Digiqole ad

Ubushakashatsi nibwo buzadufasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi- Min.Nsanganira

 Ubushakashatsi nibwo buzadufasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi- Min.Nsanganira

Mu nama irimo guhuza ibigo bine (4) mpuzamahanga bikora ubushakashatsi ku buhinzi mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi Tony Nsanganira yasabye ko ibyo bigo byarushaho gufasha Leta mu guhangana n’ikibazo cy’ubwoko bw’imbuto zidatanga umusaruro uhagije kandi zihenze.

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi Tony Nsanganira afungura iyi nama.
Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi Tony Nsanganira afungura iyi nama.

Mu Rwanda ubu, harakorera ibigo bine mpuzamahanga bikora ubushakashatsi mu buhinzi nk’ikitwa CIAT, ICRAF, IITA na CIP bikora ubushakashatsi n’isakazamakuru kubyaye mu bushakashatsi ku bihingwa birimo ibishyimbo, imyumbati, urutoki, ibigori, ibijumba n’ibindi.

Kantengwa Speciosa, ukora mu kigo cy’Ubushakashatsi IITA (International Institute of Tropical Agriculture), avuga ko ubundi ibi bigo by’ubushakashatsi byakoreraga mu Rwanda, ndetse bikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi “RAB” ariko buri kigo kigakora ukwacyo bidafatanirije hamwe.

Ati “Ubwo tugiye guhuriza hamwe ingufu, tukajya twigira hamwe ibibazo biri mu gihugu, n’ibisubizo bizabonerwa hamwe.”

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi Tony Nsanganira, wafunguye ku mugaragaro iri huriro yavuze ko guhuza imikoranire y’ibigo bitandukanye by’ubushakashatsi mu buhinzi bikorera mu Rwanda ariko bifite ibyicaro hirya no hino ku Isi, bigamije guhuza imikoranire kugira ngo bifatanye na Leta gushakira ibisubizo, ibibazo bikiri mu bushakashatsi mu buhinzi.

Ati “Ni ikintu gishimishije kandi gihora muri gahunda z’igenamigambi zo kureba uburyo abantu banoza imikorere, cyane ko tuzi ko ubushakashatsi bufatiye runini urwego rw’ubuhinzi…kugira ngo dukomeze kuzamura umusaruro.”

Tony Nsanganira (Ibumoso) na Dr Patrick Karangwa umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri RAB (iburyo) bakurana ibyo biriya bigo by'ubushakashatsi bikora.
Tony Nsanganira (Ibumoso) na Dr Patrick Karangwa umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri RAB (iburyo) bakurana ibyo biriya bigo by’ubushakashatsi bikora.

Nsanganira yavuze ko urwego rw’ubushakashatsi mu Rwanda bufite byinshi byagezweho byakwishimirwa, ariko ari inzira ikomeza kuko rwifuza gukomeza kuzamura umusaruro kandi ubushakashatsi buzakomeza kubigiramo uruhare runini.

Ati “Urebye umusaruro kuri Ha, bigaragara ko ubushakashatsi bugikeneye kuduha amoko y’ibihingwa ashobora kuba yadufasha kuzamura uwo musaruro, uyu munsi amoko menshi y’ibihingwa turacyayavana hanze, ahenze,…Turifuza ko ubushakashatsi bwacu mu gihugu, bugira imbaraga zihagije (ku buryo) igihugu cyagira ayo moko atandukanye y’ibihingwa.”

Tony Nsanganira kandi avuga ko ubushakashatsi biteze kuri ibi bigo mpuzamahanga, ibya Leta n’iby’abikorera bugomba no gutanga igisubizo ku kibazo cy’imirire mibi gifite Abanyarwanda 37%, no kutihaza mu biribwa bikigaragara mungo zimwe na zimwe.

Ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga 15 bikora ubushakashatsi mu buhinzi “CGIAR” riherutse gutangiza gahunda yo kujya gihuza ibyo bigo bikaganira ku mikorere yabyo mu bihugu bikoreramo, birebere hamwe imbaraga bishyira mu bushakashatsi, ubushobozi bikoresha n’ubufatanye n’izindi nzego, kugira ngo harebwe uko byanozwa.

Iyi gahunda ikaba yaratangiriye mu bihugu 14 birimo n’u Rwanda, ndetse u Rwanda rukaba rwarahise runayihuza n’urwego rw’ubushakashatsi muby’ubuhinzi, kugira ngo bafatanyirize gushimangira ibimaze kugerwaho, no guhangana n’ibitaragerwaho.

Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye iyi nama.
Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye iyi nama.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ese iki kibazo bakimenye muri 2016 kandi u Rwanda arigihugu gifite ubukungu bushingiye kubuhinzi?

    • Nanjye bikanyobera, ibi ni ibintu byokagombye kuba bigeze kure kuko dutunzwe n’ubuhinzi ahanini, izo ni za speeches ziza zigahita na za workshops zitagira impamvu!! Please, tuve mu magambo dukore kuko sector y’ubuhinzi ifatiye runini igihugu ariko ubona idatera imbere nkuko byokagombye unarebye budget ishorwamo results ziracyari nke kabisa.

      • RIGHT! WA MUGANI TWUMVA ZA RESEARCH, CONFERENCE, TRAINING, WORK-SHOP, etc, ARIKO IKIVAMO NTABWO KIRABA KININI.
        NB: HARYA KO ABANYARWANDA KO TUTAGIRA READING CULTURE, UBWO RESEARCH CULTURE NIYO TUZAGIRA ???????

  • Ubushakashatsi se bwakorwa na nde ko abashakashatsi mwabaciye intege?Gahakwa yirirwa avangavanga abantu yinywera Nido,abashakashatsi nabo mwabajyanye mu gutekinika barabananira,mubima amafaranga ya primes ya za projets,ibintu byose mubigira imikwege. Muragirango bakore gute?Reka bigire muri consultancies ahandi dore ko mwe nta n’izo mubaha mukaziha abahindi n’abandi bantu baciriritse mu mitwe ngo babaheho icya cumi.

  • Hi Min Tony, haricyo nakwifuza kubaza, ese ko mufata ubushakashatsi nkigisubizo nkaho mubizi ko birimo? Abantu bakora research batazi ibizavamo, bakabitega yombi…Bije neza bikishimirwa ariko nanone bitaboneka abantu bagakomeza…Nugushaka icyo utazi, wakibona bikagushimisha…Bifite gufata imyaka myinshi nkubwakozwe kuri cancer yamabere…imyaka ibaye mirongo…Ikindi nabaza Tony, murashaka guhuza ibigo byifitiye gahunda zabyo, hanyuma nibifata icyemezo cyoguhagarika gahunda zabo bizagenda bite? Hazaba ibindi bisobanuro sibyo? Ko amafaranga ahari Minagri ikaba iyafite, mwakubatse laboratory igezweho, mugahugura abana babahanga ko bahari ko byatinda umusaruro waboneka? Amafaranga menshi muyajyana mumishinga idasobanutse kandi haribyagakozwe ngo bifashe abaturage…

    • You’re right 100%!

Comments are closed.

en_USEnglish