Digiqole ad

Gisagara: MINISPOC yageneye abacitse ku icumu Frw 7 000 000 n’amabati

 Gisagara: MINISPOC yageneye abacitse ku icumu Frw 7 000 000 n’amabati

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko ibyo abacitse ku icumu bakorerwa bitabagarurira ababo ariko bibagabanyiriza amaganya

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2015 y’ifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gisagara mu murenga wa Musaha kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banabagenera miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Uwacu Julienne  avuga ko ibyo abacitse ku icumu bakorerwa bitabagarurira ababo ariko bibagabanyiriza amaganya
Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko ibyo abacitse ku icumu bakorerwa bitabagarurira ababo ariko bibagabanyiriza amaganya

Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yavuze ko uruzinduko rwabo rudasanzwe kuko baje kubasura ngo bibuke Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Njyewe n’abo twagendanye twabonye ko dukwiye kugira umwanya wihariye wo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, akaba ari muri urwo rwego twaje. Twaratoranyije aka karere kugira ngo tubabwire ko aho turi tuzirikana ko muhari ndetse tuzi n’ibikomere Jenoside yabasigiye.”

Yababwiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hari icyo bifasha abakiriho ndetse n’igihugu, asaba guharanira ko amateka mabi yabaye i Musha atazongera kubaho ukundi,.

Uwacu yavuze ko kuba abakoze Jenoside batarageze ku mugambi wabo wo gutsemba Abatutsi atari impuhwe babagiriye ko ahubwo hari ingabo zitanze zigahagarika Jenoside bamwe bakemera no kugwa ku rugamba.

Nubwo ibikorwa bikorerwa abacitse ku icumu bitabagarurira ababo babuze, Min. Uwacu yavuze ko bituma bataguma mu maganya.

Yagize ati “Abakoze Jenoside baratsinzwe bagomba gutsindwa burundu, igihe abarokotse Jenoside bahorana agahinda bakabaho nabi byashimisha bamwe bakoze Jenoside.”

Veneranda Nyiranzarubara umwe mu bacitse ku icumu bo muri uyu murenge wa Musha  yatanze ubuhamya avuga ko Jenoside yabaye muri Musha ari kimwe n’iyabaye ahandi hose mu gihugu, ashima uburyo Leta yafashije abarokotse kwiyubaka, ariko anagaragaza ko hari ibyo bagikeneye nko gusanirwa inzu.

Innocent Mvukiyehe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha yavuze bafite imiryango y’abacitse ku icumu 316 igizwe n’abantu 653, muri yo 145 ihabwa inkunga y’ingoboka,  icyenda igizwe n’inshike zihabwa inkunga y’ingoboka yihariye.

Yakomeje avuga ko abacitse ku icumu bo mu murenge wa Musha bataheranwe n’agahinda ko ahubwo bitabiriye umurimo, ariko bakaba bakeneye gusindagizwa kugira ngo uyu munsi babashe kugera aho abandi bageze.

Uyu muyobozi yanavuze kandi ko amacumbi abacitse ku icumu batuyemo yubatswe huti huti Jenoside igihagarikwa muri 1995 yubakwa ku nkunga ya PAM yubakishwa amatafari ya rukarakara, uyu munsi ngo arashaje n’amabati yarangiritse ngo byari bikenewe ko asanwa.

Mvukiyehe kandi yanasabye ko ku kijyanye n’imanza zitari zarangizwa, Abacitse ku icumu bafashwa kubona inyandiko zabo aho zishyinguye kugira ngo nibiba ngobwa habe hanaterwaho Cashet mpuruza babashe kwishyurwa

Muri iki gikorwa hatanzwe amabati 1800 bababwiye ko bazayabagezaho vuba, miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzabafasha gushyiraho ayo mabati, imiryango 10 ikaba yagenewe bimwe mu bikoresho by’ibanze.

Hon.Uwacu yasabye ubuyobozi bw’akarere ko ibyo bibazo byagaragajwe byakemurwa bikava munzira.

Iki gikorwa cyakozwe n’abayobozi bafatanyije n’abakozi b’ibigo bishamikiye kuri minisiteri y’umuco na siporo birimo Ikigo cy’ingoro ndangamurage n’amateka, Inteko y’Ururimi n’Umuco n’Ikigo cy’intwari z’igihugu ku bufatanye na Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Abakozi ba MINISPOC n'ibigo biyishamikiyeho bifatanyije n'abaturage ba Musha kwibuka
Abakozi ba MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho bifatanyije n’abaturage ba Musha kwibuka
Imiryango 10 y'abacitse ku icumu bahawe ibikoresho by'ibanze byo murugo
Imiryango 10 y’abacitse ku icumu bahawe ibikoresho by’ibanze byo murugo
Muri uyu muhango Mayor w'aka karere ntiyari ahari
Muri uyu muhango Mayor w’aka karere ntiyari ahari
Abakozi muri minisiteri y'umuco na siporo n'ibigo biyishamikiyeho
Abakozi muri minisiteri y’umuco na siporo n’ibigo biyishamikiyeho

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nizereko atazamera nka ya mabati ya Habyarimana abatwa baririmbye.

  • mwarakoze pe

  • kuki burigihe ibintu byose bibaye usangamo abasilikali? abambaye nabatambaye? tuzabeshya abanyarwanda kugeza ryari? u Rwanda rwari rufite abasilikari 7000 abajandarmes 3000.Ubu ahantu hose basigaye baruta abaturage reba nkuyu utambuka inyuma wambaye umupira wumukara.Ntabwo mvugako inzego zumutekano zitagomba gukora akazi kazo ariko rero kugota abaturage dore ko aribyo zikora kuva kera turabiramiwe.

  • Kinyakura:ni uko kuba ari umusirikare bitamubuza kuba ari concerned na genocide,ashobors kuba yariciwe cg yumva ari inshingano ze kwifatanya n abandi kdi birumvikana.bityo rero ntiyakwica amategeko agena akazi ke ngo kugirango yerekane ko ataje kubagota.after all ntawe yahutaje

Comments are closed.

en_USEnglish