Digiqole ad

Muhanga: Ba ‘gitifu’ baregwa kunyereza ibya rubanda imbere y’ubutabera

 Muhanga: Ba ‘gitifu’ baregwa kunyereza ibya rubanda imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwasubitse urubanza  ruregwamo bagitifu babiri bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano, hamwe n’abandi 26  bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.

Uwa Kabiri uhereye ibumoso  Mazimpaka Egide, n'abagenzi be  bakekwaho kunyereza umutungo wa leta.
Uwa Kabiri uhereye ibumoso Mazimpaka Egide, n’abagenzi be bakekwaho kunyereza umutungo wa leta.

Mazimpaka Egide wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayumbu, ariko akaba yarayoboraga umurenge wa Ngamba mbere, Kabanda Thomas, ushinzwe  VUP muri uyu murenge, Ndayisaba Francois Xavier umukozi wa Sacco  ushinzwe inguzanyo bafunze by’agateganyo.

Abasivili 26 bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano, bo baburana badafunze.

Aba baregwa bose babanje gusomerwa imyirondoro yabo, banatangarizwa  ibyaha bakurikiranyweho kugira ngo biregure cyangwa se bemerere ubucamanza uruhare rwabo.

Udahemuka Adolphe, Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, yababajije niba bose biteguye kuburana, bane muri aba 28 bahakanye ko  batarabona ubwunganizi  bityo ko harebwa indi taliki urubanza rwimurirwaho kugira ngo dosiye zabo zizahabwe ababunganira nta zindi nzitizi zibayeho.

Urukiko rwihereye rwemeza ko  ibyo aba  bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza ibya Leta bavuga ko biri mu burenganzira bahabwa n’amategeko, basaba ko iburanisha risubikwa rikazasubukurwa taliki ya 03 Nzeli 2015, kubera ko abacamanza bagiye kujya mu biruhuko.

Aba bose bakekwaho kugira uruhare mu gukora amatsinda ya baringa muri gahunda ya VUP, ndetse no guhimba imishinga no kuyifasha kubona inguzanyo y’amafaranga  menshi.

Mazimpaka Egide na  Rukimbira Emmanuel, urukiko ruvuga ko ibyaha bashinjwa babikoreye bombi mu murenge wa Ngamba, taliki 03 Nzeli nibwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi aho buri wese azabwirwa uruhare rwe n’amafaranga azaba  yaranyereje.

MUHIZI  ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga

15 Comments

  • bibaye kunyereza nta numwe wasigara kuko ibi baregwa bivugwa kuri ba Gitifu bose mu gihugu bazashishoze neza impamvu

  • promesses bla bla

  • Aaaaaaa babarekure udufi duto ubwose abirirwa nasaba imbabazi munteko bikarangira bamize amamiriyari ko ntawubegera none bagitifu nibo bafashwe ibi nukuduhuma amaso

  • Uziko ugisoma title y’inkuru wagirango ni ba gitifu bo mu karere ka Muhanga!

  • End bon !nonese na Rucyimbira arafunze cg aburana ari hanze?

  • ok

  • Mutubwire amafaranga twatanga kugirango baburane bari hanze natwe duyakusanye.

  • Byaba byiza title y’inkuru ikosowe cyangwa se ukaba wasanga ari Kamonyi igomba guhinduka Muhanga.

  • ariko se bavandi koko aba baciriritse ni bo bakwiye kuba babazwa bonyine mwahereye kuri bamwe bo hejuru bahombya leta akayabo bahora bitaba inteko bakanabyemera ça c’est de l’injustice muhane bose bitihi se bose mubareke.

  • pole, pole, Brother,but you are still regarded as innocent not untill the court confirms it thr’ its vadicts.

  • abohejuru birirwa barya amamilioni ntimubafunga ahubwo mugahimbira kubarihasi baba bakuyemo ayokunywa agacupa iyileta kandi ahobuzakera izadutegeka nabi amba muzabibona

  • Mutubwire ingurane twatanga kugirango dufunguze Egide plz he is nice man mutubwire turabinginze .

  • alert(‘Trial’);

  • ubutabera bw’u Rwanda ndabutegereje ku byo bakubeshyera Egide we!! Courage! you are innocent .

  • Thomas Azira Iki? _amatsinda Yarakozwe _baringa Barazimwerekaga _ntatsinda Ashinjw Yakoze aba Bandi Ko Bazira Amatsinda Yabo, Please Umusaza Natahe Turamushaka! Inamaze Twarazibuze Mu Murekure Vuba!

Comments are closed.

en_USEnglish