Digiqole ad

Gatsibo: Rucagu yasabye Urubyiruko kurushaho kunga ubumwe

Mu muhango wo gusoza itorero ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rugera ku 1114, Umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Rucagu Boniface yabasabye kurushaho kunga ubumwe.

Rucagu Boniface  aha intore icyemezo cy'uko yatojwe
Rucagu Boniface aha intore icyemezo cy’uko yatojwe

Uyu muhango wabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu tugari no mu mirenge igize Uturere tw’Intara y’Amajyepfo rwatojwe indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface yabwiye intore ko zikwiye guhindura imikorere bubaka Umunyarwanda nyawe.

Rucagu yagize ati “Mwirinde ibishobora kubatanya, mwubahane mwese, mube abarinzi b’ibyagezweho, mugende mugamije guhindura Abanyarwanda b’Intara y’Amajyepfo mu myumvire, imikorere, n’imitekerereze.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Rosemary MBABAZI yashimiye abafatanyabikorwa bafasha Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) mu gutoza, barimo Itorero ry’Igihugu (NIC), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Uturere twose, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) , Minisiteri y’Ingabo, Polisi y’Igihugu.

MBABAZI avuga ko uru rubyiruko rwatojwe binyuze mu buryo butanu bw’Imitoreze y’Intore burimo imyitozo ngororamubiri ifasha urubyiruko mu kugira ubuzima bwiza, imikoro-ngiro ibafasha kwishakamo ibisubizo no kureba kure, ibiganiro, kwiyereka bigamije kubafasha gukorera hamwe badasobanya, gutarama no guhiga.

Uru rubyiruko rwashyikirijwe icyemezo cy’Umutoza w’Intore bahiga no kuzesa imihigo bishyiriyeho mu gufasha urubyiruko rwo mu tugari bahagarariye kwiteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, Shyerezo Norbert avuga ko izi ntore zigiye gukora ibikorwa bitandukanye bizafasha mu guhindura aho baturuka mu tugari binyuze mu ndangagaciro bigiye mu itorero.

Yagize ati “Muharanire ubuzima bwiza, mukorera mu matsinda yo kuzigama, murwanye ibiyobyabwenge n’abashaka gushora ubuzima bw’urubyiruko mu kaga, muharanire gushaka ibisubizo mufasha abatishoboye.”

Teta Phionah umwe mu batojwe, avuga itorero ryatumye amenya indangagaciro yakwifashisha nk’urubyiruko mu gufasha bagenzi be mu kagari aho aturuka.

Teta ati “Twigiye indangagaciro zitandukanye mu itorero, ibi bizadufasha kwereka urubyiruko tuyobora uburyo bwo kuzimakaza dushaka ibisubizo ku bibazo dufite mu tugari twacu.”

Iri torero ryabaye mu matariki ya 22-29 Werurwe 2015, ryitabiriwe n’uturere umunani tw’Intara y’Amajyepfo. Insanganyamatsiko yaryo yari “Twahisemo kuba Umusingi w’Iterambere.”

Umunyamabanga uhoraho muri MYICT MBABAZI Rosemary arashimira inzego zindi za Leta bafatikanya mu gutoza uru rubyiruko
Umunyamabanga uhoraho muri MYICT MBABAZI Rosemary arashimira inzego zindi za Leta bafatikanya mu gutoza uru rubyiruko
Ifoto y'Abayobozi n'abarangije itorero bo mu ntara y'Amajyepfo
Ifoto y’Abayobozi n’abarangije itorero bo mu ntara y’Amajyepfo
Depite UWIRINGIYIMANA Philbert uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko na Visi Perezida wa NIC Brig. General Emmanuel BAYINGANA
Depite UWIRINGIYIMANA Philbert uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko na Visi Perezida wa NIC Brig. General Emmanuel BAYINGANA
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko ashyikiriza intore icyemezo cy'umutoza w'Intore
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko ashyikiriza intore icyemezo cy’umutoza w’Intore
Bamwe mu bayobozi b'uturere ndetse n'abahuzabikorwa ba NYC mu turere bari muri iki gikorwa cyo gusoza itorero
Bamwe mu bayobozi b’uturere ndetse n’abahuzabikorwa ba NYC mu turere bari muri iki gikorwa cyo gusoza itorero
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko MWESIGWA Robert arasaba urubyiruko kunoza imikoranire kugira ngo rugere kuri byinshi, abemereye ubufatanye muri byose
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko MWESIGWA Robert arasaba urubyiruko kunoza imikoranire kugira ngo rugere kuri byinshi, abemereye ubufatanye muri byose
Habayeho guterek a intango barahiga
Habayeho guterek a intango barahiga
Ngo biteguye kuzana impinduka z'aho batuye mu tugali no mu mirenge yabo mu ntara y'amajyepfo
Ngo biteguye kuzana impinduka z’aho batuye mu tugali no mu mirenge yabo mu ntara y’amajyepfo

Amafoto/Twizeyimana Eugene

NYC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Urubyiruko dukeneye gukorera hamwe aho kugira ngo umwe abe nyabwijyendaho!

Comments are closed.

en_USEnglish