Digiqole ad

Karongi: Gitifu arafunzwe akekwaho kurigisa ifumbire no gukoresha nabi ibya Leta

 Karongi: Gitifu arafunzwe akekwaho kurigisa ifumbire no gukoresha nabi ibya Leta

Mu karere ka Karongi aho umugabo yakubise nyina akamwica

*Arakekwaho gutanga inka ku muturage abanje kumuha amafaranga,

*Ifumbire umuturage yasabye, yandikaga kg 5 nyuma akazongeraho undi mubare imbere,

*Karongi ihinga rihagaze neza nubwo imvura hamwe na hamwe yari yatinze kugwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu mu murenge wa Twumba, yatawe muri yombi n’inzego za Polisi akekwaho kurigisa ifumbire no gutanga inka ya Girinka abanje guhabwa amafaranga.

Mu karere ka Karongi aho umugabo yakubise nyina akamwica
Mu karere ka Karongi aho umugabo yakubise nyina akamwica

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois yagiranye n’Umuseke yemeje amakuru y’itabwa muri yombi k’uyu muyobozi w’akagari witwa Roger Emmanuel.

Yagize ati “Ni umuyobozi w’akagari ka Kavumu twaje kumwimura nyuma dukoresha inama n’abaturage tumenya ko hashobora kuba harabaye kurigisa ifumbire mvaruganda n’ishwagara n’ifumbire y’imborera, hoherezwayo abagenzuzi bacu bakora raporo, arafatwa, nta yandi makuru arenze ayo natanda ibindi n’iby’inkiko.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko ku birebana n’inka za Girinka, uyu Gitifu ngo umuturage yamuhaye amafaranga, amwita umukene amushyira mu bagomba kubona inka.

Yagize ati “Bigaragara ko yamuhaye inka atayikwiye, arakekwaho gokoresha nabi umutungo wa Leta, urukiko nirwo ruzagaragaza ukuri.”

Uyu Gitifu watawe muri yombi, nk’uko Ndayisaba akomeza abivuga ngo hari aho yacungaga mu gutanga ifumbire ku muturage, aho yanditse kg 5 imbere akazandikaho 8 bikaba kg85, ubwo umuturage yaza agahabwa kg 5 izindi kg 80 Gitifu akazisigarana.

Ibyo ngo byatumye abaturage basakuza bavuga bati “Mwatwijeje ifumbire none ntiturayibona.”

Iyo fumbire n’ubwo ngo yari igenewe abaturage ntabwo bari kuyishyura ngo bari kuyibona muri gahunda y’akarere igamije guteza imbere, akarere ngo kari gukora ibishoboka ngo gashumbushe abo baturage irindi shwagara nubwo ‘Mayor’ atizeye ko bizagerwaho 100%.

Ati “Akarere gategereje iby’ubutabera buzagena, hari gahunda yo kubashumbusha ariko sinavuga ko izagerwaho 100%, turi kubikurikirana kugira ngo uwakoze ikosa ariryozwe, twakoze umushinga wo guha ishwagara abaturage bakazishyura 50%.”

Igenzura ku makosa yaba yarakozwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze ngo rizakomereza no mu tundi tugari tubiri natwo twagiye tuvugwamo ibibazo, ariko amazina yatwo ntiyatangajwe.

Yagize ati “Audit (igenzura) irakomeza no mu tundi tugari tubiri, naho hashobora kuba harabaye ibibazo kuko mu nama n’abaturage bagenda babivuga. Ifumbire ni ikintu gikomeye kandi gihenza tugomba kuba maso.”

Ku bw’ibyo bibazo by’ikoreshwa nabi ry’ifumbire no kutubahiriza inshingano kuri bamwe mu bayobozi, Umuyobozi w’akarere ka Karongi ngo arimo arakora ingendo hirya no hino mu mirenge atanga inama kuri komite nyobozi zijyanye n’uburyo bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

Ati “Ubu turimo turasura abayobozi tubakangurira gukora neza, uyu munsi ni umurenge wa Murundi, Mubuga na Gishyita. Hatahiwe Gashari, Ruganda, Murambi, Rubengera na Gitensi. Twasuye Rwankuba na Mutuntu, turegera abagize Komite nyobozi tubaha inama z’uko bakubaha inshingano zabo, nta bwo ari bose, ariko umukobwa aba umwe agatukisha bose, turabagira inama kugira ngo hatagira ugwa mu mutego.”

Ndayisaba Francois atangazako igihe cy’ihinga gihagaze neza mu karere ka Karongi, nubwo ngo hari hashize igihe imvura itagwa, ubu ngo ahenshi yaraguye barakorana ingufu kugira ngo ihinga ntiribacike.

Yagize ati “Imirenge ya Rugabo, Gitensi, Rwankuba na Twumba yo mu misozi, igihe cy’ihinga bagitangiye mbere, bimeze neza. Imirenge ya Mubuga na Gishyita yegereye ikiyaga cya Kivu bari inyuma. Bwinshyura na Rubengera naho igihe cy’ihinga kimeze neza ariko hari uduce twegereye Nyabarongo, Ruhango na Muhanga, utugari tumwe na tumwe tubura imbura, ubu imvura yaguye turi kubashishikariza, igihe gisigaye ni gitoya, ntituracikanwa turi gushyiramo imbaraga.”

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu muyobozi w’ Akagali agomba guhanwa by’intangwa rugero mugihe ahamwe nibyo akekwaho vraiment aba nabo batuma akarere kadatera imbere,none se katera imbere gute nyamara rubanda rugufi navuga nk’Abatishoboye ibyo bagahawe kuko ntamafaranga bafite yo guha abo bayobozi bu utugali abayafite bakayabaha akaba aribo bihera inka za gira inka Munyarwanda Birababaje cyane

Comments are closed.

en_USEnglish