Digiqole ad

Karongi: Abaturage bataye icyizere ku musaruro wo gukoresha Biogas

 Karongi: Abaturage bataye icyizere ku musaruro wo gukoresha Biogas

Leta yari yashoye amafaranga mu bikorwa byo gukwirakwiza Biogas n’ubukangurambaga bwabyo ariko i Karango zarapfuye

Hirya no hino mu karere ka Karongi igikorwa cyo gucana bakoresha Biogas kirasa n’aho kimaze gukendera kuko zitagikoreshwa. Izakozwe mbere zarapfuye ntizikora, abaturage bakavuga ko biogas zabo zikunda gupfa bikabatera kwibaza icyatumye bazitabira.

Leta yari yashoye amafaranga mu bikorwa byo gukwirakwiza Biogas n'ubukangurambaga bwabyo ariko i Karango zarapfuye
Leta yari yashoye amafaranga mu bikorwa byo gukwirakwiza Biogas n’ubukangurambaga bwabyo ariko i Karango zarapfuye

Gahunda yo gukwirakwiza Biogas mu byaro ni umwe mu mihigo iri kugenda gake ugereranyi n’indi nk’uko Perezida w’inama njyanama y’akarere yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, yabigarutseho.

Avuga ko aho basuye hose basanze Biogas zarapfuye ndetse ko hari n’aho bageze basanga hari umuturage wayubakiwe, hashize amezi atatu yarabuze umuha itara, ibintu yavuze ko bibabaje cyane.

Aho twabashije kugera hari mu kagari ka Ruragwe Biogas twasanze yarapfuye ndetse na ba nyirayo basigaye bacana inkwi, ntibifuje ko amazina yabo atangazwa ariko bavuga ko babona ntacyo yakemuye ko ahubwo yabateye igihombo.

Ndayisaba Francois umuyobozi w’akarere na we yemeza ko izo Biogas zapfuye ariko ubu bakaba bashakisha uko bavugana n’ababishinzwe ngo zisanwe.

Agira ati “Mu by’ukuri, koko zarapfuye ariko turi gukorana n’ababishinzwe ngo zisanwe. Izo rero zangiritse ubu bari kugenda bazisana, ariko ikigenderewe ni ukugira ngo tugabanye ibicanwa.”

Biogaz yaje ngo ikemure ikibazo cyo gucana inkwi ndetse no kwangiza ibidukikije, ariko kuba zipfa ntizikorwe biteza igihombo abaturage ndetse no kubungabunga ibidukikije ntibigerweho.

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bijyanye n’uko abantu babayeho mu Rwanda, ntibugaragaza imibare y’abakoresha Biogas uko iteye.

Gusa ubu bushakashatsi bwitwa EICV 4 bwasohotse muri 2015 muri Gicurasi, bwerekana ko mu mijyi abantu 67% bacana amakara mu gihe bateka. Mu cyaro, abagera kuri 94% bakesha umuriro gutema amashyamba bagakoresha inkwi.

Ubu bushakshatsi kandi bwerekana ko nibura abafite amashanyarazi mu Rwanda bageze kuri  20% bavuye kuri 11% mu bushakashatsi nk’ubu bwo mu 2010/11.

EICV 4 igaragaza ko hakiri ikinyuranyo gikomeye hagati y’Umujyi wa Kigali n’icyaro mu bijyanye no gukoresha amasharazi, aho muri Kigali biri kuri 73% ahandi mu Ntara bikaba ari hagati ya 9% na 15% abakoresha umuriro w’amashanyarazi.

Gusa, intego za Leta y’u Rwanda ni uko nibura mu mwaka wa 2017, abaturage bagera kuri 70% bazaba bafite umuriro w’amashyanrazi mu ngo zabo bacana.

Hari abaturage bavuga ko Biogas ihenze cyane ikabatera igihombo kuruta inyungu
Hari abaturage bavuga ko Biogas ihenze cyane ikabatera igihombo kuruta inyungu
Kubaka Biogas bisaba ko umuntu aba afite amase ahagije cyangwa indi myanda izatanga umuriro
Kubaka Biogas bisaba ko umuntu aba afite amase ahagije cyangwa indi myanda izatanga umuriro

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW/Karongi

3 Comments

  • Uwabashushanyije ubu yigendera muri V8 kuko yamaze gukuramo aye.

  • Si i Karongi zitagikora honyine. I Gatsibo mu mumurenge wa Gitoki mu kagari ka Bukomane inyinshi ntizigeze zikora n’icyumweru.Ababishinzwe badufashe kuko ntacyo zitumariye.

  • Yewe Ibya biogas ni agahuma munwa ababishinzwe nibo babyishe kuva bitangiye, ndebera Kayumba Timothe wahoze ayobora NDBP, ndebera SENDASHONGA Claude wari umu technician nabandi cyane cyane ba field officers babo.

    uzasure akarere ka Nyagatare urebe ibibazo bahasize gusa bahembwe guhindurirwa imirimo ko bakoze nabi.
    Nge numva bahamagazwa bakabazwa ibibazo bateje. nyum abati katubihe MINALOC dore ko aroyo ishobora ibyananiranye ese bo bazakosora ibyo kayumba ysize atarangije na mafaranga ya baturage yaraiwe.

    Muzabaze Murenzi samuel ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyagatare ibibazo afite nubushize yarabigaragaje

Comments are closed.

en_USEnglish