Digiqole ad

Rwinkwavu: Abaturage barataka inzara kubera izuba ryatumye batinda guhinga

 Rwinkwavu: Abaturage barataka inzara kubera izuba ryatumye batinda guhinga

Abaturage bari barabashije kwizigama ubu barimo kurya ubwizigame bwabo.

Abatuye mu gice cy’Umurenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba cyibasiwe n’izuba bikaza gutuma badahinga ku gihe barataka inzara, dore ko ngo hashobora kuba hari n’abasuhukiye mu yindi mirenge bajya gushaka imibereho.

Abaturage bari barabashije kwizigama ubu barimo kurya ubwizigame bwabo.
Abaturage bari barabashije kwizigama ubu barimo kurya ubwizigame bwabo.

Kuri uyu wa mbere, abaturage bo Mudugudu wa Nkondo ya kabiri, mu Kagari ka Nkondo, mu Murenge wa Rwinkwavu bagabanye ibiribwa birimo kawunga, ibishyimbo, ibigori, umuceri n’ibindi bitandukanye byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 526 450 bari barizigamiye bateganya ko byazabagoboka mu gihe nk’iki cy’inzara ibugarije. Aba baturage ngo bahuye n’izuba rikabije ryatumye badahingira igihe.

Nyuma yo kugabana, umuturage witwa Bishoka Yohani avuga ko mu mezi ashize baburaraga, ndetse ngo bamwe mu yindi midugudu barasuhutse bajya gupagasa mu yindi mirenge.

Mugenzi we witwa Mukagasasira Julienne we yagize ati “Nkubu nari mfite ikibazo cy’inzara ariko ubu ngiye kugaburira abana babeho neza nange mbashe gukora ibikorwa binteza imbere.”

Bankundiye Philomène, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rwinkwavu avuga ko baticaye ubusa, ngo bari gushaka icyo bakorera abaturage bahuye n’inzara kandi batabashije kwirwanaho.

Ati “Iki gihembwe cy’ihinga ntabwo cyagenze neza, kuko nko muri aka Kagari ka Nkondo no mu Kagari ka Mukoyoyo havuyemo izuba ryinshi ku buryo batabashije guhingira igihe, bityo bikaba bigaragara ko harimo ikibazo cy’uko harimo abantu bashonje, gusa nk’abayobozi ntabwo twicaye ubusa, turimo kubakorera ubuvugizi.”

Batibuka Laurent, umukuru w’Umudugudu wa Nkondo ya kabiri avuga ko bagiye bishyira hamwe bagakusanya amafaranga, bakayakoresha mu kugurizanya Bizana inyungu, kugira ngo mu gihe bahuye n’ibibazo nk’inzara bazakore mu kigega bikemurire ikibazo.

Uuyoboz bw'umurenge bufasha abaturage kugabana imyaka.
Uuyoboz bw’umurenge bufasha abaturage kugabana imyaka.
Hanatanzwe ama Radio kubatari bayafite abafasha kumenya amakuru.
Hanatanzwe ama Radio kubatari bayafite abafasha kumenya amakuru.
Umuyobozi w'umudugudu wa Nkondo 2 arishimira iki gikorwa bagezeho.
Umuyobozi w’umudugudu wa Nkondo 2 arishimira iki gikorwa bagezeho.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bizi inzara nabonye i Gicumbi, Ibirayi byanze gukura, ibishyimbo wapi ibiribwa byaho bihenze kuruta i Kigali

  • abo baturage barwinkwavu reta yareba uburyo ibatabara kuko bari mumazi abira kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish