Digiqole ad

Ngoma: Barasaba Leta kubatunganyiriza igishanga cya Gisaya

 Ngoma: Barasaba Leta kubatunganyiriza igishanga cya Gisaya

Mu karere ka Ngoma iburasurazuba

Abatuye mu mirenge ya Rurenge, Gashanda na Karembo yo mu karere ka Ngoma barasaba Leta ko yabatunganyiriza igishanga cyitwa Gisaya gihuriweho n’iyi mirenge yose, bavuga ko gitunganyijwe bakagihingamo aribwo cyabaha umusaruro kurusha uwo bakuramo ubu.

Mu karere ka Ngoma iburasurazuba
Mu karere ka Ngoma iburasurazuba

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo nk’ahari abaturage bafite uruhare kuri iki gishanga butangaza ko buri gukora ubuvugizi ku buryo hari gahunda yo gukitunganywa.

Iki gishanga cya Gisaya giherereye ntitunganyijwe, ariko abagituriye bagihingamo mu buryo bwa gakondo kuko basanzwe bafitemo imigende y’ibjumba, amateke n’iy’indi myaka yo mu gishanga, hari n’abahingamo umuceri ariko mu buryo butagezweho.

Bamwe mu bahinga muri iki gishanga twaganiriye bavuga ko bagihingamo, ariko iyo imvura iguye imyaka yabo ikarengerwa bitewe n’uko kidatunganyijwe, bikaba bibangamiye.

Muteteri Francois uhingamo agira ati “Abaturage ntako batagize, twakoze impande zaho ariko amazi yakomeje kuba menshi bigera aho biturenze ubu iyo imvura iguye imyaka yacu irarengerwa.”

Uwitwa Mukakarisa Zaituni na we uhinga muri iki gishanga avuga ko bashoyemo imbaraga bahinga za block (imigende) ariko ngo ntibasaruye kubera amazi yarengeye imyaka yabo.

Aba baturage baratangaza ko iki gishanga cyiramutse gitunganyijwe ku buryo bugenzweho bakibyaza umusaruro bakiteza imbere mu miryango yabo.

Mukakalisa ati “Iki gishanga gitunganyijwe twakibyaza umusaruro, ubukene bwacika burundu ntawazongera kubura mutuelle (ubwisungane mu kwivuza).”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karembo, Mutabazi Kenedy avuga ko nk’ubuyobozi bw’ibanze bari gukora ubuvugizi ku buryo iki gishanga kiri muri gahunda yo gutunganywa.

Agira ati ”Tubinyujije muri gahunda ya RAB, (Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi) n’imishinga itunganya ibishanga, cyane cyane iby’imiceri, hari ubuvugizi dukora turanandika bityo rero turategereje ko bishobora kuzatungana.”

Iki gishanga cya Gisaya gihuriweho n’imirenge itatu yose yo mu karere ka Ngoma ariyo Gashanda, Rurenge ndetse na Karembo aho abaturage bavuga ko ari umutungo baryamanye ushobora kubageza ku iterambere, igishanga kiramutse gitunganyijwe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish