Interamatsiko; Wari wasura ubuvumo bwo munsi y’ibirunga?
Ikigo RDB kivuga ko mu Rwanda muri rusange hari ubuvumo burenga 50, i Musanze honyine hari 12 bufitanye isano n’uruhererekane rw’ibisozi binini cyane byitwa Ibirunga. Aha hamaze kuba agace k’ubukerarugendo bunogeye ijisho ku banyamahanga ndetse n’abanyarwanda bagenda batahura ibyiza bitatse igihugu cyabo.
Amateka y’ubu buvumo ntaho yanditse kuko buri wese no mu bakuru cyane muri aka gace yaje abusanga, gusa bahuriza ku kuba ngo ari ubuvumo bwa Ruganzu, ngo uyu mwami wakoraga ibias n’ibitanga niwe wabukoze, cyane ko buri no hafi y’ahitwa i Buhanga himikirwaga abami b’u Rwanda.
Ubumenyi bw’isi ariko bugaragaza ko ubu buvumo bukomoka ku iruka ry’ibirunga biri hejuru yabwo ryabayeho mu myaka ibihumbi byinshi ishize, aho ibikoma (magma) biva mu birunga aribyo byagiye byuma bigasigaramo ibyanya munsi ari nabyo byavuyemo ubu buvumo.
Mu mateka ya vuba aha hantu habaye ubwihisho bw’abateraga u Rwanda bavuye muri Congo Kinshasa bita abacengezi, gusa intambara yo kubarwanya irangira bayitsinzwe ndetse benshi babugwamo.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ishami ry’ubukerarugendo babonye ko aha hantu hashobora kuba interamatsiko maze bubaka neza ubwinjiro bwombi bw’ubu buvumo banatunganya inzira zose zabwo, byakozwe n’abakozi barenga 800 biganjemo Inkeragutabara, bwuzura neza mu Ukuboza 2013 ari nabwo bwatashywe. Ubu ni ahantu heza cyane ho gusura kuri buri munyarwanda ukunda ibidukikije, hasurwa kandi n’abanyamahanga benshi buri mwaka.
Ni urwobo rutambitse rufite ubugari buri hagati ya 3m na 10m bufite inzira zigera kuri 1 275m bwuzuye butwaye miliyoni 200 z’amanyarwanda.
Ababusura batangazwa n’uburyo bwubatsemo neza, hari umwuka uhehereye kandi mwiza n’ubukonje budakabije n’uburyo bwiza cyane bwo kuhagendagenda, bamwe bahita paradiso iri munsi y’ubutaka.
Imbere muri ubu buvumo harimo ibice bifite amazina nka nka Runyoni, Mirasano na Ruginga amazina aturuka ku mateka ya buri gace muri ubu buvumo ajyanye n’ibikorwa abahaturiye mbere bagendaga bakoreramo, cyane cyane gushyinguramo imibiri y’ababo.
Kubusura ku munyarwanda ni amafaranga ibihumbi bine gusa (4 000Rwf) ku bana ni 2 000Rwf. Umunyamahanga we yishyuzwa 50$.
Ubu buvumo buratangaje cyane kuko hari n’ibice byabwo bikomeza bikagera no muri Congo Kinshasa, igihande cy’i Musanze na Kinigi kiratunganyije cyane, harimo urumuri ruhagije n’umutekano usesuye, ni ahantu heza ho gusura kuri buri munyarwanda wifuza kubona ibyiza by’igihugu cye kuri kiriya giciro.
Ubutaha….
Photos/A.E Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
7 Comments
Byiza cyane tu!gusa ubwo njye ubwo harimo uducurama.ndutinya kubi
mwari muziko INES RUHENGERI yubatse hejuru yabwo,hamwe na ecole de science de musanze
ubu c nk’abanyeshuri nta discount ra?
ark ntawibuka uko twabwikinaguraga mo twiga ESM muri za 2000? ark ubu wapi! hhhhh…
dvpt
Musanze bahungiyemo.
uku niko ubu buvumo bwavutse
Imana Rurema yaremye ijuru n’isi harimo n’igihugu cy’u Rwanda, iraruringaniza, iruha imisozi n’ibisiza, iruha ibiyaga n’inzuzi, iruha amashyamba n’ibirunga. Urwanda ruli mu muhora (fossé) wicukuye ubwawo mu misozi yatumburutse muli Afurika yo hagati werekeza iburasirazuba, hakaba hashize imyaka hafi milliyoni 65 ibyo bibaye, uwo muhora akaba ariwo witwa Graben nini y’Afurika (Grand Graben Africain), ukaba uturuka muri Afurika y’epfo muri za Malawi, uwo muhora wagera hafi y’u Burundi ukigabanya mo ibice bibiri, kimwe kikaba kigizwe n‘ umuhora w’uburasirazuba uca muli Kenya na Tanzaniya aliwo witwa Rift Valley harimo ikiyaga cya
Victoria ( Nyanza) ukaba ukomeza ukagera no muri Etiyopiya ukagarukira ku nyanja Itukura.
Hali n’igice cy’uwo muhora cy’uburengerazuba cyitwa Albertine kirimo ibiyaga nka Kivu ,
Edouard (Rwicanzige) na Albert (Ntanzige) , ibyinshi muli ibyo biyaga bikaba bikungahaye kuli petrole n’amabuye y’agaciro, ubwo bukungu akaba aribwo buduteza iyi nyazi y’intambara kubera ba bagabo basa n’impinja bahora baburalikiye. Hashize imyaka igera kuli milliyoni 5 igice rwagati cy’uwo muhora cyaratangiye kwika, inkengero zawo zitangira gutumburuka (kujya hejuru). Ni ho havuye isunzu rya Congo Nil mubona ubu ngubu ritandukanya amazi y’uruzi rwa Kongo n’urwa Nil.
Ivuka ry’ibirunga ryahinduye imitembere y’Amazi mu Rwanda
Mu karere k’ibiyaga bigali, haje kuvuka ibirunga, hakaba hashize imyaka hafi miliyoni enye (4) nkuko tubikesha ubumenyi bw’isi ( Géologie) hali mu bihe bita Miocène-Pliocène.
Amazi y’uruzi rwa Kongo
Mu gihe ibirunga byarukaga byakoze urugomero (barrage) rwabanje kwifungira i Cyangugu nyuma rwongera kwifungira i Goma, ikiyaga cya Kivu uko tukizi ubu, kiba kiravutse. Urwo rugomero rwahinduye imitembere y’amazi muri ako karere ka Kongo Nil. Mbere ikiyaga cya Kivu n’imigezi yacyo yose byatembaga bijya muli Nil binyuze mu kiyaga cya Edouard, ibirunga bimaze kuvuka, Amazi y’ikiyaga cya Kivu n’imigezi yacyo yose byahise bifata inzira igana mu kiyaga cya Tanganyika biciye mu mugezi wa Rusizi ubundi byose bikisuka mu mugezi wa Kongo biciye mu mugezi wa Lufira wo mu gihugu cya Kongo.
Amazi y’uruzi rwa Nyabarongo
Mbere y’uko ibirunga bivuka, umugezi wa Nyabarongo watembaga ujya i Buganda unyuze mu nzira tuzi ubungubu y’umugezi wa Mukungwa. Aho hali ikibaya kinini cyazimiye kubera ivuka ry’ibirunga. Amazi yanyanyagiye (inondation) mu bisigara bw’icyo kibaya ni yo yaje kubyara ibiyaga bya Burera na Ruhondo.
Nyabarongo ibuze inzira yo gukomeza ijya mu Bugande, igice cyayo cyagarutse inyuma gihinduka Mukungwa , gihura n’ikindi gice kiva ku Gikongoro bihurira i Ngaru ya Gitarama aho bita mu nkokora ya Nyabarongo ( coudes).
Uru ni uruzi rwa Nyabarongo, Aha munsi
Uru ni uruzi rwa Nyabarongo, Aha munsi ruvuye za Kibilira, hejuru i bumoso ruhuye na Mukungwa. Ubwo Nyabarongo igakata igana i kigali ( iburyo ) mu nzira itali isanzwe.
Ibyo byabaye bashize imyaka hafi miliyoni enye. bityo uturere twinshi tw’u Rwanda turushaho gutohagira. Nyabarongo ikomeza urugendo rutali rusanzwe igana i Kigali ubundi ijya guhura na Akanyaru bihinduka Akagera gafite amazi menshi kurusha mbere. Ubu rero niko gakomeza kajya i Bugande kabanje kunyura mu Mubali wa Kabeja.
Biratangaje, nifuje gusura ubu buvumo
Comments are closed.