Tags : RDB

Abanyarwanda bari bazi Imana uwo batari bazi ni Yezu na

*Arasobanura Kubandwa nk’isengesho ry’umuryango ryabaga buri mwaka, ngo byari bifitanye isano no kwemera k’ubu. *Umugore nbo ni nk’ingoma,  aho atimye ntahaba. Arabisobanura *Gusigasira ibya kera ni byiza ku bato kuko batabimenye byazageraho kubibabwira bikaba nko guca umugani. Yakobo Nsabimana w’imyaka 77 wo mu murenge wa Bushoki mu kagari ka Gasiza mu mudugudu wa Gitwa, ku munsi mpuzamahanga […]Irambuye

Rulindo: ku “Kirenge cya Ruganzu” hatangiye kubyazwa amadovize

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) by’umwihariko kinafite mu nshingano iby’ubukerarugendo, cyatangije Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka (Rulindo Cultural Center) kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri, iki kigo kitezwemo ubukerarugendo buzazamura abatuye akarere n’igihugu. Kuri iki kigo hazwi cyane nko ku kirenge cya Ruganzu. Rulindo Cultural Center, ni ikigo kigizwe n’inzu zirimo amateka ya kera […]Irambuye

“Ijwi Ryawe” application izafasha mu gutanga amakuru ku mitangire ya

Kuri uyu wa gatatu ishami ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rishinzwe kunoza Serivise mu mushinga waryo ‘Na yombi’, ku bufatanye n’ikigo ‘Pivot access LTD’ bamuritse Porogaramu (application) ya Telefone bise Ijwi ryawe (Your Voice), Izajya ikoreshwa mu gutanga amakuru n’ibitekerezo kuri Serivise mu Rwanda. Iyi ‘application’ izajya ikoreshwa n’umukiliya, anenga, ashima cyangwa ajya inama kuri […]Irambuye

Umutungo ndangamuco ugiye kujya ucungwa n’umuturage ubereye mu isambu

*Itegeko nirimara kujyaho hazabaho kubaruza iyo mitungo *Leta ntizabyivangamo ahubwo amategeko azagena icyo umuturage winjije azajya aha Leta *Umuturage udafite ubushobozi bwo gucunga uwo mutungo ndangamuco ashobora gufatanya n’abandi Inteko shingamategeko umutwe w’abadepite n’itsinda ry’abaturutse muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa 9/9/2015, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo ndangamuco, iryo tegeko ngo […]Irambuye

Inyungu z’umutungo kamere zizakomeza gusaranganywa haherewe ku bawuturiye – Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite umutongo kamere n’amabuye y’agaciro, ashimangira ihame ry’uko ibiva mu mutungo kamere bizajya bisaranganywa haherewe ku bawuturiye. Muri uyu muhango hiswe amazina abana b’ingagi 24, bavutse mu miryango itandukanye y’ingagi […]Irambuye

Kinigi: Isomero rigezweho hafi y’Ingagi, abazituriye ku ikoranabuhanga…

Musanze – Centre ya Bisate nirwo rusisiro rwa nyuma rutuwe rwegereye ibirunga, ni mu murenge wa Kinigi mu kagali ka Kaguhu ni munsi neza y’ikirunga cya Bisoke. Kuri uyu wa 02 Nzeri 2015 kuri iyi centre hafunguwe isomero rigezweho ririmo za mudasobwa n’ibitabo. Barihawe n’ikigo cya RDB ku bufatanye na Dian Fossey Foundation nk’umwe mu musaruro w’amafaranga […]Irambuye

Menya Buhanga ECO PARK n’iriba ry’amateka rya Nkotsi na Bikara

*Buhanga ECO PARK aho Umwami wimye ingoma yakubitirwaga ibyuhagiro (agahabwa imitsindo) *Iriba yogeragamo rirahari riri mu buvumo *Nkotsi na Bikara ni iriba ryuzura amazi mu gihe cy’Impeshyi (izuba ari ryinshi) akagabanuka mu itumba *Iri riba hari Bourgmestre wahatse kuryimura, inzoka zimara igihe zigaragambya ku biro bye Ubwo nari i Musanze, twasuye Urugo rw’Umwami ruri mu […]Irambuye

Kigali: Bwa mbere harabera imurika ry’umusaruro mwimerere mu buhinzi

Iri murikagurisha mpuzamahanga ryiswe ‘Kigali International Trade fair for organic and Natural products’ riri kubera ahasanzwe habera imurika ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ku Mulindi i Kigali, abarytabiriye barasaba ubuyobozi kubafasha kubona icyangombwa cy’uko bahinga iby’umwimerere ndetse no kubakorera ubuvugizi muri banki. Kuri uyu wa gatandatu nibwo iri murikagirsha ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi w’umwimerere ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe […]Irambuye

Abarinda Pariki babwiwe ko akazi kabo gakomeye kuko gatunze Abanyarwanda

Mu gusoza amahugurwa y’abarinzi ba pariki 110 yaberaga i Gishari mu karera ka Rwamagana kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu yasabye abarinzi kudakora bagamije guhembwa gusa ahubwo bakumva ko pariki zitunze Abanyarwanda benshi bityo bakirinda guhohotera inyamaswa bazasangamo. Sheikh Musa Fazil Harelimana wari umushyitsi mukuru yavuze ko amahugurwa ari ikintu […]Irambuye

en_USEnglish