Tags : MINISPOC

Min. Businjye yasabye abayobozi b’Akarere kwita kuri stade ya Gicumbi

Mu gikorwa cy’umuganda wahariwe urubyiruko kuri uyu wa gatandatu, Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera usanzwe ashinzwe no gukurikirana Akarere ka Gicumbi, yasabye abayobozi b’aka karere kureba uko ikibuga cy’iyi stade cyakwitabwaho kugira ngo abahakinira bakinire ahantu hakwiye. Yashishikarije kandi urubyiruko gukunda sport kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Yagize “Mayor muzagerageze kwita kuri iyi stade, munubake ibibuga […]Irambuye

I Kigali ntihabura ubuso bw’imikino n’imyidagaduro – PS MINALOC

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura umuganda udasanzwe w’urubyiruko mu gihugu hose, uzaba mu mpera z’iki cyumweru ugamije gukora ibibuga by’imyidagaduro mu tugari tw’igihugu cyose, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshya yavuze ko i Kigali hari ikibazo cyo kutagira ahantu hagenewe imikino n’imyidagaduro, ariko ngo hazaboneka. Kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga […]Irambuye

Ubukwe nibube ubukwe na comédie ibe comédie – Min.w’Umuco

*Minisiteri y’Umuco igiye gukora ubushakashatsi maze izatangaze imigendekere y’ubukwe yemewe *Minisitiri w’Umuco yanenze ‘aba-star’ bambara nabi, badasokoza… *Yanenze imiryango ifata abakobwa nk’ibicuruzwa mu gukosha *Umuco ngo nubwo watira cyangwa ugakura ntugomba guta umwimerere Minisitiri w’Umuco na Siporo Mme Julienne Uwacu yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagasigasira umuco wabo ngo udata […]Irambuye

Umutoza wa Rayon Sports yanenze cyane imisifurire ya Issa Kagabo

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatandatu, umutoza Kayiranga Jean Baptiste w’iyi kipe yanenze cyane umusifuzi Issa Kagabo amushinja kubogamira kuri Pilisi FC yatsinze 1-0. Mbere y’umukino ikipe ya Police FC yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, ahanini bigaterwa n’uko yabashije gukuramo ikipe ya […]Irambuye

“Abafite ubumuga bw’uruhu ni abantu nk’abandi” – Hakizimana uyobora OIPA

Ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2015 mu Rwanda hizihijwe bwa mbere umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu (Nyamweru), abayobozi bakuruye ishyirahamwe ryabo bavuze ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi nubwo mu myumvire ya bamwe mu Banyarwanda ngo batabaha agaciro. Abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaje ibibazo bitandukanye binyuze mu bihangano byabo kuko bamwe biyemeje kuba abahanzi kugira […]Irambuye

Gisagara: MINISPOC yageneye abacitse ku icumu Frw 7 000 000

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2015 y’ifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gisagara mu murenga wa Musaha kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banabagenera miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yavuze ko uruzinduko rwabo rudasanzwe kuko baje kubasura ngo bibuke Abazize […]Irambuye

McKinstry yahawe akazi na FERWAFA atagira ibyangombwa byo gutoza

25 Gicurasi 2015- Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatanze akazi ku mutoza w’ikipe y’igihugu  Amavubi adafite ibyangombwa yasabwaga nk’uko byari mu itangazo risaba akazi, umutoza Jonathan McKinstry agiye gusubira i Burayi gukomeza amasomo ya UEFA Pro Licence. Mu itangazo ryaraye ritanzwe  na FERWAFA rivuga ko ubwo bahaga akazi Jonathan McKinstry ngo atoze ikipe y’igihugu […]Irambuye

Exclusive: Ali Bizimungu watozaga Kiyovu yeguye

Update: Mu kiganiro kuri telefoni, umutoza Ali Bizimungu yatangarije Umunyamakuru w’Umuseke ko atakiri umutoza wa Kiyovu Sports. Yavuze ko amagambo yatangaje ubwo Kiyovu yatsindwaga na As Kigali ku mukino wa nyuma wa shampiyona, aho yashinjaga ubuyobozi bw’ikipe yatozaga kuba bwaragize uruhare mu kuza ku mwanya mubi wa 9 muri shamipiyona y’uyu mwaka w’imikino, atakiriwe neza […]Irambuye

Athletisme: Kajuga na Muhitira barahiga muri ‘Peace Marathon’

18 Gicurasi 2015- Abakinnyi babiri basa nk’abahiga abandi mu mukino ngororamubiri mu Rwanda wo kwiruka ku maguru Felicien Muhitira ndetse na Kajuga Robert, bombi barahiga mbere y’irushanwa rya Kigali Peace Marathon. Mukiganiro na Umuseke umukinnyi Felicien Muhitira usiganwa ku maguru yatangaje ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ryiswe ‘Kigali Peace […]Irambuye

en_USEnglish