Digiqole ad

Ras Bertin yifuza ko abahanzi bose bakwiye kunyuzwa mu ngando

 Ras Bertin bakunda kwita ‘inshuti y’abana’ akora injyana ya Reggae mu Kinyarwanda, kuri we umuhanzi ni itara bityo iyo abona abahanzi batannye bakora ibihabanye bisebya cyangwa byanduza umuco w’u Rwanda biramubabaza bigatuma yumva ngo abahanzi bose bakwiye kujya banyuzwa mu itorero bakibutswa indagagaciro z’u Rwanda.

Rass Muda asanga abahanzi bose bakwiye guca mu ngando
Ras Bertin asanga abahanzi bose bakwiye guca mu ngando

Ras Bertin yabwiye Umuseke ko muri iki gihe ibihangano bisigaye byihuta cyane gusaakaara mu bantu kubera ikoranabuhanga n’itangazamakuru biri gutera imbere, gusa asanga bibabaje kuba hari ibihangano bisohokana ubutumwa buharabika isura n’umuco by’abanyarwanda ndetse biteye ikibazo gikomeye kuri sosiyete nyarwanda bikaba ngombwa ko za Minisiteri zihagarika ibyo bihangano ariko nyamara ngo biba byamaze kugera ku karubanda.

Ras Bertin asanga bene ibi bihangano byangiza abakiri bato kandi ari bo benshi mu gihugu ibi ngo bikaba ari ibintu biteye ubwoba cyane ku gihugu cy’ejo hazaza niba abantu bakabaye intangarugero (abahanzi) aribo bahinduka bagatanga ibyica indagagaciro z’u Rwanda.

 

Umuti ni ingando

Uyu muhanzi witwa ubusanzwe Bertin Mudacyahwa avuga ko umuti ukwiye w’iki kibazo ari ukunyuza abahanzi bose mu ngando, ku batarazinyuzemo.

Mu ngando aha ngo bahahererwa amasomo ajyanye no kumenya icyo igihugu gishaka ndetse n’icyo umuntu akibereyemo bityo umuhanzi ngo akahava arushijeho kumenya nawe uko yakoresha impano ye kijyanye n’indangagaciro, gukunda igihugu, kumenya ikizira n’ibindi biranga umunyarwanda.

Ati “Nyuma y’ingando nta ndirimbo wazongera kumva ngo yahagaritswe, nta gihangano twazongera kumva harimo ibisa n’ibitutsi no gushyamirana.”

Ras Bertin ariko yemera ko hari abahanzi benshi bari mu murongo mwiza ndetse bakwiye kureberwaho ariko ko iyo hajemo ikibi gisakara cyane kurusha ibyiza bityo hakwiye kubaho gukomeza gushishikariza abahanzi gukoresha impano zabo ibyiza byubaka umuryango nyarwanda.

Uyu muhanzi Ras Bertin ntabwo yabigize umwuga kuko afite ibindi yikorera mu mujyi wa Muhanga aho ayobora umuryango w’urubyiruko witwa “Ikizere Group” ukangurira rubanda gusigasira umuco nyarwanda  no kurengera  uburenganzira bw’Umwana.

Mu 2012 yasohoye indirimbo yise “Ba maso”, avuga ko yaburiraga abantu ku bikorwa byo kubagurisha mu bucakara, ubu uyu munsi bihangayikishije umuryango nyarwanda. Gusa we akaba anavuga ko ababazwa no kuba n’itangazamakuru hari ubwo ritita ku bihangano nk’ibi bitanga ubutumwa bukomeye ku rubyiruko ndetse no ku bishobora kurubaho.

Ras Bertin afite izindi ndirimbo nka Abana, Mwalimu, Dukundane, Abaheburayo n’izindi zikubiyemo cyane cyane ubutumwa ku muryango nyarwanda.

Kanda hano wumve indirimbo ya Ras Bertin “ Ba Maso”.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mungando bazabigishe no gucuranga abaririmba gusa turabarambiwe kandi babaze kugwira.

  • Nange banteye iseseme

  • Ni igitekerezo kiza, Ministeri bireba buriya nayo irabizi kabisa!

  • Bravo kuri Ras, yewe na abanyonzi bazabahe ingando

  • birakwiye cyane kko hari indirimbo wumva ntacyo zisobanuye cyakubaka societe hakubitiraho namashusho ateye isoni ukibaza niba bazi ko abana bakursmo imico mibi …..ngaho Mr JOE nagerageze

  • uyu muras aranyemeje! abahanzi bacu benshi ntibaramenya kuba umustar ko ari ukuba ikitegererezo ku bandi, none se harimo isomo rihe kwambara za pocket down, kunywa itabi, ubusinzi…nanjye nti: Joe n’umusaza Rucagu nibatangirire hafi!

  • Ngire icyo nibariza rasta inshuti y’abana: indirimbo zawe nazibona he ko numva ufite ubutumwa? wowe ubwawe uboneka ute ngo ube waganira n’abantu? ufite ideas z’abagabo!!! big up, reggae’s strong!!!!!

  • Niba aruko bimeze nihajyeho kugenzura ubuziranenge kubihangano.ariko hari abahanzi gakondo beza da; amaradiyo nabo baduhe injyana zifite i cyereke zo

  • ingando ningenzi kandi abahanzi bacu mbifurije kujyambere bakore nibihangano byambuka imipaka

Comments are closed.

en_USEnglish