Digiqole ad

Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa – KCB

 Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa – KCB

Uhereye iburyo, Umuyobozi wa KCB, hagati ni Gerald Masila umuyobozi wa EAGC na Eugene Rwibasira umuyobozi wa RGCC

*Umuhinzi muto agiye kubona inguzanyo byoroshye
*Nubwo hari inzitizi ngo ubuhunzi ntakiraboneka kibusimbura muri aka karere
*Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa

Umuyobozi wa Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) mu Rwanda, avuga ko igihe ari iki kugira ngo abashora imari mu buhinzi batangire, kuko kurya ntibizahagarara kandi ngo inzitizi zijyanye n’imiterere y’umwuga w’Ubuhinzi ntabwo zizarangira nta shoramari rikozwemo, bityo ngo gushora imari mu buhinzi byaba umwe mu miti yo kugabanya izo nzitizi.

Uhereye iburyo, Umuyobozi wa KCB, hagati ni Gerald Masila umuyobozi wa EAGC na Eugene Rwibasira umuyobozi wa RGCC
Uhereye iburyo, Umuyobozi wa KCB, hagati ni Gerald Masila umuyobozi wa EAGC na Eugene Rwibasira umuyobozi wa RGCC

Maurice Toroitich umuyobozi wa KCB mu Rwanda yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukuboza, hasinywa amasezerano y’inyabutatu y’ubufatanye mu mishanga igamije guteza imbere ubuhinzi n’abahinzi, by’umwihariko ab’ibinyampeke n’ibinyamisogwe mu Rwanda no muri aka karere.

Maurice Toroitich umuyobozi wa KCB avuga ko aya masezerano ari uburyo burya bwo gufasha abahinzi by’umwihariko b’u Rwanda, kongera umusaruro no kubona ubushobozi bwo kuwutunganya neza.

Toroitich yatangarije Umuseke ko n’ubwo mu buhinzi hafatwa nk’ahaba inzitizi nyinshi zatuma amafaranga ashowemo agira ibibazo, ngo igihe ni iki cyo gushoramo amafaranga kuko Ubuhinzi muri Africa y’Iburasirazuba n’u Rwanda buracyafite uruhare runini mu bukungu bw’ibihugu n’imibereho y’abaturage.

Ati “Ubuhinzi bufite uruhare runini muri GDP (ubukungu mbumbe) yacu, niba hari banki yitabiriye kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi, iki nicyo gihe cyo kugira ngo banki irusheho kubigiramo uruhare runini.”

Yongeyeho ati “Inzitizi mu buhinzi ziracyahari, ariko si igihe cyo kureka ubuhinzi burundu, kandi nta kindi turabona cyabusimbura mu bihugu byacu ngo giteze imbere ubukungu, birasaba kwiyumvamo uwo mutima nama ubu n’inshingano, nka banki by’umwihariko banki z’imbere mu gihugu.”

Avuga ko nubwo izo nzitizi zihari, ari ngombwa guteza imbere ubuhinzi abaturage bakabona ibyo kurya kugira ngo Africa y’ejo hazaza izabone abayikorera.

Ati “Ni muri Africa gusa usanga ubuhinzi bufatwa nk’ishoramari ritihutirwa (Third economic activity), ahandi nko muri Amerika, Ubuholandi n’ahandi… hose usanga bateza imbere cyane ubuhinzi, iyo urebye nta kindi gikorwa, uretse kuba abantu biyemeza kubushoramo imari no kubuteza imbere.”

Ku bwe ngo inzitizi iriho mu buhinzi ni uko umusaruro uboneka uyu mwaka, umuhinzi akabura isoko, ubutaha umusaruro ukabura, ariko ngo nahinga akeza, akagurisha bizamufasha kongera umusaruro na we yiteze imbere.

Yagize ati “Niba ufite mu bubiko T 1000 z’ibiryo ubu, mu gihe gitoya abantu bazabirya bishire kuko ntibazahagaraga kurya, ibiribwa ntibizabura isoko ni nka petrol, iyo ufite utugunguru ugurisha igihe cyose.”

Eugene Rwibasira wari uhagarariye RGCC muri aya masezerano, avuga ko guhindura ubuhinzi bukava kuri bwa bundi bwa gakondo bukajya mu buhinzi bubyara umusaruro bugasagurira amasoko, ari umuti ukomeye wo kugabanya inzitizi banki zikunda kugaragaza.

KCB ni banki y’ubucuruzi yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2008, muri rusange umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 140 z’amafaranga y’u Rwanda, ibasha kunguka asaga miliyari 5,8 z’Amanyarwanda buri mwaka.

Aya masezerano yasinywe hagati y’iyi Banki Ubucuruzi y’Abanyakenya (Kenya Commercial Bank, KCB), ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibinyampeke (Rwanda Grain & Cereals Corporation, RGCC) n’umuryango ushinzwe guteza imbere ibinyampeke muri Africa y’Iburasirazuba (Eastern Afrca Grain Council, EAGC).

Gerald Masila umuyobozi wa EAGC yavuze ko aya masezerano azafasha mu gushyiraho umurongo w’ubucuruzi bw’ibinyampeke, kandi ngo agamije gufasha abahinzi bo hasi kugera ku mafaranga ya Banki bakwifashisha mu gushora mu buhinzi.

Ati “Binyuze muri aya masezerano abahinzi bato bazabasha kubona inguzanyo, babone umusaruro uhagije kandi bazanabone inyungu mu kuwugurisha, twizeye ko abahinzi bazongera umusaruro kuko bazaba babonye amafaranga bashora mu buhinzi, kuko bazabona ibiciro byiza kandi bazaba borohewe no kubona amafaranga bashora.”

Yongeyeho ko kubona aho bazagurisha umusaruro wabo ku giciro cyiza bizafasha abahinzi kwikura mu bukene.

Yavuze ko ikigo RGCC kizafasha abahinzi kubona aho babika neza umusaruro wabo, kandi kikanabafasha kubahuza n’abagura umusaruro wabo.

Ati “Aya masezerano azafasha abahinzi kudahatirwa kugurisha umusaruro wabo kare ukimara gusarurwa bitewe n’uko bakeneye amafaranga, kuko RGCC nimara kubona umusaruro wa koperative runaka y’abahinzi, izajya iyiha icyemezo cy’uko yawubonye, bakijyanye kuri KCB nayo ibahe amafaranga.”

Abasinye amasezerano y'inyabutatu
Abasinye amasezerano y’inyabutatu
Nyuma yo gusinya amasezerano abari bitabiriye uwo muhango
Nyuma yo gusinya amasezerano abari bitabiriye uwo muhango

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish