Tags : Muhanga

AS Kigali yasanze Rayon i Muhanga iyitsinda 2 – 1

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguwe nabi na AS Kigali yayisanze i Muhanga ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa kabiri wa shampionat. Uyu munsi wa kabiri ejo nabwo wari waguye nabi ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura 2 -0. Kuri stade ya Muhanga Rayon Sports yakiriraho amakipe yayisuye, […]Irambuye

Imirimo yo kubaka isoko rishya rya Muhanga igiye gutangira

Ku mugoroba wo kuri uyu wa  21/09/2015 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo, Akarere ka Muhanga na bamwe mu bikorera, Dushimimana Claude  Umuyobozi wungirije  mu rugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo akaba na Perezida  wa  Kompanyi ifite kubaka isoko mu nshingano zayo (Muhanga Investment Group) yatangaje ko  bamaze gukusanya miliyoni zisaga 40  z’u Rwanda  zo […]Irambuye

Rubavu: Gitifu yanenzwe gusambana n’umugore mu biro by’Akagali

Mu nama y’Abajyanama b’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa 18 Nzeri 2015 aba bajyanama banenze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugali tugize Umurenge wa Nyundo muri aka karere, ko yakojeje isoni abakozi b’Akarere muri rusange asambanyiriza umugore mu biro by’Akagali abaturage bakamutahura. Nubwo iyi nama njyanama yanavuze ku bindi bibazo bitandukanye bireba aka karere, […]Irambuye

Muhanga: Ba ‘gitifu’ baregwa kunyereza ibya rubanda imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwasubitse urubanza  ruregwamo bagitifu babiri bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano, hamwe n’abandi 26  bakurikiranyweho ubufatanyacyaha. Mazimpaka Egide wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, ariko akaba yarayoboraga umurenge wa Ngamba mbere, Kabanda Thomas, ushinzwe  VUP muri […]Irambuye

Muhanga: Polisi  yeretse Urubyiruko  Ibiyobyabwenge  isaba ko babyirinda

Kuri uyu wa kabiri Polisi mu Karere ka Muhanga,  yeretse  abanyeshuri ibiyobyabwenge inabasaba ko  birinda  kubikoresha kuko byangiza ubuzima  ndetse bigahungabanya n’umutekano w’igihugu. Iki gikorwa cyo  kwereka abanyeshuri  ibiyobyabwenge, cyahuriranye  no kwizihiza isabukuru y’Imyaka 15 Polisi y’igihugu imaze igiyeho ndetse no  gusoza icyumweru cyahariwe Polisi gisanzwe  cyizihizwa buri mwaka. Kayihura Claver, ushinzwe Community Policing, yari […]Irambuye

Muhanga: Abikorera bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside banafasha abo

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Muhanga, bahawe inkunga  ya miliyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba agamije kubereka ko bifatanyije na bo mu gahinda batewe  n’ingaruka za jenoside. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatandatu abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye

Gatsibo: Rucagu yasabye Urubyiruko kurushaho kunga ubumwe

Mu muhango wo gusoza itorero ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rugera ku 1114, Umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Rucagu Boniface yabasabye kurushaho kunga ubumwe. Uyu muhango wabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Urubyiruko ruhagarariye urundi mu tugari no mu mirenge igize Uturere […]Irambuye

Muhanga: Ibitaro by’Amaso byakira abarwayi 100 ku munsi

Pierre Claver Ndahayo umuyobozi mu bitaro by’amaso mu i Kabgayi avuga ko bakira abarwayi bagera ku 100 ku munsi bafite ibibazo by’amaso. Si abanyarwanda gusa kuko ubu binakira abarwayi bavuye muri Congo, Burundi na Uagnda. Ibi bitaro by’amaso byatangiye mu 1993 bihagarara kubera Jenoside yakorewe Abatutsi byongera gusubukura mu 1997 ariko bikorera mu nyubako nto […]Irambuye

Ras Bertin yifuza ko abahanzi bose bakwiye kunyuzwa mu ngando

 Ras Bertin bakunda kwita ‘inshuti y’abana’ akora injyana ya Reggae mu Kinyarwanda, kuri we umuhanzi ni itara bityo iyo abona abahanzi batannye bakora ibihabanye bisebya cyangwa byanduza umuco w’u Rwanda biramubabaza bigatuma yumva ngo abahanzi bose bakwiye kujya banyuzwa mu itorero bakibutswa indagagaciro z’u Rwanda. Ras Bertin yabwiye Umuseke ko muri iki gihe ibihangano bisigaye byihuta cyane […]Irambuye

Muhanga: Baribwirumuhungu na bagenzi be bamanuwe muri gereza nkuru

Muhanga – Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa 28 Kanama ko rutanga umwanzuro warwo ku iburanisha ry’ibanze rya Baribwirumuhungu Steven wemera ko yishe umuryango w’abantu batandatu hamwe n’abareganwa na we, rwatangaje ko baba bafunzwe iminsi 30 by’agateganyo. Uwitwa Gaston nawe uri mu bakekwaho uruhare mu kwica uyu muryango aracyashakishwa n’inzego z’umutekano. Aba […]Irambuye

en_USEnglish