Digiqole ad

McKinstry yahawe akazi na FERWAFA atagira ibyangombwa byo gutoza

 McKinstry yahawe akazi na FERWAFA atagira ibyangombwa byo gutoza

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Nzamwita de Gaule uyobora FERWAFA yatangazaga umutoza mushya w’Amavubi Johnny McKinstry

25 Gicurasi 2015- Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatanze akazi ku mutoza w’ikipe y’igihugu  Amavubi adafite ibyangombwa yasabwaga nk’uko byari mu itangazo risaba akazi, umutoza Jonathan McKinstry agiye gusubira i Burayi gukomeza amasomo ya UEFA Pro Licence.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo Nzamwita de Gaule uyobora FERWAFA yatangazaga umutoza mushya w'Amavubi Johnny McKinstry
Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Nzamwita de Gaule uyobora FERWAFA yatangazaga umutoza mushya w’Amavubi Johnny McKinstry

Mu itangazo ryaraye ritanzwe  na FERWAFA rivuga ko ubwo bahaga akazi Jonathan McKinstry ngo atoze ikipe y’igihugu Amavubi mu masezerano  bagiranye ngo bamwemereye kuzajya gukomeza amasomo nubwo mu itangazo ryo gutanga akazi basabaga ko uwifuza gutoza Amavubi aba afite impamyabushobozi ya UEFA A, CAF A cyangwa AFC A.

Jonathan agiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kwiga mu gihe u Rwanda rusabwa gutsinda Uganda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ry’imikino nyafurika ya Olempike izabera mu gihugu cya Senegal mu Ukuboza 2015.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, ikipe ya Uganda U-23 tatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-1, bityo Amavubi afite akazi gakomeye i Kampala ko gusezera Uganda iwabo.

Biravugwa ko kuba McKinstry azaba yagiye gushaka impamyabushobozi i Burayi adasanganwe, ikipe y’igihugu izasigaranwa n’umutoza Mashami Vincent wari umwungirije bivugwa ko azafatanya na Emanuel.

McKinstry azagaruka mu Rwanda mu ntangiriro za Kamena aje gutegura umwiherero w’Amavubi mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2017 aho bazahura na Mozambique i Maputo mu matariki ya 13-14/06/2015.

McKinstry kuva yatangira gutoza Amavubi yakinnye imikino ine atsinda umwe, anganya umukino umwe indi ibiri arayitsindwa.

Imikino yatsinzwe, ni uwa Zambia. Gusa yabashije gusezerera Somalia mu mikino y’a U-23, umukino ubanza i Kigali yari yatsinze 2-0, mu gihugu cya Djibouti, Somalia inganya n’u Rwanda 1-1, abasha kuyikuramo.

Undi mukino yatsinzwe ni uw’i Kigali aho Uganda y’abaterengeje imyaka 23 ku wa gatandatu tariki 23 Gicurasi yatsinze Amavubi 2-1.

Uwagombaga gutoza Amavubi yasabwaga kugira ibyo bikurikira
Uwagombaga gutoza Amavubi yasabwaga kugira ibyo bikurikira

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ngaho namwe mumbwire ngo mutegereje intsinzi da! Ubu se ibi bisobanurwa bite niba koko atari afite ibyangombwa? Ubuse byanyuze mu zihe nzira ngo aganze abandi bityo akukane akazi? Ubwo nimutegereze intsinzi muzayibona!

  • Aiko Lic A uriyamutoza arayifite, ahubwo arigukorera B, ntimukayobye abantu!

  • Inzego zurwanda zose uhereye kuri HE zirakora pe,
    Wagera mumikino ugahura nurwitwa FERWAFA,ni humiriza nkuyobore,kuko batuyoborera imikino nabi,baratubabaza ,ariko kuko ataritwe tubashyiraho,ntakundi.ingaruka murazibona uburyo abantu bacitse kubibuga.none nyakubahwa Deguale nabo mufatanyije kutubabaza mwakweruye mukegura aho kuduteza agahinda Ka buri munsi ko abanyarda tudahwema kunenga urwego muyobora.

  • Kibwa2 reka nkukosore niba utabizi ubimenye,yaba afite licence A agakorera B gute?muri football Licence B iri munsi ya Licence A,habanza Licence C(puis C international),B(puis B international),Licence A(puis A international)nyuma A professionnel.Nizere ko usobanukiwe.

    • NTACYO REKA DUTEGEREZE WENDA HAMWE N’IMANA HARI ICYO AZAMARIRA ABANYARWANDA MUMUPIRA WAMAGURU NUBWO IYO LICENCE A ATAYIFITE

      • GUSA IKIMBABAZA NUKO ABATOZA BEZA BABISHOBOYE TUTAJYA TUBASHA KUBAGUMANA BIRAMBABAZA CYANE REBA NKA LUTHOMIL, NABANDI

  • Hahahhaha!De Gaule numuntu wakubiswe n’inkuba hahahhaha! Buri kintu cyose akoze kiba Ari zero….. Hahahhaha

  • erega ntimukamurenganye yabaye impumyi, nabakozi bo muri iriya nzu yananiwe kubayobora ngo azayobora abatoza! muzabaze ko kelly na Liliane ataribo bamuyoborera?

  • (Ukuri) urabaza cyangwa ufitiye gihamya?

  • De Gaule koko abuze ibyishimo abanyarwanda million 11 zirenga!!! Ubwo se ujya guha akazi umuntu udafite ibyangombwa; witwaje iki?????

    Ndababaye peeeee

Comments are closed.

en_USEnglish