Tags : RDB

RDB yatanze inshingano yo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Ku gicamunsi kuri uyu wa kane mu nzu y’iby’ikoranabuhanga ya Telecom House icyigo cy’ikoranabuhanga RISA, cyahawe inshingano yo guteza imbere uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, byakorwaga na RDB. RDB mu bijyanye n’ikoranabuhanga yasigaranye inshingano yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga no kongera ibicuruzwa hanze bikomoka mu ikoranabuhanga. U Rwanda […]Irambuye

Ishuri ribanza ryo hafi ya Nyungwe ryahawe ibyumba bishya

10% by’ava mu bukerarugendo ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiyashyira mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturiye za Pariki, uyu munsi i Rusizi mu kagari ka Butanda mu murenge wa Butare hafi cyane ya Pariki ya Nyungwe hatashywe ibyumba bishya by’ishuri ribanza rya Rugera. Ikintu cyashimishije abaryigaho n’abarirereraho abana. Mu cyumweru gishize ikigo RDB nabwo cyatashye […]Irambuye

Ibibwana by’Intare zo mu Akagera ntabwo byo bizitwa amazina

Kwita izina abana b’ingagi ngo ni umwihariko wo mu ngazi zo muri Pasiki y’ibirunga hagamijwe kuzibungabunga, ntabwo hazabaho igikorwa cyo kwita izina ibibwana by’Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera nyuma y’imyaka 20 zihacitse. Igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka ubu cyatangiye kwitegurwa. Belise Kariza Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB mu gutangiza ibi bikorwa byo […]Irambuye

KwitaIzina 2017: Abavutse kuwa 04/07 mufite amahirwe yo gusura ingagi

*Ubu ntihazitwa abana b’ingagi gusa…Harimo 4 nkuru zifuje kuba mu Rwanda nazo zizitwa, *U Rwanda rwashimiwe kuzamura ibiciro…Ngo Abanyarwanda bahange amaso Poromosiyo, *Mu myaka 12 ishize, miliyari 2.8 Frw zashyizwe mu kuzamura abaturiye pariki. Ni igikorwa kiba rimwe mu mwaka kikitabirwa n’amahanga, kigaragaza isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ni Ukwita Izina ingagi bigiye kuba ku nshuro […]Irambuye

Doing Business: Intego ni ukuza mu bihugu 30 bya mbere

Raporo ya Banki y’isi ku hantu horohereza ubucuruzi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 56 n’uwa kabiri muri Africa (Doing Business 2017). Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB yatangaje uyu munsi ko hashize igihe u Rwanda rukora amavugurura kubyo basabwe na Banki y’isi, intego ngo ni uko u Rwanda ruba mu bihugu 30 bya mbere […]Irambuye

Kogera mu kiyaga cya Kivu byahagaritswe by’agateganyo

Nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gusa abantu batatu barohamye mu kiyaga cya Kivu bakahasiga ubuzima bagiye koga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bwahagaritse mu gihe gito abogera muri iki kiyaga kugira ngo babanze bafate ingamba zo gukumira izi mfu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu SINAMENYE Jeremie yatangaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu […]Irambuye

Ibidukikije ntibivuga ariko turahari ngo tubivugire – Mme Ruhamya

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu cyerekeranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette Ruhamya yasabye buri wese kuvugira ibidukikije bitabasha kuvuga ariko bikaba bifite akamaro gakomeye mu buzima bwa buri muntu. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette […]Irambuye

Ishuri ryigisha kwita ku bidukikije ryatanze impamyabumenyi rinegurirwa MINEDUC

Kitabi College of Conservation and Environmental Management (KCCEM) ku nshuro ya kabiri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri  59, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyari kirifite mu nshingano  kiryegurira Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kitabi College of Conservation and environmental management biga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, amashyamba kimeza n’aterwa n’abantu, kubungabunga inyamaswa zo ku […]Irambuye

Mu kwezi gutaha Inkura ziragaruka mu Rwanda

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki y’Akagera n’abaturage yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha muri iyi Pariki bari bwakire inkura 19 zivuye muri Kenya na Africa y’Epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse burundu mu Rwanda. Inkura z’umukara abandi kandi bita inyamaswa y’ihembe rimwe, zari nyinshi muri parike y’Akagera mu myaka ya  1970, icyo gihe ngo zageraga […]Irambuye

Abanyamakuru ngo ntibavuga ku binyabuzima, nabo bati ‘Nta makuru tubifiteho’

Huye- Mu mahugurwa bari gukorera mu karere ka Huye, Abanyamakuru banenzwe kuba badakunda gutangaza inkuru ku kamaro k’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, nabo bakavuga ko umurimo wabo ari ugutangaza amakuru atari ukuyakora bityo ko abafite ubumenyi buhagije kuri izi ngingo babahugura kugira ngo bajye batangaza ibyo bafitiye ubumenyi. Abanyamakuru bavuga ko ubumenyi baba barakuye mu ishuri butabemerera […]Irambuye

en_USEnglish