Tags : RAB

Ubushakashatsi nibwo buzadufasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi- Min.Nsanganira

Mu nama irimo guhuza ibigo bine (4) mpuzamahanga bikora ubushakashatsi ku buhinzi mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi Tony Nsanganira yasabye ko ibyo bigo byarushaho gufasha Leta mu guhangana n’ikibazo cy’ubwoko bw’imbuto zidatanga umusaruro uhagije kandi zihenze. Mu Rwanda ubu, harakorera ibigo bine mpuzamahanga bikora ubushakashatsi mu buhinzi […]Irambuye

Ngoma: Barasaba Leta kubatunganyiriza igishanga cya Gisaya

Abatuye mu mirenge ya Rurenge, Gashanda na Karembo yo mu karere ka Ngoma barasaba Leta ko yabatunganyiriza igishanga cyitwa Gisaya gihuriweho n’iyi mirenge yose, bavuga ko gitunganyijwe bakagihingamo aribwo cyabaha umusaruro kurusha uwo bakuramo ubu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo nk’ahari abaturage bafite uruhare kuri iki gishanga butangaza ko buri gukora ubuvugizi ku buryo hari gahunda […]Irambuye

Karongi: Abaturage bataye icyizere ku musaruro wo gukoresha Biogas

Hirya no hino mu karere ka Karongi igikorwa cyo gucana bakoresha Biogas kirasa n’aho kimaze gukendera kuko zitagikoreshwa. Izakozwe mbere zarapfuye ntizikora, abaturage bakavuga ko biogas zabo zikunda gupfa bikabatera kwibaza icyatumye bazitabira. Gahunda yo gukwirakwiza Biogas mu byaro ni umwe mu mihigo iri kugenda gake ugereranyi n’indi nk’uko Perezida w’inama njyanama y’akarere yateranye kuri […]Irambuye

Ifumbire mvaruganda nta kibazo iteza ubutaka – Min Mukeshimana

*Abaturage ntibavuga rumwe ku kamaro k’ifumbire mvaruganda, *Hari abavuga ko iyo uyikoresheje ukeza, ubutaha ushobora kurumbya, *Iyi fumbire ngo nta kibazo itera ahubwo isaba ko uwayikoreshe akomeza akuyikoresha. Mu Rwanda, gukoresha ifumbire mvaruganda ntibikunze kuvugwaho rumwe mu bahinzi, ari abavuga ko yica ubutaka, gusa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare, yabwiye […]Irambuye

Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa –

*Umuhinzi muto agiye kubona inguzanyo byoroshye *Nubwo hari inzitizi ngo ubuhunzi ntakiraboneka kibusimbura muri aka karere *Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa Umuyobozi wa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) mu Rwanda, avuga ko igihe ari iki kugira ngo abashora imari mu buhinzi batangire, kuko kurya ntibizahagarara kandi ngo inzitizi zijyanye n’imiterere y’umwuga w’Ubuhinzi […]Irambuye

U Rwanda rwohereza mu mahanga T 16000 z’ikawa itunganyije –

Gikondo- Kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi ibiri yagenewe urubyiruko 20 rusanzwe rutegurira ikawa abashyitsi mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), Jean Claude Kayisinga yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwohereza hanze Toni ibihumbi 16 z’ikawa ku mwaka. Nubwo ngo umusaruro […]Irambuye

Karongi: Gitifu arafunzwe akekwaho kurigisa ifumbire no gukoresha nabi ibya

*Arakekwaho gutanga inka ku muturage abanje kumuha amafaranga, *Ifumbire umuturage yasabye, yandikaga kg 5 nyuma akazongeraho undi mubare imbere, *Karongi ihinga rihagaze neza nubwo imvura hamwe na hamwe yari yatinze kugwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu mu murenge wa Twumba, yatawe muri yombi n’inzego za Polisi akekwaho kurigisa […]Irambuye

Gatsibo na Nyagatare iteganyagihe ryarababeshye barahinga ntibyamera

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bateye soya igahera mu butaka kongera kwishakamo ubushobozi kugira ngo imbaraga bakoresheje bategura ubutaka n’ifumbire bidapfa ubusa. Aba baturage bateye imbuto zabo nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe isakaza bumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura izagwa ari nyinshi bityo […]Irambuye

Vuba ‘Drone’ zishobora gutangira gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko hari ubusesenguzi burimo gukorwa ku busabe bw’abantu banyuranye basabye gutangira gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu bikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane ubushakashatsi, no gukurikirana ibihingwa biri mu mirima, mu gihe abifuza iri koranabuhanga bo ngo bategereje ko inzego zishinzwe umutekano zibemerera kurikoresha. Umushinga ‘One Acre Fund-Tubura’ wasabye bwa […]Irambuye

en_USEnglish