Digiqole ad

Muhanga: Baribwirumuhungu na bagenzi be bamanuwe muri gereza nkuru

Muhanga – Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa 28 Kanama ko rutanga umwanzuro warwo ku iburanisha ry’ibanze rya Baribwirumuhungu Steven wemera ko yishe umuryango w’abantu batandatu hamwe n’abareganwa na we, rwatangaje ko baba bafunzwe iminsi 30 by’agateganyo.

Baribwirumuhungu (iburyo) n'uwo barega kumuhishira i Ngororero imbere y'urukiko mu
Baribwirumuhungu (iburyo) n’uwo barega kumuhishira i Ngororero imbere y’urukiko mu minsi ibiri ishize

Uwitwa Gaston nawe uri mu bakekwaho uruhare mu kwica uyu muryango aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Aba baregwa uko ari bane (4) bahise bavanwa muri kasho bamanurwa muri gereza nkuru ya Muhanga gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iburanisha ry’urubanza rwabo mu mizi ruzakurikiraho nyuma.

Baribwirumuhungu Steven yemera ko ariwe wishe umuryango w’umugore n’abana be batanu bari batuye mu Byimana mu karere ka Ruhango, akabica abaziza ko bari bafite amakuru ko yatorotse gereza kandi bagiye kumutanga.

Umugabo Leonidas Simbarubusa yahungiyeho mu karere ka Ngororero we aregwa guhishira Baribwirumuhungu akamufasha no muri gahunda bari batangiye yo guhindura amazina. Uyu imbere y’urukiko yari yabyemeye ariko avuga ko atari azi ko uyu Baribwirumuhungu yishe abantu mu Byimana.

Abandi babiri baregwa ni Tito Mugemanyi na Uwayisenga Livine bafatanywe ikoti ririho amaraso menshi ngo bari bamaze iminsi bambarana kandi ngo ryari irya Baribwirumuhungu, bakaba babazwa aho bahuriye n’uyu wemera ubwicanyi n’impamvu yabasigiye ikoti rye, aho yari avuye n’impamvu batabivuze. Bo bahakana ko bari bazi iby’iri koti na Baribwirumuhungu.

Bose uko ari bane urukiko rwategetse ko baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 bahita bamanurwa.

Steven Baribwirumuhungu ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu ari nacyo kiremereye mu mategeko y’u Rwanda ku wahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe.

Elysee MUHIZI
UM– USEKER.RW/Muhanga

en_USEnglish