U Rwanda rwohereza mu mahanga T 16000 z’ikawa itunganyije – NAEB
Gikondo- Kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi ibiri yagenewe urubyiruko 20 rusanzwe rutegurira ikawa abashyitsi mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB), Jean Claude Kayisinga yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwohereza hanze Toni ibihumbi 16 z’ikawa ku mwaka.
Nubwo ngo umusaruro ungana kuriya, NAEB irateganya kuwongera ukazagera kuri Toni ibihumbi 20 z’ikawa mu myaka mike iri imbere.
Ku kibazo cy’uko abahinzi ba kawa bavuga ko bahabwa amafaranga make ukurikije imvune bahura na zo bahinga, Kayisinga yavuze ko igiciro abahinzi b’ikawa bishyurirwaho ku kilo kiba cyumvikanyweho n’amashyirahamwe yabo ndetse hashingiwe no ku giciro ku isoko mpuzamahanga.
Ibi ngo bikorwa kugira ngo buri wese ufite aho ahurira n’umusaruro wa Kawa agire icyo yinjiza kiyikomotseho.
Kayisinga yavuze ko bahuguye abasore n’inkumi 20 mu rwego rwo kubafasha kuzamura ubumenyi mu gutunganya no guha abakiliya ikawa yujuje ubuziranenge kugira ngo abasanzwe bayinywera mu mahanga nibagera mu Rwanda bahasange ikawa iryoshye nk’iyo babona mu mahanga.
Kayisinga ati: “Hari bamwe mu bakozi batayitunganyaga neza, ariko ubu twabafashije kongera ubumenyi bwabo kandi dufite icyizere ko bazakoresha ubumenyi bwabo neza.”
Yavuze ko bafite gahunda yo guhugura n’abandi hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi n’igihe bizagenda biboneka.
Umwe mu banyeshuri bahuguwe witwa Liliane yabwiye Umuseke ko yungukiye byinshi muri ariya mahugurwa. Kuri we ngo nubwo umuntu yaba afite ubumenyi mu mwuga, kubwongera biba ari akarusho kuko muri buri myuga hahoramo impinduka.
We na bagenzi be bahuguriwe gutegura ikawa yitwa Café Latin, Expresso na Cappucino, ubu bukaba aribwo bwoko bw’ikinyobwa cya kawa butatu bukundwa kurusha ubundi ku Isi.
Yavuze ko aho asanzwe akora muri Bourbon Coffee ahura n’abantu bakunda amoko atandukanye y’ikawa bityo kwihugura mu gutunganya no gutanga ikawa yo muri buri bwoko ngo byari ingenzi kuri we.
Uwari ahagarariye Ishyirahamwe nyarwanda ry’abahinzi b’Ikawa (Rwanda Farmers Coffee Company) Uwimana Innocent yavuze ko ishyiramwe ryahizweho mu rwego rwo gufatanya kongerera agaciro ikawa y’u Rwanda bahereye ku muhinzi wayo.
Ngo bafite gahunda yo gufasha abahinzi b’ikawa kumenya akamaro ko kunywa ikawa. Ibi ngo babigeraho binyuze mu guhugura abahinzi bayo, bakabigisha uko ikawa itunganywa guhera igisarurwa kugeza izanywe ku ruganda.
Umukozi ushinzwe ibyo gukaranga ikawa mbere yo gushyirwa mu mapaki yoherezwa hanze y’u Rwanda, yabwiye Umuseke ko bafite imashini imwe mu gihugu ifite ubushobozi bwo gukaranga toni eshatu z’ikawa, ariko ngo umusaruro uracyari muke ku buryo iyo bakoze iyo bwabaga haboneka toni imwe gusa.
Iki cyuho ngo kerekana ko abahinga ikawa ari bake kandi bayihinga ku buso buto. Imashini yatweretse ifite ikoranabuhanga rituma ibasha kuzamura ikawa iyivana mu ndobo, ikayishyira mu cyo bita inkono yabugenewe.
Iyo ivuye mu nkono imanukira mu cyo bita ingoma (Tambour, Drum) ari naho ikarangirwa. Iyo birangiye imashini iyohereza ahantu habugenewe, ikahavanwa iseye.
Yavuze ko ikawa yo mu Rwanda ikundwa kubera isuku iba ifite guhera mu murima kugeza mu ipaki. Gusa ngo kuba ikiri nkeya bituma yinjiza amadovize make.
U Rwanda rwohereza mu mahanga ikawa, icyayi, imineke, indabo, inyama n’ibindi. Muri ibi byose ikawa n’icyayi ni byo byinjiriza igihugu amadovize menshi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ni byiza ariko mubwire iyo NAEB yishyure imperekeza abakozi yasezereye mû kazi mû kwezi kwa munani 2014 ikaba igeze iki gihe itarabaha imperekeza zabo. Cyangwa yarabambuye ahari.
Iyo Bourbon Coffee niyande?
Comments are closed.