Steven Baribwirumuhungu n’abandi bagabo batatu bekekwaho ubufatanyacyaha n’uyu uregwa kwica umuryango w’abantu batandatu muri iki gitondo bari imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Abaregwa ni Baribwirumuhungu Steven, umugabo Leonidas Simbarubusa yahungiyeho mu karere ka Ngororero uregwa guhishira Baribwirumuhungu wamuhungiyeho ndetse akamufasha gahunda bari batangiye yo guhindura amazina. Abandi babiri baregwa ni abagabo Tito Mugemanyi na Uwayisenge Livine […]Irambuye
Tags : Muhanga
Muhanga – Mu gusoza amahugurwa y’iminsi 15 mu bijyanye no kuvura ibikomere byo ku mutima, kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama, abaturage bibumbiye mu matsinda 36 bari bayarimo batangaje ko bakize ibikomere bari baratewe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aya mahugurwa yahuriyemo amatsinda agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, […]Irambuye
Nyamabuye, Muhanga – Umuyobozi wa Koperative y’iterambere ry’abahinzi-borozi ba Makera (IABM) Mukankusi Alphonsine yatangarije Umuseke ko kuba ubu bafite hafi yabo uruganda rutunganya ibigori bigiye kugabanya ingendo za hato na hato bakoreraga mu mujyi wa Kigali bajya gushaka isoko. Uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga. Mukankusi […]Irambuye
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi ba Minisiteri y’umutungo kamere, n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Imena Evode, yatangaje ko amafaranga aturuka ku mabuye y’agaciro atagera ku baturage uko bikwiye, asaba ko imyumvire nk’iyi yahinduka kugirango umusaruro uturukamo usaranganywe. Iyi nama nyunguranabitekerezo y’umunsi yabereye mu karere ka Muhanga, igamije kurebera hamwe uko […]Irambuye
Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yakoreye mu murenge wa Kiyumba i Muhanga kuri uyu kane yanenze bamwe mu bayobozi badakemurira abaturage ibibazo ahubwo bagategereza ko ari we ugomba kuza kubibazwa. Nyuma y’ijambo rye perezida Paul Kagame yatanze umwanya ku baturage, uyu mwanya w’ibibazo utabaye muremure nkuko bikunze kuba hirya no hino mu ngendo ze, mu […]Irambuye
Mu ruzinduko mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 17 Nyakanga Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku baturage yabibukije ko umutekano bagira uruhare mu kubumbatira ariwo shingiro rya byose. Ababwira ko ushaka kwima umuntu amajyembere abanza akamubuza umutekano, abizeza ko abashinzwe kuwucunga ngo babishoboye cyane. Kubonana n’abaturage kwa Perezida Kagame uyu munsi ntikwaranzwe n’ibibazo byinshi […]Irambuye
Nyuma y’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira inyubako zitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu aho yibasiye Gereza y’aka karere, itsinda ry’ibigo na minisiteri birebana n’iki kibazo ni ukuvuga Polisi y’u Rwanda, ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura ( EWSA), ikigo gishinzwe imyubakire n’imiturire ndetse na Minisiteri y’ibikorwa Remezo ( MININFRA), rirajwe inshinga no […]Irambuye
Inkongi z’umuriro za hato na hato zikomeje kuyogoza mu gihugu, mu myaka ibiri ishize inkongi zisa n’ishaka kuba icyorezo, ibimeze kwangirika ni byinshi abamaze kuhasiga ubuzima ubu barenga barindwi muri icyo gihe. Ministre w’umutekano mu gihugu yatangaje ko Leta iri gukora ibishoboka. Umuriro watwitse inzu y’urubyiniro, utwika amashuri ya Byimana inshuro zirenze imwe, utwika amaduka […]Irambuye
Mu ruzinduko Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof Lwakabamba Silas yakoreye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruherereye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/07/2014 yasabye abashinzwe imirimo yo kubaka uru rugomero ko bazaba barangije bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga. Muri uru rugendo Minisitiri w’ibikorwa remezo Professeur Lwakabamba, hamwe n’abandi […]Irambuye
28 Kamena 2014 – Abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu bari kuri Stade ya Seminari i Kabgayi aho baje gukurikirana irushanwa rya PGGSS ryabasanze iwabo. Ni ihiganwa ubu rigeze mu kiciro cya Live, ni ku nshuro ya kabiri baririmbye muzika ya Live, buri muhanzi biragaragara mu maso ko yiteguye guhatana. Abahanzi bamaze gutombora uko bagiye gukurikirana […]Irambuye