Vuba ‘Drone’ zishobora gutangira gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko hari ubusesenguzi burimo gukorwa ku busabe bw’abantu banyuranye basabye gutangira gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu bikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane ubushakashatsi, no gukurikirana ibihingwa biri mu mirima, mu gihe abifuza iri koranabuhanga bo ngo bategereje ko inzego zishinzwe umutekano zibemerera kurikoresha.
Umushinga ‘One Acre Fund-Tubura’ wasabye bwa mbere RAB kwemererwa gukoresha iri koranabuhanga rya Drone mu bikorwa by’ubuhinzi, uvuga ko iri koranabuhanga ryo gukoresha utudege duto tuzwi nka “drone” ryagira akamaro cyane mu kugaragaza ahantu neza, n’uko ubutaka bumeze ukaba wabona imiterere yaho neza.
Elissa Tuyishime, Umukozi muri One Acre Fund ushinzwe ubusesenguzi bw’amakuru y’ubuhunzi avuga ko ‘drone’ zishobora no gufasha abahinzi mu gukurikirana ibihingwa biri mu mirima, bakaba bamenya niba hari igice kirwaye, ndetse igatanga ibipimo bitandukanye umuhinzi yakwifashisha mu gukurikirana ibihingwa bye.
Yagize ati “Hari bagenzi bacu bo muri Kenya bakoresha iri koranabuhanga, natwe twari twazanye imwe ngo turebe niba yakunda, twasanze ari nziza kandi yagira akamaro. Yanafasha cyane, abantu bakora ubushakashatsi mu buhinzi, ni igikoresho cyiza, cyafasha imishinga, ibigo n’Amakoperative bakora iby’ubuhinzi kuruta uko cyakenerwa n’umuhinzi muto uhinga ku buso buto.”
Gusa, Tuyishime yavuze ko bataratangira gukoresha drone kubera ko ngo bagitegereje igisubizo kibemerera gutangira kuyikoresha kizaturuka mu nzego zishinzwe umutekano.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), Dr Patrick Karangwa, ushinzwe ubushakashatsi muri icyo kigo avuga ko ikoranabuhanga rya ‘drone’ nubwo rikiri rishya hari abarimo gushaka kuryinjiza mu Rwanda, na cyane ko mu bihugu duturanye nka Tanzania na Kenya ho ryatangiye no gukoreshwa.
Yagize ati “Drone ikwereka niba nko mu myaka hadutse nk’indwara, ibikwereka hakiri kare, ukaba wafata imyanzuro vuba. Hari abafatanyabikorwa bifuza ko twatangira kubikoresha, gusa twabanje kubyitondera, kubera ibyerekeye umutekano w’igihugu kuko drone ni ikintu gishobora no gukoreshwa no mu bundi buryo.
Niyo mpamvu twabohereje gukorana na Minisiteri y’ingabo, n’ikigo gishinzwe indege za gisivile na Police, abo turafatanya muri icyo gikorwa, n’inzego zishinzwe umutekano w’igihugu kugira ngo nibikorwa, bikorwe mu buryo budashobora guhungabanya umutekano w’igihugu, ahubwo bibe mu guteza imbere ubuhinzi gusa. Ni murwego rwo kwirinda ko hagira ubyuririraho akazikoresha mu bindi.”
Dr Karangwa yadutangarije ko ubu bakiri mu cyiciro cyo kureba niba ikoreshwa rya ‘drone’ mu buhinzi hari inyongera ifatika cyane bizazanira urwo rwego.
Ati “Si ibintu wakorana n’abantu bose, ugomba kubanza kureba niba ari abantu bo kwizerwa, ntabwo nahita nkubwira ngo tuzatangira kurikoresha (iri koranabuhanga) ryari, kuko ubu turacyasuzuma ibyo byose navuze ruguru, ntabwo tubyirukankiye huti huti.”
Iri koranabuhanga niriramuka ryemerewe gutangira gukora mu Rwanda, abahinzi b’ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri ya A, bashobora kuba aribo rizaheraho rifasha gukurikirana ubuhinzi bwabo.
Kuri uyu wa kane, mu gusoza inama mpuzamahanga y’impuguke mu mirire n’ubuhinzi bw’ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri ya A, itsinda ryaturutse mu gihugu cya Kenya ryerekanye ‘Drone’ ifite agaciro k’ibihumbi bine by’Amadolari ($) mu gihe yateranirijwe imbere mu gihugu, n’ibihumbi 10 mu gihe yatumijwe i Burayi cyangwa Amerika, ubwoko bw’aka kadege ngo ni nabwo buzakoreshwa mu Rwanda, dore ko aba Banyakenya ngo biteguye gusangira ubumenyi na bagenzi babo bo mu Rwanda bahuriye ku guteza imbere igihingwa cy’ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri ya A.
Venuste KAMANZI