Muhanga: Abikorera bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside banafasha abo basize
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Muhanga, bahawe inkunga ya miliyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba agamije kubereka ko bifatanyije na bo mu gahinda batewe n’ingaruka za jenoside.
Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatandatu abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, cyateguwe n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga kigamije gufata mu mugongo imiryango y’ababo bazize Jenoside.
Kimonyo Juvénal, Perezida w’urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka basanzwe bagikora buri mwaka, ariko ko batekereje ko bagomba kwibuka by’umwihariko abahoze bikorera kugira ngo bifatanye n’imiryango yabo kandi bayereke ko umubabaro basigiwe na Jenoside bawusangiye bose.
Kimonyo avuga ko kuremera iyi miryango y’abarokotse, bafashe umwanzuro ko buri mwaka bazajya bafatamo bake muri bo bakaba ubufasha buzajya bubunganira mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane bagereranyije n’amikoro urugaga rw’abikorera rugenda rubona.
Yagize ati: “Ubufasha tubaha ni ikimenyetso cy’uko twifatanyije na bo kuko ntabwo bikemura ibibazo byose bafite, ahubwo birabaha imbaraga zo kumva ko turi kumwe.”
Mukagasana Faina wiciwe umugabo we muri Jenoside avuga ko ashimira urugaga rw’abikorera rwashyizeho umunsi wihariye wo kwibuka abikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko kuba ahawe ubufasha bw’amafaranga ibihumbi 300, bigiye kumufasha gusana inzu ye yatinze kuzura, kandi akabizeza ko iyi nkunga ahawe atazayipfusha ubusa.
Mupagasi Fidèle wari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango, yavuze ko kwibuka Jenoside ari igikorwa Abanyarwanda bose bakwiye guha agaciro kubera ko abishwe batazize indi politiki keretse kuzira uko baremwe.
Yavuze ko kwibuka iyo biherekejwe no gufasha abarokotse batishoboye biba akarusho, asaba abarokotse bahawe inkunga ko bayikoresha neza ku buryo bazajya bazirikana n’imirimo yakoreshejwe.
Usibye aba bantu bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inkunga, urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, rumaze gufasha abagera ku icumi mu myaka ibiri ishize.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubutaha bazikubite agashyi kuko hitabiriye umubere muto ugereranyije n’abagombaga kuba bahari kandi n’amakosa akomeye gutegura igikorwa cyo kwibuka hanyuma bamwe bagahitamo kuryama nabyo n’ugupfobya dufatanye kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ariko ndashimira abitabiriye mukomerezaho
Comments are closed.