Digiqole ad

Tujyane ku kirunga cya BISOKE, urugendo rushobora umugabo rugasiba undi. AMAFOTO

 Tujyane ku kirunga cya BISOKE, urugendo rushobora umugabo rugasiba undi. AMAFOTO

Ibyo ni byo biryoshya ubukerarugendo bwitwa ‘adventure tourism’

Pariki y’Ibirunga ni agace karimo ibyiza nyaburanga byinshi, by’umwihariko kureba ibirunga, amashyamba abikikije, ndetse no gusura ingagi, ariko hari no kurira ibirunga ushaka kumara amatsiko yawe ku bintu bitandukanye. Kuzamuka ibi bisozi binini ni n’ikizami cy’umubiri kuko bisaba agatege. Ni urugendo rw’amasaha ane uzamuka cyane n’atatu yo kumanuka.

Bisoke ku mugoroba nka saa 17h30 ibihu byongeye kuyibudikaho nk'uko yaho mu gitondo
Iki ni ikirunga cya Bisoke ku mugoroba nka saa 17h30 ibihu byongeye kuyibudikaho nk’uko byahoze mu gitondo

Bitewe n’imiterere y’aka gace, abahajya agomba kwambara imyenda irinda imbeho, inkweto zabugenewe (botte,  n’izindi nkweto zitanyerera) ikiri amahire ni uko aho bakirira abantu kuri RDB Kinigi udafite inkweto n’ikoti ry’imvura ashobora gukodesha ku mafaranga macye cyane.

Umunyamahanga usura ibirunga atanga amadolari 750$ (arenga 500 000 Rwf ).

Umunyarwanda we atanga gusa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 (42$ gusa), iyo bishyize hamwe bakaza mu itsinda rya benshi bishyura ibihumbi 25 buri umwe.

RDB ivuga ko yabyoroheje kugira ngo buri munyarwanda ubikunze kandi ufite amatsiko yo kureba ibyiza bitatse igihugu cye abashe kubigeraho.

Ku biro bya RDB mu Kinigi niho abantu baherwa amasomo y’uko bari bwitware mu rugendo ndetse niho abakerarugendo bahurira n’abaza kubayobora muri Pariki y’Ibrunga.

Tujyane ku kirunga cya Bisoke banita kandi Bushokoro…..

Mu Kinigi ahazwi nko ku murima wa RDB, ifoto igaragaza Sabyinyo ariko ni kure yafatiwe mu mudoka
Uhagaze mu Kinigi iki ni ikirunga cya Sabyinyo ureba imbere yawe, bigutera amatsiko iyo utekereje uko hejuru yacyo bimeze
Aho ni aho bakirira abakerarugendo, kuri RDB Kinigi, iyo foto iminuka ni ikirunga cya Kalisi gifotorewe aho
Aho ni aho bakirira abakerarugendo mu Kinigi,hejuru uba kandi ureba ikirunga cya Kalisimbi, nacyo kijya cyurira abafite imbaraga kuko bisaba umunsi wose kukigera hejuru
Umu guide wa pariki afasha ba mukerarugendo gusobanukirwa n'urugendo bagiye gukora
Umu ‘guide’ wa pariki afasha ba mukerarugendo gusobanukirwa n’urugendo bagiye gukora
Aha ni aho bakirira ba mukerarugendo bashaka kujya gusura ibirunga n'ingagi barimo barahabwa inama
Baricara bakajya inama y’uko bagenda kuko ntabwo ari amayira aharuye nyabagendwa cyane
Buri tsinda ry'abakerarugendo rifite abasobanura uko bagomba kwambara, indeshyo y'urugendo, n'uburyo bwiza bwo gusura pariki badahungabanyije ingagi
Buri tsinda ry’abakerarugendo rifite abasobanura uko bagomba kwambara, buri wese aba afite amatsiko n’amashyushyu yo guhaguruka ngo bazamuke
Iyi karita ni ingenzi mu gusobanukirwa n'uburebure bw'ibirunga ndetse n'imiryango y'ingagi aho igiye ituye, ikindi isobanura neza ibiyaga n'ibindi byiza nyaburanga bihari
Iyi karita ni ingenzi mu gusobanukirwa n’uburebure bw’ibirunga ndetse n’imiryango y’ingagi aho igiye ituye, ikindi isobanura neza ibiyaga n’ibindi byiza nyaburanga bihari

 

Uvuye kuri RDB Mu Kinigi, ubwo uba werekeje mu Birunga ibindi byose wamaze kubisobanurirwa, imodoka zitabasha kurenga kuri Parking zisigara kuri Centre ya Bisete.

Aha kuri Bisate haba ishuri ribanza n'agasantire
Aha kuri Bisate haba ishuri ribanza niho imodoka zisigara ubundi amaguru n’ibihaha by’umuntu bikitegura akazi ko kuzamuka ikirunga
Mu gitondo kandi ikirunga kibuditseho ibihu, ifoto yafatiwe ku gasantire ka Bisate
Imbere yawe urareba umusozi ugiye kuzamuka, iyo ari ubwa mbere wumva ufite amashyushyu, igihugunga, ubwoba, amatsiko…imvange z’imbamutima wasobanura gusa mu rukundo rw’ibyiza nyaburanga by’u Rwanda
Ugeze hano aba yageze mu marembo y'ikirunga cya Bushokoro ni muri Bisate
Aha ni ku ntango y’ikirunga cya Bushokoro cyangwa Bisoke

Abakozi muri RDB, biteguye kurira ikirunga cya Bisoke

Uwo mukerarugendo akomoka muri Espagne avuga ko afana Real Madrid, ndetse ngo Juventus nishaka izatsinde Barcelona 10-0 ngo yakwishima, ariko uwo mukino azawurebera mu Rwanda
Uwo mukerarugendo akomoka muri Espagne avuga ko afana Real Madrid, ndetse ngo Juventus nishaka izatsinde Barcelona 10-0 ngo yakwishima, ariko uwo mukino azawurebera mu Rwanda nyuma y’ibi bihe byiza yaje kugirira mu bukerarugendo mu Rwanda, urugendo rwatangiye, ibiganiro bifasha abagenda kwihuta no gufashanya urugendo
Mani Martin n'inkoni mu ntoki ndetse n'icupa ry'amazi yiteguye guterera umusozi munini wa m 3 711
Mani Martin n’inkoni mu ntoki ndetse n’icupa ry’amazi yiteguye guterera umusozi munini wa 3 711m
Mu gitondo saa ine (10h00 a.m) ku mashyamba akikije Bisoke hari ibihu
Mu gitondo saa ine (10h00 a.m) ku mashyamba akikije Bisoke hari ibihu
Imbere gatoya hakikijwe n'imirima y'ibirayi n'ibireti, abaturage baba bibereye mu mirimo yabo
Imbere gato munsi y’ikirunga hari nimirima y’ibirayi n’ibireti, abaturage baba bibereye mu mirimo yabo

 

Urugendo rwa 3 711m ruratangiye neza urebye….

Aha umuntu aba asa nurenze ikirenge cy'ikirunga ahubwo asatira imirundi (atangiye kuzamuka)
Umuntu arenze ikirenge cy’ibirunga ari kuzamuka agana hejuru
Ya mashyamba atangira ku kirenge cy'ikirunga n'imirima y'ibirayi uba ugenda uyasiga ugana mu ishyamba ryo hagati mu birunga
Ya mashyamba atangira ku kirenge cy’ikirunga n’imirima y’ibirayi uba ugenda uyasiga ugana mu ishyamba ryo hagati kuri Bisoke
Iyo ni yo shusho uba usiga inyuma ureba mu kigega cy'u Rwanda mu buhinzi, Kinigi ndetse na Musanze
Usubije amaso inuma uba ureba mu kigega cy’u Rwanda mu buhinzi bw’ibirayi mu Kinigi ndetse na Musanze
Mani Martin amazi yari azamukanye arayagerereye, kandi urugendo rugitangira
Amazi uyu musore yazamukanye arayagerereye kandi urugendo nibwo rugitangira
Aha ngaha ni intambwe ya mbere yo kubanza ukisuzuma ukumva niba uri bukomeze kuzamuka, uba utarinjira ishyamba ry'ibirunga ugitangira kuzamuka
Iyo bageze aha nko muri 1Km muzamuka, murahagarara mukisuzuma, buri wese akiyemeza niba akomeza….ibyuya biba byabarenze bamwe

 

Uba utekereza ko ugeze ku gasongero kandi nibwo nibura uba utangiye kwinjira ishyamba….dukomeze

Urugendo rurakomeza, hano ni mu ishyamba ry'igisura n'imitagara, ayo amahirwe abaseke mushobora guhura n'ingagi
Aha ni mu ishyamba ry’ibisura n’imitagara, ayo amahirwe abasekeye mushobora guhura n’ingagi
Ishyamba ry'ibirunga ribuditseho ibihu, ni ahantu heza ho kwigira ubumenyi bw'isi mu Rwanda
Ishyamba ry’ibirunga ribuditseho ibihu, amatsiko, igihugunga n’umunaniro uba utangiye kubyumva kuko aha ni mu kibero (hafi kugera hagati) cya Bisoke
Aho niho hari inzira igana aho Nyiramacibiri ashyinguye abantu iyo bahageze bafata akaruhuko gatoya bagakomeza urugendo
Aha ni ku nzira igana aho Nyiramacibiri (umunyamerika Dian Fossey witangiye ingagi) ashyinguye abantu iyo bahageze bafata akaruhuko bagakomeza urugendo
Hafi y'aho Fossey (Nyiramacibiri ashyinguye) umuntu aba yiteye kandi ishyamba ry'ibirunga anareba itandukaniro n'aho avuye
Hafi y’aho Fossey (Nyiramacibiri ashyinguye) umuntu aba yitegeye kandi ishyamba ry’ibirunga anareba itandukaniro n’aho avuye
Kugera aha hantu ariko bisaba ko uba ufite imyuka yo kuzamuka kugirango ubashe kwicara
Aha ni hejuru cyane ni kuri 2 900m z’ubutumburuke uzamuka ahahanamye, hagera umugabo hagasiba undi, aba baratora akuka
Ibyo ni byo biryoshya ubukerarugendo bwitwa 'adventure tourism'
Urebye ku nkweto urabona uko urugendo rurangiye rwari rwifashe
Ibi byatsi ni byo ingagi zirya n'imigano
Hamwe n’imigano, aya ni ayandi mafunguro y’ingagi zituye ibi bice
Aha na none ni hejuru gatoya y'aho Mani Martin yari ahagaze ariko haracyari urugendo rw'isaha n'igice cyangwa ebyiri ngo umuntu agere kiyaga
Hasigaye urugendo rw’isaha n’igice cyangwa ebyiri ngo umuntu agere hejuru ku gasongero ka Bisoke ahari n’ikiyaga…
Ababona ibirunga biteretse hariya bakeka ko ari ibisozi binini birho amabuye, si ko bimeze ahubwo hagenda hacamo utugezi dutoya nk'aka
Ku kirunga cya Bisoke hagenda hacamo utugezi duto dutangaje
Mani Martin arabwirwa ko hasigaye urugendo ruruta kure urwo amaze gukora ati 'ndashaka gusubira inyuma'
Aha umuhanzi Mani Martin ababaza ati  “hasigaye urugendo rungana gute?” abandi bati “Hasigaye ururuta urwo tumaze gukora”,  ati ‘njye ndumva nshaka gusubira inyuma’
Aha ni mu ishyamba hagati utangiye kubona uko ibiti by'ishyamba biharirana aho bizaba bitewe n'uko Rurema yabihanze
Usubije amaso inuma urabona ibitangaza byahanzwe na Rurema, aho ni ho tumaze kuzamuka, ntabwo uba ukireba aho tuvuye…

 

Hasigaye urugendo rw’isaha imwe n’igice, umunyamakuru w’Umuseke intege ziramushiranye cyo kimwe n’abandi benshi, bari bageze muri 2/3 by’urugendo. Aba bose bahisemo gusubira inyuma kuko iyo intege zigushiranye aho kuzamuka bakugira inama yo gusubira inyuma…

Gukomeza kuzamuka ni ikizamini gikomeye ku mubiri wawe, nawe usoma tugushyizeho intego ngo uzaze ukore iki kizamini unasuzume ubushobozi bw’umubiri wawe…

 

Iki gihe ni mu masaha ya saa kumi n'imwe z'umuguroba, uyu musore wo mu Ruhengeri yikuye arimo arakora
Tumanutse tugeze hasi ahagana ku mugoroba twasanze abantu bakiri mu mirimo
Iyo resto-bar ni yo yaturamiye tukiva mu mashyamba ya Bisoke
Iyo resto-bar ni yo iramira abavuye ku kirunga cya Bisoke, nubwo bwose mwaba mwananiriwe mu nzira barabakira….
Mu kuganira n'urubyiruko rumufana, bigezeho n'akaririmbo bashyiramo
Mani Martin amaze kongera kugarura agatege, aha hasi yahasanze urubyiruko rusanzwe rumukunda maze bashyiraho n’akaririmbo
Uyu musore wabaye inshuti n'umunyamakuru w'Umuseke, arerekana uko ingagi baziranye ndetse ngo zijya zibasuhuza
Uyu musore utuye aha hafi arerekana uko ingagi baziranye ndetse ngo zijya zibasuhuza
Intwari z'umunsi, abo batatu barimo Oswald Mutuyeyezu bari mu bantu 11 bageze hejuru ya Bisoke  mu gihe abandi icyenda n'umunyamakuru wa Umuseke bagarukiye muri 23 by'urugendo
Intwari z’umunsi, abo batatu bari mu bantu 11 bageze hejuru ya Bisoke mu gihe abandi icyenda n’umunyamakuru wa Umuseke bagarukiye muri 2/3 by’urugendo
Izo nkweto z'abo bagabo zose zabashije guterera ikirunga zirakinanara zigera hejuru, ariko ntibyari byoroshye
Utabonye uko akodesha botte inkweto ze zirahababarira cyane

 

Turatashye dusubira kuri Hotel na ha handi kuri Bisate twasize imodoka:

Impamvu kitwa Sabyinyo ni uko udusongero twacyo duteye nk'amenyo y'impingikirane
Impamvu kitwa Sabyinyo ni uko udusongero twacyo duteye nk’amenyo y’impingikirane, ni mu kagoroba iki nacyo uba ukireba neza imbere yawe
Aho ku gasantire ka Bisoke niho twari twasize imodoka, ndetse ni naho mfashe ifoto yo gusezera Bisoke
Kuri centre ya  Bisate aho imodoka zasigaye

 

Ababashije kugera hejuru baryohewe cyane…..Mukererugendo Victor Lopez ufana Real Madris wageze hejuru yaduhaye amafoto y’ibihe byiza yahagiriye ku kiyaga kiri ku gasongero ka Bisoke….

Victor Lopez arishimira ubwiza asanze ku kiyaga cyo hejuru ya Bisoke, ati 'Nta hantu heza nabonye nko mu Rwanda, nubutaha nzagaruka'
Victor Lopez yageze hejuru ya Bisoke agifite akabaraga, ati ‘Nta hantu heza nabonye nko mu Rwanda, nubutaha nzagaruka’
Victor ati 'Ntugire ikibazo aha hantu heza nzahabwira abiwacu, ndetse ni uko nta bushobozi ari kuzabwira n'ikipe y'igihugu yacu ikaza hano
Yahagiriye ibihe byiza cyane….
Agasongero ka Bisoke igice kimwe kiri ku ruhande rwa Congo Kinshasa kujyayo uca mu biro by'abinjira n'abasohoka
Agasongero ka Bisoke igice kimwe kiri ku ruhande rwa Congo Kinshasa kujyayo uca mu biro by’abinjira n’abasohoka


Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • utumye numva musanze nyikunze cyane

  • umva wamunyamakuru we uri umuhanga ndakwemeye,

    • anakosore umutwe w’ínkuru ariko. Ngo kuva wakiriwe kugera usubiye aho warutse??

      • Dukosore: “Tujyane ku kirunga bita BISOKE banita kandi BISHOKORO”ce n’est pas “BI” mais “BU”donc kitwa BUSHOKORO
        Merci

  • Urandangije kabisa. Nange nkoze 1/100 y’urugendo muri 10min. Tuzasubiraneyo ariko ibya Malaika wo gusubira inyuma wapi. Ndetse bikunze twakurira Kalisimbi no ku gasongero. Marcel uti ubutaha ntuzadusige.Tx.

  • Umuseke.com turabashimira cyane inkuru ziba zirimo n’ amafoto menshi kandi meza.

    Wa munyamakuru we wakoze ino nkuru courage kabisa

  • urakoze cyane pe ! unteye kuzakora iki kizamini kuko niheza uri kuhareba mbaye mukerurugendo wa 10min

  • Mbega byiza!Nukuri abavuye i kantarange ntibakabaye baturusha kumenya ibyiza by’iwaacu.Ngitangira gusoma iyi nkuru numvaga ziriya mpiya zitatuma mpirahira ngo ndajyayo, ariko ubu buranga buranga u Rwanda nsanze kuri aya mafoto bwabinyibagije. Umuseke murakoze.

  • Good work

  • kuki utageze hejuru ya bisoke koko? niho hari ikiyaga cyangwa ikiyaga kiboneka ugitangira kuzamuka, nsubiza please

    • @Pahu; Ikiyaga kiri hejuru y’ikirunga

    • ikiyaga kiboneka ku gasongero. Aho ikirunga cyarukiraga hacitsemo umwobo nyine uvamo icyo kiyaga

  • nange ngize amatsiko uyu munyamakuru arahankumbuje rwose.
    ubutaha tuzasubiranayo namara kuruhuka.

  • Aha ni sawa! iyi nkuru ni nziza peeee, very attractive kabisa. nonese u Rwanda na DRC bagabanira ku gasongero ka bino birunga? hariyo office ya imigration hejuru c? kuko nabonye ngo kujya kuri partie ya congo ntibyemewe! munsubize nange!

    • Urakoze cyane Byiza, nibyo koko kujya Kurt Bisoke ni attraction idasanzwe. Rwanda, DRC na Uganda imipaka iri Hejuru Y’ibirunga. Gusa nta migration ibayo, ibyanditse ku cyapa ni ukumenyesha abashyitsi ko ari ku imipaka ihuza ibihugu, Kandi twibukiranya ko ukeneye kuva mu gihugu ajya mu kindi akenenera uruhusa…

  • Urumunyamwuga Kabisa ndakwemeye uri icyitegerezo pe Icyo naguha shoboye nukugusabira Kuri rurema gusa courage mukazi kawe imana iguhe umugisha

  • Nanjye mba hano mu Bubiligi murankumbuje kandi munanteye ubwoba ! maze hafi umwaka nitegura urugendo mu Rwanda ndetse muri gahunda nzasura ingagi cyane cyane kiriya kiyaga . narinzi ko byorosshye none ndabona bamwe bahitamo kugarukira munzira ! icyo nababwira nuko iriya BISOKE nzayizamuka kandi nzaboherereza amafoto . no muri bibiliya haranditse ngo ” asubiye inyuma ahinduka inkingi yumunyu “

    • mupenzi we courage pe! garuka usure urwakubyaye. nakugira inama yo gutangira gukora sport yo kwiruka buri munsi byibuze 3km kandi ahantu hazamuka(mucaka kuko bizagufasha)!

  • Ikiyaga kuri mu kirunga!iyo ugeze hejuru ukimanukamo nka metero ijana ukagera ku kiyaga.hari abahitamo kukirebera hejuru.

  • Wow nibyiza cyane! Mba muri USA ariko iyinkuru itumye ninza mu Rwanda Trip yambere nzakora arukuzamuka BISOKE! Ubungiye gutangira TIZI!!

  • ahh Ange Eric uri fecye pe!kurangiza urugendo kweri byakunaniye?uri umusaza wimyaka 80 se? hahaha I am just joking anyways urakoze cyane ibi bintu ni byiza cyane

    • nibyiza
      penduvandiyo?

  • nukuri uri umuhanga pe ubundi ninkibi tuba dukeneye cyane,ahubwo numva warashyizeho amafoto makeya,gusa ubonye aya mafoto y’imusanze ahita abonako ari agace kubukerarugendo ijana kuridi kabisa,ahubwo Leta yakagombye kuhibanda cyane ihashyira ibyangombwa byose byorohereza abakerarugendo,narahageze hari amahoteri meza,ariko nta mihanda ihari ihagije kandi nihari yahindutse ibisoro leta nihiteho ni ahantu haryoheye ijisho n’umutima,ubutaha uzatugezeho isura y’umugi wa musanze

    • IMihanda iri gukorwa…kandi wabonye ko usanga ibyiza cyanecyane aca ahari ibyondo….

  • jye ko nifuza kujya kuri karsimbi byaba byemewe?mwamfasha umwuka wo ndawufite.merci ku gisubizo cyanyu cyiza!

  • Hahaha Asante sana Brarilwa cg Skol se sha byatuma ugera he? ahubwo waragerageje nge ubanza no kugaruka baza banteruye. None se ko mutatubwiye mu kugaruka haba hari aba guide bahita nabo mugarukana? ikindi musagariwe n’inyamaswa byagenda gute ko mbona aba guide baba nabo nta kintu bafite. murakoze kandi

  • murakoze cyane! ndagirango nsubize wowe witwa PAHU wabajije ngo ikiyaga kiba muntango y’ikirunga oya kiba hejuru ni nyamaswa zinywerayo amazi murakoze

  • Kujya kuri Kalisimbi nibyo bya mbere. Niho hasumba hose. Nigeze kuhagera. Abo twari kumwe batangiye kuruka imireti tutaragera no hagati y’ishyamba.
    Cratère iba hagati. Agasongero kakaba hejuru. Ni heza ni ukuli.
    Kwiyemeza kujyayo ariko ugomba kuba ufite ubuzima buzira umuze.
    Abazi umusaza witwa Mfizi Christophe muzamubaze uko byamugendekeye kera igihe yayoboraga Orinfor agerageje kujyayo kureba aho imirimo yo kubaka antenne FM za radio Rwanda zari zigeze.
    Nubu ubanza indabyo yahateye(ibirutsi) n’ingirwa mbogo zitabaho yavugaga ngo zigiye kumwica abo twari kumwe nawe ari ntazo tutuzi.
    Ngo umutwe uba uzenguruka.
    Biba bitoroshye.

  • nzajyayopee!

  • Aha hantu mpaheruka kera muri 1996.ariko inkuru ninziza itumye tuhakumbura.nzazayo

Comments are closed.

en_USEnglish