Tags : MINISPOC

Congo-Brazza: Team Rwanda yegukanye umudali w’umwanya wa gatatu

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika “All Africa Games” iri kubera muri Congo-Brazzaville kuri uyu wa kane yegukanye umudari w’umwanya wa gatatu mu gusiganwa n’iminota ku makipe ahagarariye ibihugu. Kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri, amakipe y’ibihugu binyuranye bya Afurika yahatanye mu kiciro cyo gusiganwa hisunzwe […]Irambuye

AMAFOTO: Urukerereza rubyina ibijyanye na buri Ntara y’u Rwanda

Mbere itorero ry’Igihugu Urukerereza ryaserukiraga u Rwanda ariko abantu bakaribona nk’itorero rigaragaza umuco w’Intara y’Amajyepfo bitewe n’amateka iyi Ntara yagize ahanini ashingiye ku ngoma ya cyami. Uyu munsi Urukererezabagenzi rubyina imbyino zose ugendeye ku miterere y’u Rwanda. Ku munsi w’Umuganura i Nyagatare abantu barishimye kandi batangazwa n’imbyino zabo. Nk’uko byasobanuwe n’Umusaza Straton Nsanzabaganwa, yasobanuye ko […]Irambuye

U Rwanda nta cyo rutageraho rufite umuyobozi nka Kagame –

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye

Nyagatare: Abanyarwanda bahuriye mu nkera y’imihigo baratarama buracya

Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa. […]Irambuye

Umuganura uha abantu imbaraga zo kongera umusaruro – Min. Uwacu

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi w’umuganura kuri uyu wa 3 Kanama 2015, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko umuganura uhuza abantu bakarebera hamwe umusaruro bagezeho muri uwo mwaka ndetse bakiha n’izindi ntego z’uko banoza imikorere. Kimwe mu bigaragaza umusaruro uturuka ku muganura ngo ni uko mu Kigega Agaciro hagezemo amafaranga asaga miliyari 23 kandi zikaba […]Irambuye

Ubu Rayon Sports iyobowe na Gacinya Denis nyuma yo kwegura

Nyuma yo kwegura kwa Ntampaka Theogene, Ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru mu nama rusange yashyizeho ubuyobozi bushya bukuriwe na Perezida mushya Gacinya Denis. Olivier Gakwaya wari warasezeye yongeye kugaruka aba umunyamabanga w’iyi kipe y’i Nyanza. Azaba yungirijwe na Visi Perezida wa mbere Martin Rutagambwa, Visi Perezida wa kabiri Fredy Muhirwa naho Umunyamabanga Mukuru […]Irambuye

Kigali Up: Agasuzuguro gashobora gutuma Abahanzi nyarwanda bayizinukwa

Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda habereye iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival ryitabirwa n’abahanzi bo mu Karere u Rwanda rurimo, ahandi muri Africa ndetse no ku Isi yose, bamwe mu bahanzi nyarwanda ntibishimiye imitegurire y’iyi festival bavuga ko ubutaha bidahindutse batazanayitabira. Iri serukiramuco ngaruka mwaka rifite intego yo guteza imbere Umuco Nyarwanda no guhesha […]Irambuye

Kamonyi: Inzu y’amateka ya Jenoside  yeguriwe Akarere

*Iyi nzu yubatswe hashize imyaka 8, kugira ngo ibike amateka ajyanye na Jenoside ntibyakozwe *Yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 300, ubu hazatangwa andi yo kuyisana, *Abaturage bavuga ko batanze amafoto y’ababo bazize Jenoside n’uyu munsi ntibazi aho ari, *Min.Uwacu avuga ko kudakoresha iyi nzu yatwaye akayabo ari ugupfusha ubusa Mu biganiro byahuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne […]Irambuye

World Cup 2018: Amavubi azahera mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza muri Afurika no ku Isi bitazakina imikino y’icyiciro cya mbere y’amajonjora y’Igikombe cy’isi cya 2018 (World Cup) kizabbera mu Burusiya. Ibi CAF yabitangaje kuri uyu wa kabiri, habura iminsi ine ngo habe umuhango uzagaragaza uko amakipe azakina imikino yo gushaka […]Irambuye

en_USEnglish