Sssshhhuuu….Kimwe nawe nazo zikunda umutuzo…Tujyane kuzireba
Kimwe nawe, nubwo waba uri ‘umusazi’ gute ugeraho ugashaka gutuza, ingagi nazo ni inyamaswa zifite byinshi cyane zihuriyeho n’abantu. Izo mu misozi zisigaye ku isi ziba mu birunga by’u Rwanda, zikanagendagenda muri Congo na Uganda nta ndangamuntu kuko ibidukikije bitagira umupaka. Izi nyamaswa ‘nsabantu’ ubu ziri mu byinjiza amadevize menshi mu gihugu, kubera amatsiko ya ba mukerarugendo bava i kantarange baje kuzisura, aya matsiko nawe ukwiye kuyagira kuko umunyarwanda yoroherejwe kuzisura…reka tukujyane kuzisura ho gato cyane.
Bike ku mateka yazo:
Ingagi zari zisanzwe zizwi n’abantu ba cyera cyane bari baturiye ibirunga ariko mu buryo bw’ubushakashatsi, Umudage Cap.Van Robert Belingie ni we wazikozeho ubushakashatsi bwa mbere ahagana mu 1902, icyo gihe yishe ebyiri ajya kuzikoraho ubushakashatsi, ni yo mpamvu izi ngagi zafashe izina rye ‘Belingie’.
Umunyamerikakazi Diana Fossey we yatangije ibikorwa by’ubushakashatsi bwimbitse, kuzimenyekanisha no gukangurira abantu kuza kuzisura, mu mwaka wa 1970 hatangira ibyo gusura ingagi umuntu atanze amafaranga.
Tujye kuzisura rero….
Aba ‘guide’ babanza kukubwira ko ingagi zisurwa mu matsinda yazo kugira ngo hirindwe ko zanduzwa indwara. Amatsinda yazo kandi asirwa rimwe gusa ku munsi. Abazisura nabo bagenda mu matsinda y’abantu umunani.
Zikunda ubuzima butuje, zanga cyane uwazisagarira kuko umuntu ntazirusha intege niwe wabihomberamo, niyo mpamvu buri wese asaba kugenda aganira buhoro ndetse rwose mwazigera iruhande mugaceceka.
Amabwiriza bakiyababwira umuntu aba yiyumvamo uruvange rw’amatsiko menshi, ubwoba, igihunga, ubwuzu n’igishyika…imvamutima umuntu atasobanura neza.
Ingagi ziritonda, nta muntu ziragirira nabi, abazishinzwe bo babaye inshuti nazo, ndetse nawe mukerarugendo iyo ije igusanga uhama hamwe ukirinda ubwoba, ishobora kuza ikagukoraho ikwereka urukundo, kwiruka ije igusanga kirazira.
Abazishinzwe hari uburyo bavugana nazo mu rurimi rudasobanutse rw’amarenga cyane, icyo gihe ushaka guseka aca bugufi, nazo ngo zibona ko mwazubashye.
Ntiwemerewe kuziha icyo kurya, kandi ntiwemerewe kurenga 7m uyegera, cyereka yo ija igusanga, zibayeho mu buzima buri ‘pure’ zishobora kwandura indwara mu buryo bworoshye niyo mpamvu bitemewe ku waziha ikintu cyawe, icyo kurya cg umwambaro.
Izo mu birunga, ziri mu miryango 10; Sabyinyo, Agashya, Hirwa, Umubano, Kwitonda, Kuryama, Titus, Isabukuru, Ugenda na Ntambara.
Uyu muryango wa Ntambara ubu uyoborwa n’iyitwa Gutsinda ni wo mu itsinda ryacu tukujyanye gusuura.
Ingagi zisimbura mu kuyobora umuryango igihe umukuru w’umuryango yapfuye, kandi himikwa ikigabo gikurikiraho mu myaka. Icyo kigabo ni cyo kiba cyemerewe abagore.
Ingagi z’ibigabo iyo zikuze mu muryango zishobora guhitamo kugumana na se uyobora umuryango zikazamusimbura, cyangwa zikajya mu yindi miryango.
Ingagi z’ibigore, ntizikunda kubyarana n’izo bivukana (bisaza byazo), bityo iyo zimaze imyaka hagati y’6-8 (zishobora kubyara) zitoroka umuryango zikajya gushaka mu yindi miryango, icyo gihe ziba zitinya kuzabyarana na se cyangwa musaza wazo, bikaba nk’amahano kuri zo.
Umwe mu bashinzwe kuyobora abakerarugendo, Iryamukuru Bosco avuga ko ingagi zishobora kubengukana hagati yazo cyangwa zikabengana.
Muri rusange ingagi ziri muri aka karere k’ibirunga ni ukuvuga mu bihugu bitatu, muri Uganda haba 400, mu Rwanda na Congo Kinshasa, hakaba 480, ariko by’umwihariko izikurikiranwa mu Rwanda ni 300.
Reka tugende….
Ahasigaye ni ahawe kwigirayo….
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
11 Comments
nukuri uri umunyamwuga kuko udushakira inkuru zidutera emotion kandi zikanadutera amatsiko menshi cyane nkubu ndumva musanze nyikunze cyane,najyaga mbyumva ntarabibona gutya,byibuzeze wowe wakoze iyi nkuru rwose ukwiye igihembo kuko wakoze ikintu kindashyikirwa ureke abirirwa bandika ibidafite umumaro,ubutaha uzaduhe ishusho y’umujyi wa musanze tuwurebe nawo,gusa ukomeje kutwemeza.komereza aho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musanze we genda waratsinze reba ibyiza byose wibitseho Imana yyaragutatse pe.n’umusaza wacu intore izirusha intambwe KAGAME akomeze abibungabunge TUMURI INYUMA
umaze kuba ubukombe Ange we!
Uyu munyamakuru akomeje gukundisha abantu u Rwanda kabisa, akwiye igihembo, kubera we nanjye ubu maze kubona izi nkuru zose amaze gukora namaze gufata icyemezo kuza gusura u Rwanda kandi nkagera mu birunga bibereye u Rwanda. Rwose leta yacu nikomeze ibungabunge ibyo byiza bitazazimira
Uri umuntu w’UMUGABO.
ERIC wakoze cyane kudusangiza ibyiza bitatse u Rwanda,
Rega abanyarwanda dufite ibyiza nyaburanga byinshi nuko twe tutabyitaho ariko igihe kirageze ngo abanyarwanda nabo bitabire gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda
umuseke ndabishimiye cyane kuko ndabona RDB yarabakije ikabaha ikiraka namwe mukagikora fresh.hagati aho se mwambwira,Mani Martin yavuye mubuhanzi ajya kwibera mu birunga?
Summer breeze or whatever you call yourself, uvuze ubusa , nako urajajwe! Mubyo wasomye niba koko uzi gusoma wigeze ubona mo ko Mani Martin asigaye aba mubirunga? Bakubwiye se ko gusura ingagi bisaba kureka ibyo basanzwe bakora? Ngo bakubarize ko yaretsubuhanzi akajya kwibera mu birunga? ???? Ishyari weeeeeeeee! Kuva ubu ubimenye,ba mukerarugendo ni abantu basanzwe, bakora imirimo inyuranye habamo n’abahanzi nka MANI Martin n’ibyamamare binarenze we! Ntimukitiranye ibintu n’ibyo bitajya no gusa!
uwo Breeze yaravangiwe
A part quelques mots et verbes en infinitive je ne parle pas kinyarwnda. Mais le photo album a parle tout seul. Tres bon travail, j’attend la suite sur un autre manifique part du Rwanda, celui du Nyungwe Forest.
Faites tout pour que Gatsinda, le Chef de famille Ntambare a pour long time une vie en paix.
Comments are closed.