Rubavu: Gitifu yanenzwe gusambana n’umugore mu biro by’Akagali
Mu nama y’Abajyanama b’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa 18 Nzeri 2015 aba bajyanama banenze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugali tugize Umurenge wa Nyundo muri aka karere, ko yakojeje isoni abakozi b’Akarere muri rusange asambanyiriza umugore mu biro by’Akagali abaturage bakamutahura.
Nubwo iyi nama njyanama yanavuze ku bindi bibazo bitandukanye bireba aka karere, iyi nama yari iyobowe na Nelson Mbarushimana, yagarutse ku myitwarire y’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse by’umwihariko uyu muyobozi w’Akagali kari mu murenge wa Nyundo.
Mu kwezi gushize ngo nibwo uyu muyobozi yazanye umugore (utari uwe) mu biro by’Akagali abereye umuyobozi barasambana ariko ngo arangije amukingiraniramo.
Abaturage nibo baje gutabara uyu mugore bakingura ibiro by’Akagali ku ngufu nyuma yo kubura uyu muyobozi.
Uyu mugore utari uwo muri aka gace yabwiye abaturage ko amaze gusambana n’uriya muyobozi yamubajije niba atari bushake icyumba bakararana kuko ntaho yari afite handi arara, maze ngo uyu muyobozi ahita amukingirana muri ibi biro by’Akagali amubwira ko yarara aho. Gusa ngo amaze gukingurirwa yacumbikiwe n’abaturage.
Aya makuru ngo yaje kugera ku bayobozi ku rwego rwisumbuyeho maze batumiza uyu muyobozi w’Akagali ariko ntiyaruhanya asaba imbabazi ndetse asezeranya ko bitazongera.
Iyi nama yavuze ko uyu muyobozi yakojeje isoni ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Ikibazo cy’abayobozi mu nzego z’ibanze basambanira mu biro giheruka kuvugwa mu karere ka Muhanga aho abayobozi ku rwego rw’imirenge batunzwe agatoki gusambanya abo ku rwego rw’utugali.
Umwe mu baturage witwa Philbert Bagirimana wo mu karere ka Kicukiro yabwiye Umuseke ko ibi bivugwa ari uko ari abayobozi ku nzego zo hasi ariko ko iyi ngeso yo gusambanira mu biro iri no kuri bamwe mu bayobozi ku zindi nzego zisumbuyeho.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Yoboboboooo nuko aruwo mutinyutse naho ubundi abayobozi no hejuru ni ngeso yabo !!
Uwo ni uwamenyekanye hari n’abandi benshi babikora
Mubareke birire abana ikibazo nuko babikorera mubiro ngaho utarabikora namutere ibuye.
ngo yasabye imbabazi ko bitazongera?come on men, none c aka karere kagira umunyamategeko?uyu mugitifu ntabwo mwumva icyaha yakoze?none c ahubwo barumva ikosa ryoroshye kuburyo atanabona ibihano dicsiplinaires?OMG,,,birababaje mu nzego z;ibanze niba aruko bajyanamo ibintu
ndumva aho warongorera hose ikibi ni kurongora kungufu naho muri bureau ntacyo bitwaye necessaire ni kuba yakwemereye kandi akazi wagasoje
Ntibyoshye keretse Imana umuremyi yonyine niyo yakemura amahano abera kuriyi si
Uwo yari umusazi
ko bataza i Muhanga aho Gitifu w’umurenge se we avugwaho gusabanya abakozi be mu murenge n’abo ayobora kandi akagorwwa kuyobora umu. yarabyaraguuuuuuye abo bana se bazzira iki atabarera
huuum… udukumi twiza dukora mu biro mu Rwanda baturongora buri munsi mu ntebe zo mu biro,
Comments are closed.