Imirimo yo kubaka isoko rishya rya Muhanga igiye gutangira
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21/09/2015 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo, Akarere ka Muhanga na bamwe mu bikorera, Dushimimana Claude Umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo akaba na Perezida wa Kompanyi ifite kubaka isoko mu nshingano zayo (Muhanga Investment Group) yatangaje ko bamaze gukusanya miliyoni zisaga 40 z’u Rwanda zo kubaka isoko rya kijyambare.
Uyu n’umwe mu myanzuro abikorera bo mu karere ka Muhanga biyemeje gushyira mu bikorwa nyuma y’umwiherero bakoreye mu karere ka Karongi muri Mata 2015 bakavuga ko bagomba kubaka isoko rya kijyambare kuko irihari rishaje cyane.
Claude Dushimimana wungirije mu rugaga rw’abikorera avuga ko abikorera 86 bashyize umukono ku nyandiko mvugo yemeza ko bagomba kubaka isoko, abarenga 30 muri bo aribo bamaze gutanga miliyoni 40 zo gutangira, aya mafaranga akaba amaze kugera kuri konti bitiriye MIG yagenewe inyubako, asigaye akazatangwa uko ubushobozi bugenda buboneka.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko mbere y’uko batanga aya mafaranga babanje gukora inyigo n’igishushanyo cy’ahazubakwa isoko, bakora n’amasezerano y’ubufatanye bw’abikorera n’Akarere kubera ko hari igice gito cy’imigabane akarere kagomba gushyira muri iyi nyubako.
Dushimimana ati “Hari ikizere gihari gishingiye kuri aya mafaranga abikorera bamaze gutanga, iki n’ikimenyetso kigaragaza ko n’andi asigaye agiye gutangwa gusa bisaba ko habaho ubukangurambaga mu bikorera”
Maj Gen Alex Kagame, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Amajyepfo, yabwiye abikorera ko bakwiye kwiha igihe kuko, iminsi bihaye iri yo guteza imbere Akarere kabo iri gushira nta kintu kigaragara bari bakora, abasaba ko biha igihe ntarengwa cy’iminsi imirimo yo kubaka isoko izatangira kubera ko igihe ari amafaranga kugikoresha nabi bitera igihombo.
Alphonse Munyantwali Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wasabye abikorera gufatira urugero rwiza ku karere ka Huye na Nyamagabe, kuko utu turere twombi tumaze kubaka amasoko ya kijyambere kandi tutarusha ubushobozi Akarere ka Muhanga, anabibutsa ko mu nama nyinshi bagiranye n’abikorera badahwema kubibutsa ibikorwa nk’ibi biteza imbere akarere batuyemo.
Abakurikiranira hafi ubufatanye bw’abikorera mu karere ka Muhanga, bavuga ko kudahuza ingufu biterwa no kuba hari amafaranga bigeze gutanga mu cyitwaga Sosiyete y’ishoramari ya Muhanga, agacungwa n’Ubuyobozi bw’akarere ariko akaba yaraburiwe irengero kugeza n’uyu munsi.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW-Muhanga
1 Comment
Ntabyo bazapfa kugeraho haracyari utubazo tw’abayobozi bamwe bamwe
Comments are closed.