Muhanga: Ibitaro by’Amaso byakira abarwayi 100 ku munsi
Pierre Claver Ndahayo umuyobozi mu bitaro by’amaso mu i Kabgayi avuga ko bakira abarwayi bagera ku 100 ku munsi bafite ibibazo by’amaso. Si abanyarwanda gusa kuko ubu binakira abarwayi bavuye muri Congo, Burundi na Uagnda.
Ibi bitaro by’amaso byatangiye mu 1993 bihagarara kubera Jenoside yakorewe Abatutsi byongera gusubukura mu 1997 ariko bikorera mu nyubako nto ugereranyije n’abarwayi babiganaga biza kuba ngombwa ko bagura bubaka inyubako nini.
Ndahayo Pierere Claver ushinzwe ubuyobozi n’imari muri ibi bitaro by’amaso, yavuze ko uko iminsi yagiye ihita bagiye banoza serivisi maze abagana ibi bitaro barushaho kwiyongera .
Ndahayo yavuze ko mu mwaka wa 2002 ibitaro by’amaso bya Kabgayi aribwo byagize ubushobozi buhagije bw’abakozi barimo abaganga, abaforomo n’ibikoresho byinshi byatumye noneho umubare w’abarwayi wiyongera ku buryo usibye abaturuka mu Rwanda hose, hasigaye haza n’abaturuka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka Congo, u Burundi na Uganda.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bahise bagura inyubako bubaka izindi zigezweho, kugirango umubare nuzamuka hatazabaho ikibazo cy’aho bacumbikira abarwayi n’abarwaza.
Ati:’’Indwara z’amaso hafi ya zose turazivura, tunatanga ku buntu indorerwamo cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke.’’
Ikindi Ndahayo ashingiraho avuga ko gituma abarwayi benshi bakunze kugana ibi bitaro, ngo ni uko 90% by’indwara z’amaso zivurirwa hano muri ibi bitaro.
Yongeyeho ko bari gusaba ibindi bitaro by’Uturere ko bitangiza serivisi y’ubuvuzi bw’amaso kugirango serivisi zihabwa abarwayi zirusheho kuba nziza mu bitaro.
Indwara z’amaso ibi bitaro bikunze kuvura cyane ni urushaza, Ingaruka za Diyabete z’amaso, imbonakure, imbonahafi ndetse n’izindi zidakabije zikunze kwibasira amaso.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
None se kuki mutadushyiriraho contacts téléphoniques zabongo abashaka kuzajya kuhivuriza bazajye batélefona bafata Rendes-Vous? Byadufasha rwose muziduhaye kugirango utazajya ufata urugendo rurerure ujya kumurongo ufata amasaha kdi wakagiye ufite RDV bikihuta bikanakurinda kurara, bakwakira vuba ugahita utaha wowe uturuka kure. Merci!!
Comments are closed.