Digiqole ad

Ifumbire mvaruganda nta kibazo iteza ubutaka – Min Mukeshimana

 Ifumbire mvaruganda nta kibazo iteza ubutaka – Min Mukeshimana

*Abaturage ntibavuga rumwe ku kamaro k’ifumbire mvaruganda,
*Hari abavuga ko iyo uyikoresheje ukeza, ubutaha ushobora kurumbya,
*Iyi fumbire ngo nta kibazo itera ahubwo isaba ko uwayikoreshe akomeza akuyikoresha.

Mu Rwanda, gukoresha ifumbire mvaruganda ntibikunze kuvugwaho rumwe mu bahinzi, ari abavuga ko yica ubutaka, gusa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare, yabwiye abanyamakuru ko ifumbire mvaruganda nta kibazo iteza mu butaka, ko ahubwo ituma umusaruro wiyongera.

Minisitiri Mukeshimana aganira n'itangazamakuru kuri uyu wa mbere
Minisitiri Mukeshimana aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere

Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Geraldine Mikeshimana  avuga ko gukoresha ifumbire mvaruganda bigeze kuri 32Kg mu Rwanda mu gihe muri Asia bageze kuri 95Kg, naho muri Amerika no ku mugabane w’Uburayi bageze kuri 250Kg kuri Hegitari imwe y’ubutaka.

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko ugereranyije n’uko ubwiyongere bw’abaturage bugenda, n’uko ubw’umusaruro bumeze, usanga ngo ntaho turagera mu rwego rwo gukoresha amafumbire.

Avuga ko amafumbire nta kibazo afite mu kwica udukoko dufite akamaro mu gufumbira imirima, ngo icyo ifumbire mvaruganda yakora ni nko kwanduza amazi mu buryo busanzwe.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya ‘Nkunganire’ mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire mvaruganda ku giciro cyo hasi, aho hari amafumbire itangaho, 15%, 25% ndetse kugera no kuri 35%, na 50% bitewe n’ubwoko bw’ifumbire.

Nubwo bimeze gutyo, ngo abaturage ntabwo baritabira gukoresha ifumbire, bakeza ibyo babonye.

Yagize ati “Ubuhinzi bwo gushoramo amafaranga, ntabwo abahinzi babujijukira cyane, niba ari amakuru atangwa ko amafumbire ari mibi ntawabimenya!!…abenshi usanga bahinga umusozi wose, wahagera ugasanga ibyo yateye byabaye umuhondo, watekereza ku mbaraga yakoresheje ugasanga yakoreye ubusa…”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko ifumbire mvaruganda zigira imyunyu ngugu izwi “iri specific” ifumbire z’imborera zitagira, iyo ngo niyo mpamvu basaba ko izo fumbire zakoreshwa neza.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imiti yica udukoko turya imyaka mu murima, Minisitiri Mukeshimana avuga ko ubundi habaye hari uburyo bwo kudukuramo nta muti utewe byaba byiza, ariko igihe nta kindi cyakorwa umuti ugaterwa.

Yagize ati “Hari ubwo mbana raporo ngo gukoresha imiti iterwa mu myaka biracyari hasi, ubundi niba twari ubuhinzi bukora neza yakagombye kuba hasi cyane y’uko mubibona.”

Umuyobozi wungirije muri RAB, Mme Gahakwa Dafrose, avuga ko kuba u Rwanda rutarabona umusaruro uhagije kuri Ha 1 mu mbuto z’indobanure ngo ni uko hadakoreshwa ifumbire mvaruganda muri ibyo bihingwa nk’uko bikwiye.

Ati “Twakabaye dufite intego yo kuzamura nibura tukarenza 100Kg, za mbuto kugira ngo zitange umusaruro ushimishije ni uko zibona ibyo zirya zifuza, bihagije. Ifumbire mvaruganda ntacyo itwaye, nitutayikoresha n’ubutaka bwacu buto ntabwo tuzigera tubona umusaruro dusagurira amasoko.”

Hon Dr Gahakwa avuga ko ishwagara n’ifumbire y’imborera bigomba guhurizwa hamwe kugira ngo ibihingwa bibone intungamubiri bikeneye.

Iyo mvange y’ishwagara n’imborera ngo bitinda mu butaka kandi bigafata amazi, mu gihe ifumbire y’imvaruganda imyunyu ngugu iba irimo, imyaka iyirya igashira, bityo umuhinzi akaba asabwa igihe cyose kuyikoresha.

Ikindi gishobora gufasha, ngo ni uguhinduranya imyaka bitewe n’igihe cy’ihinga, kugira ngo twa dusimba turya imyaka twirindwe, kuko ngo udusimba twona ibishyimbo, tuba dutandukanye n’utwona amasaka cyangwa ibigori.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kugaragaza uko ubuhinzi buhagaze mu gihe cy’ihinga A n’imyiteguro y’igihe B, muri rusange ngo umusaruro ntiwagenze neza kandi ntiwanagenze nabi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Wize he ? Kuki muvuguruzanya mwembi? Ese muzageza ryari kuyobya umuturage ? Ibibazo bikomeye biri mu buhinzi hano ntabwo ati ifumbire mvaruganda nkeya !

    None se niba iyo fumbire nta kibazo itera, kuki abazungu bemera kugura ibiribwa biri “organic” bihenze, ndetse ubu bakaba babishishikariza abanyafrika kubihinga bakabiboherereza ?

    Iyo fumbire-mvaruganda yawe imeze nka ya miti abagore basigaye banywa ngo bakunde banyare.

    • @Muhinzi-mworozi Maze kubona ko uri umuntu umwe uhindaguranya amazina hano ku museke. Kandi ibintu byose n’abantu bose uba wabipinze!Wowe wizehe? Ubanza warahoraga uba uwambere ariko mbona bose ubarusha ubwenge! Ariko ubanza aho wize ntawundi uhagera!

      • Umbaye kure @umuturage

      • Njyewe ndi kumwe na muhinzimworozi, none se ntubona ko na dr. Gahakwa avuga ko ifumbire y’imborera+ishwagara bitinda mu butaka ariko nyamara ifumbire mvaruganda yo igahita ishiramo umuhinzi akaba agomba guhora ayishyiramo buri sizeni. Ubwo se muzi ukuntu iyi ifumbire hanze aha iduhenda n’ubwo ngo leta iba yakuyeho imisoro.

        Nibyiza gushima ibishimika, ariko nta n’icyakabujije abantu kunenga ibitagenda, ubu se ministiri ntabona ko ibi bintu byo guhingisha isuka byo mu kinyejana cy 15 bitakijyanye n’igihe ? Ubu se ministiri ntabona ko iyi suri ihora ijyana ubutaka mu misiri, usanga imigezi yose y’igihugu ari urugina ntabona ko ari ikibazo gikomeye gituma n’ubwo butaka butacyera, ntabona se ko izi ndwara zihoraho zangiza imyaka (urugero:imyumbati, i Muhanga) kandi nyamara ngo dufite ibigo by’ubushakashatsi nabyo ari ibibazo….yarangiza akerekana ko ifumbire aricyo kibazo gihangayikishije. Ese ubundi kuki adasobanura impamvu iyo fumbire idakoreshwa ku rugero yifuza, ninde muturage wanze kweza umusaruro mwinshi ?

      • Vana iterabowba aha.

    • Kimwe mu bibazo bikomeye u Rwanda rufite ni uko abantu bose bigize Bamenya!
      Hari abakeka ko google ihagije ngo umuntu agire ubumenyi.
      Ndi kumwe na Minister na Deputy DG RAB, Muhinzi mworozi abo ashuka si abanjye

  • Minister rwose mujye mwibuka ko mubwira abashoboraq kuba babifiteho ubumenyi…Ubwo se tuvuge ko soil salinity & alkalinity atari poor soil qualities? Ifumbire tuyikoresha nta soil profiling dufite, dupfa gushirmo tutabanje kumenya isanzwe iri mubutaka yewe tutanabashije kumenya quantity igihingwa gikenera…Gusa byose birangira ubutaka n’amasoko yamazi yuzuramo chemicals ubwo se niyo sustainability muvuga muri EDPRS2? Please consider!!

  • Nyakubahwa Minister, twese tumaze kubona ko ifumbire ikoreshejwe neza itanga umusaruro. Gusa ikibazo gihari, ni ibihe bitagituma tugira icyo dusarura.

    Nko mu murenge imwe n’imwe y’akarere ka Ngoma iyo fumbire yakoreshejwe ku bwinshi ariko ntakintu cyasaruwe kubera izuba kuburyo na sezo B batiteguye kuyihinga kuko izuba rihamaze amezi arenze3.

  • Arandangije Minister rwose. Ubwo nta n’ubwo azi icyo bita toxicité aluminique? Bisobanura ko iyo ukoresheje amafumbire nka NPK na urée ku bwinshi yongera ubusharire bw’ubutaka, bigasaba gukoresha ku bwinshi amendements organiques et minéraux (imborera n’ishwagara) zo gutuma bwisubira? Ubwo ntazi ko amafumbire akoreshejwe ku bwinshi atuma ubutaka bugera aho ntibufate amazi ngo buyakomeze, agahita arigita mu butaka kandi anamanukana imyungu ngugu yagombye gutunga ibihingwa(erosion d’inflitration), mu gihe hari abibeshya ko amaterasi y’indinganire aba yarangije ikibazo cy’isuri? Ubwo se ntabwo azi ko ayo mafumbire ahumanya nappres phreatiques, kugeza ubwo abantu banywa amazi ava mu nganda gusa, nk’uko bimeze i Burayi ubungubu? Intensification agricole ikoresha amafumbire ku bwinshi yishe ubutaka bwinshi cyane i Burayi, none bariho barayireka buhoro buhoro twe ahubwo dushyira ingufu zose mu kuyinjiramo. None iyo ibihingwa byeze hadakoreshejwe ayo mafumbire usanga ku masoko y’abanyaburayi n’abanyamerika bikubye nk’inshuro ebyiri cyangwa eshatu ibyeze hakoreshejwe imvaruganda, yibwira ko abo bemera kugura ibihenze hari ibya make baba batazi impamvu?

  • Yes Safi,

    Ni byiza ko dutandukanya imvugo za politiki n’iza tekiniki. Umuyobozi azakubwira ko imvaruganda yongera umusaruro, ariko ntazakubwira ingaruka mbi zayo. Umutekinisiye akubwira ingaruka mbi zo gukoresha imvaruganda akanakubwira ubundi buryo wakoresha kugira ngo wirinde izo ngaruka.

    Ikibazo ni iki? Ese iyi umuntu abaye umuyobozi, bivuga gutakaza ukuri? Ese kuki abayobozi badaharanira guhesha ishema ibyo bize?

    Ibo Safi yavuze nibyo. Ubu turi mu ihiganwa ry’ubucuruzi, ibyo twohereza mu mahanga bigomba guhangana n’ibindi kugira ngo tuzana amadovize. Iyo bitabaye bityo barabidusubiza cyangwa tukabona make.

    Abayobozi benshi bo kuri uyu mugabane bafite intego imwe: ” Apres moi le deluge”Bareba ibyabo batitaye ku by’ejo hazaza. None se niba dufite ubutaka bucye bwo guhingwaho, kuki tugomba kubwangiza aho kubucunga neza?

    Ntabwo ibihingwa byose bikeneye imvaruganda, nta n’ubwo ubutaka bwose bukeneye imvaruganda. Ariko imvugo iriho ngo ikoreshwa ry’imvaruganda riracyari hasi, nk’aho ari ibintu bigomba gokoreshwa hose igihe cyose.

    Ahubwo hagomba ubushakashatsi butwereka uko ubutaka bwacu buhagaze nyuma yo gukoresha imvaruganda mu kajagari, ndetse n’aho zidakwiye gukomeza gukoreshwa.

    Ese kuki imborera ntarumva hari umuyobozi uyishyira muri gahunda kandi dufite gahunda ya girinka munyarwanda?

  • hakenewe kwigisha kandi bihoraho kuko abaturage babeshya ko ifumbire yica ubutaka kandi ahubwo bakayikoresheje ngo bongere umusaruro wabo, kwigisha ni uguhozaho

  • Karenzi,

    Nanjye ndi umunyapolitiki, ntabwo nahitamo ko abantu bahinga bike byiza ariko bitabahagije, kandi bashobora gukoresha imvaruganda umusaruro ukiyongera. Iyo babuze icyo barya barakurya nk’uko His Execellency ajya abivuga, kandi wa mugani, “a hungry mob is an angry mob” (abaturage bashonje aba ari abarakare). Kandi mu gihugu nk’iki, ntaho wakura imborera yo gufumbira aho bikenewe hoze.

    Iyo nta mvaruganda, biba bisaba gukoresha nka toni hagati y’icumi na 20 z’imborera kuri hegitari buri mwaka. Abayibona ni mbarwa. Ariko icyo ntemera, ni uguhindukira ukabwira abaturage ko gukoresha ifumbire mvaruganda nyinshi ishoboka ari intego, kandi ko nta ngaruka bigira. Mujye mureba nka bariya banyamerika: abakize cyane barya ibivuye mu buhinzi buzira umuze (agriculture biologique/ecologique), abenshi basaza bagihagaze bwuma, n’ibiro biringaniye. Abarya umusaruro w’ibyakoreshejwemo imvaruganda ku bwinshi n’imiti ikuza vuba amatungo, ni abaciye bugufi, ariko ni bo basigaranye umubyibuho urenze ukwemera. Ubu 62.9% by’abanyamerika bafite ibiro bikabije (surpoids et obesite).

    Ubugari bw’intebe bicaraho muri za bus, za trains na za stades, bwongerwa buri myaka 20. Na za cancers z’urudaca rugeretse. Ariko natwe se icyo tutazi ni iki? Ko igi ry’inkoko nyarwanda baduca 150 tukayatanga kandi irya pondeuse rigura ijana? Ubu se ibirayi biri ku isoko wumva uburyohe bwabyo bugenda busatira ubw’ibyondo buhuriye hehe n’iby’umuturage yiyezereza mu rutoki rwe nta mvaruganda yakoresheje, rimwe na rimwe ahubwo byimejeje atabihinzemo? Ariko Minister afite inshingano yo gufasha abaturage kubona ibyo barya, natwe twabuze akazi dufite uburambe mu bushomeri, twirirwa kuri Internet tukiha inshingano yo kumunenga iyo ari ngombwa.

Comments are closed.

en_USEnglish