Tags : MINISPOC

Ibyo KUBATIZA ‘from today’ bigomba gucika – Joe

19 Kanama – Nyuma yo guhererekanya ububasha Minisitiri Amb Joseph Habineza yahaye umwanya abanyamakuru bamubaza ibibazo. Kimwe mu byo bamubajije niku bijyanye no kwita amazina manyarwanda abakinnyi b’abanyamahanga biherutse gutuma CAF ihagarika ikipe y’u Rwanda. Ministre Habineza yavuze ko ibi bintu byo kwita amazina bigomba guhagarara kuva uyu munsi. Amb Joseph Habineza abajijwe kuri politiki […]Irambuye

Ishimwe Alonso, ku myaka 6 gusa impano ye iratangaje

* Ava mu Bugesera buri gitondo aje kwitoreza i Kigali * Ku myaka ine nibwo yari yinjiye ishuri ry’umupira * Ubu atera ‘jongle’ 1 000 umupira utaragwa hasi * Umubonye atangarira ubuhanga bwe, bikamutera amatsiko y’imbere he Umupira w’amaguru nubwo bawiga ariko habaho no kuba ufite impano. Prince  Alonso Ishimwe afite imyaka itandatu gusa yiga […]Irambuye

Kajuga Robert amaze umwaka atavuzwa imvune yagiriye mu Burusiya

Yibuka neza ko tariki 10/08/2013 ubwo yari ahagarariye u Rwanda muri Championat du Monde yo gusiganwa ku maguru mu Burusiya aribwo yavunitse ubwo yacikaga umutsi wo ku kirenge hejuru y’agatsinsino ntarangize isiganwa. Kuva ubwo avuga ko atigeze avurwa neza ngo asubire mu marushanwa kugeza ubu. Robert Kajuga ni umusore usanzwe ahagararira u Rwanda mu marushanwa […]Irambuye

Umushahara w’umutoza mushya w’Amavubi wateje impaka

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu muhango wo kumurika umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Stephen wasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa 21 Gicurasi, abanyamakuru bifuje kubwirwa umushahara uyu mwongereza azajya ahabwa umuyobozi muri Ministeri ababwira ko bidashoboka uretse nyirawo awivugiye. Stephen Constantine we yavuze ko aje kubakira u Rwanda ikipe nziza izakina amarushanwa ya CHAN 2016. Uyu […]Irambuye

Umuhango wa tariki 07 Mata kuri stade Amahoro, imyiteguro ku

Umunyamakuru w’Umuseke yabashije gukurikirana imyiteguro y’umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba tariki 7 Mata kuri stade Amahoro ku rwego rw’igihugu. Biragaragara ko uzaba ari umunsi ukomeye. Imyiteguro iri ku musozo. Stade Amahoro nyuma y’igihe kirenga ukwezi ifunze, yakorewe imirimo y’amasuku no guhindura uduce tumwe na tumwe twayo, nk’ibyicaro by’icyubahiro […]Irambuye

en_USEnglish