Digiqole ad

Gatsibo na Nyagatare iteganyagihe ryarababeshye barahinga ntibyamera

 Gatsibo na Nyagatare iteganyagihe ryarababeshye barahinga ntibyamera

Akarere ka Gatsibo kari mu ibara ritukura.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bateye soya igahera mu butaka kongera kwishakamo ubushobozi kugira ngo imbaraga bakoresheje bategura ubutaka n’ifumbire bidapfa ubusa.

Akarere ka Gatsibo kari mu ibara ritukura
Akarere ka Gatsibo kari mu ibara ritukura

Aba baturage bateye imbuto zabo nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe isakaza bumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura izagwa ari nyinshi bityo ko za Minisiteri bireba zigomba gufata ingamba zikwiriye mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zitateguwe.

Valens Nkurunziza ukora mu kigo RAB mu ishami rishinzwe imbuto yatangarije Umuseke ko yemera ko hari abaturage bateye imbuto ya Soya n’ibigori ariko nk’uko bari babikanguriwe na RAB mu rwego rwo guhinga kare kugira ngo badacikanwa.

Yavuze ko ibyo bari biteze atariko byaje kugenda kuko muri Nzeri imvura yarabuze bigaragara ku buryo abari barateye imbuto zitashoboye kumera.

Asaba abaturage bateye imbuto mbere kongera kwishakamo ubushobozi kugira ngo bongera bahinge kuko Leta ngo ntacyo iteganya iyo bahuye n’ibiza nk’ibi.

Yagize ati: “Tubashishikariza kongera kwishakamo ubushobozi bakagura indi mbuto kuko ifumbire irahari n’amaboko bakoresha ntaho byagiye kandi ntibogomba gupfa ubusa.”

Abaturage bashishikarijwe kandi kugura imbuto zigenwa na RAB mu rwego rwo kongera umusaruro ku mafaranga make kuko Leta ibunganira.

Ku kibazo cy’uko abaturage batakizera amakuru bahabwa na Meteo Rwanda, Nkurunziza yavuze ko ibyo iki kigo gitanga ari iteganyagihe bityo ko bishobora kuba cyangwa ntibibe ariko ngo niyo makuru bagomba gukoresha kuko aribo babifitiye ububasha n’ubumenyi.

Yagize ati: “Mu rwego rw’imikoranire no kubahana twizera ibyo baduha, gusa icyo dusaba bagomba kudufasha kumenya agace neza imvura igwamo kurusha kuvuga ngo iragwa mu karere runaka.”

Ibi yabivuze kubera ko ngo hari igihe bahabwa amakuru y’uko imvura iribugwe mu karere runaka ariko ikaboneka mu murenge umwe gusa.

Yavuze ko abaturage bari kugura imbuto nziza bahabwa na RAB ku kigero gishimishije kuko ku mbuto y’ibigori bageze kuri 62%.

Gusa Soya n’ingano ngo biracyari hagati ya 30 na 35% ariko nabwo ngo haracyari icyizere cy’uko byose bizagenda neza kuko igihe cyo guhinga nibura kizakomeza no muri uku kwezi kw’Ukwakira.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish