Muhanga: Polisi yeretse Urubyiruko Ibiyobyabwenge isaba ko babyirinda
Kuri uyu wa kabiri Polisi mu Karere ka Muhanga, yeretse abanyeshuri ibiyobyabwenge inabasaba ko birinda kubikoresha kuko byangiza ubuzima ndetse bigahungabanya n’umutekano w’igihugu.
Iki gikorwa cyo kwereka abanyeshuri ibiyobyabwenge, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’Imyaka 15 Polisi y’igihugu imaze igiyeho ndetse no gusoza icyumweru cyahariwe Polisi gisanzwe cyizihizwa buri mwaka.
Kayihura Claver, ushinzwe Community Policing, yari ahagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga yagarutse ku bikorwa Polisi y’igihugu yakoze muri iki gihe cy’imyaka 15, ku bufatanye n’izindi nzego birimo kuba mu gihugu hose harangwa n’umutekano ku buryo u Rwanda rusigaye ruwusagurira abandi hirya no hino ku isi.
Kayihura avuga ko nubwo Umutekano uri mu nshingano z’ibanze za Polisi, badashobora kuwugeraho hatabayeho Ubufatanye n’Abaturage kuko mu midugudu iwabo, ariho umutekano uhera.
Yabwiye Urubyiruko rw’Abanyeshuri ko muri iki cyumweru cyahariwe Polisi ndetse no mu mezi make ashize, hari bamwe mu rubyiruko bafatiwe mu bikorwa bigayitse byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bityo ko baramutse babaye ijisho rya bagenzi babo ibiyobyabwenge mu rubyiruko bishobora kuranduka bigacika burundu.
Dushime Rodrigues, umwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gitarama, yavuze ko bigoye kubona amakuru y’abantu bakoresha ibiyobyabwenge kuko usanga ababinywa babikora rwihishwa, ariko ko bagiye kubanza kugira inama urubyiruko bagenzi babo, babereka ingaruka mbi zabyo kugira ngo uzagwa muri uyu mutego ntihazagire ikindi yitwaza.
Yagize ati: “Tugiye kuba ijisho rya bagenzi bacu mu mashuri kugira ngo iyi ngeso mbi, ntibazayitwanduze.”
Sebashi Claude, Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga, wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko urubyiruko rwinshi rufatirwa muri ibi byaha rufite imyaka 15 na 20 y’amavuko.
Yasabye abenshi mu bana bari muri icyo kigero cy’imyeka kudafatira urugero rubi ku rundi rubyiruko runywa ibiyobyabwenge, ahubwo bakarushaho kwita ku bibafitiye inyungu by’umwihariko no gukorera igihugu muri rusange kubera ko ari bo bayobozi b’ejo b’igihugu.
Polisi mu karere ka Muhanga, ikaba yerekanye bimwe mu biyobyabwenge birimo ibiro 30 by’urumogi, litiro 20 za Kanyanga ndetse na litiro 2500 by’inzoga zinkorano. Abantu 16 bikekwa ko ari bo babifatanwe bakaba kugeza ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi I Nyamabuye.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga