bihugu byo mu Muhora wa Ruguru.

Gusa yagaragaje inzitizi z’uko Abanyarwanda benshi batarakangukira gusura ibyiza bitatse igihugu cyabo, ngo bakazakomeza gushyiramo imbaraga ndetse no mu bihugu bya EAC, banareba uko bakurura Abashinwa n’abatuye Aziya kugira ngo baze gusura ibyiza by’u Rwanda.

Uyu muhango wo Kwita Izina ingagi mu Rwanda watumiwemo abantu b’ingeri zitandukanye bagera kuri 400 biganjemo abazwi,  gusa ngo bashobora kwiyongera cyane bitewe n’abantu batandukanye bazaba bari mu bindi bikorwa.

Ubukerarugendo mu Rwanda kuva mu 2007 nibwo bwinjiza amadevize menshi, mu mwaka wa 2014 bwinjize amadolari ya Amerika miliyoni 303,  Pariki y’Ibirunga ubwayo yinjije miliyoni zisaga 15 z’amadolari mu mwaka wa 2014, hatabazwe ayo abakerarugendo batanze ahandi hantu hanyuranye.

Faustin Karasira wo muri RDB
Faustin Karasira wo muri RDB
Denis Karera ukuriye ishyirahamwe ry'amahoteli n'amarestora ngo bariteguye kwakira abakerarugendo bose
Denis Karera ukuriye ishyirahamwe ry’amahoteli n’amarestora ngo biteguye kwakira abakerarugendo bose
Joseph Birori ukuriye ishyirahamwe ry'abatwara abakerarugendo
Joseph Birori ukuriye ishyirahamwe ry’abatwara abakerarugendo

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ibi byiza by’u Rwanda bikomeze bidufashe kubaka igihugu bizana abanyamahanga kubireba badusiga amadovize natwe dutera imbere

  • Reka mbibarize iyo umwana w’ingagi ahawe izina baryandika he ?,ese yo irarimenya igihe cyose kuburyo bashobora kuyihamagara iki menya ?ese kwita amazina izo nyamaswa bimariye iki umuturage?

  • Ariko mubona ibi bintu aribyo kweli? nigute abantu boteranira igikorwa co kwita amazina inyamanswa zitunva, zitavuga, ubu ntabundi buryo byakwitwa uretse kwita amazina?

  • ico n’igikorwa cakozwe rimwe gusa na Adamu, niwe Imana yahaye uburenganzira bwo kwita inyamanzwa zose amazina, nge mbona bitavugitse neza as intellectual persons gukomeza muvuga kwita inyamanzwa amazina

  • r

Comments are closed.

en_USEnglish