Tags : MINISPOC

PGGSS V: Kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe

Update: Umuhanzikazi Butera Knowless amaze kubwira abakemurampaka ko ijwi rye ryagiye ataza kuririmba Live ubwo ibyo baza gutangamo amanota, live ntibaza kuyibara. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, irushanwa Prumus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu (PGGSS V), igitaramo cyaryo cya kabiri kirabera kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka […]Irambuye

MINISPOC: Nyuma y’impinduka, haba hakurikiyeho umweyo ku batekinisiye

Nyuma y’uko uwari minisitiri w’umuco na siporo Ambasaderi Habineza Joseph avanywe muri iyi minisiteri, agakurikirwa n’uwari ushinzwe umuco weguye ku kazi ke, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko benshi mu batekinisiye (techniciens) bakora muri MINISPOC nabo baba bagiye kuvanwa mu mirimo yabo. Amakuru atugeraho aremeza ko ubu hari ibizamini byamaze gukorwa ku bashobora gusimbura bamwe mu […]Irambuye

Amb. Joe yahaye ububasha Uwacu ngo ayobore siporo n’umuco

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri Joseph Habineza wasezerewe ku mirimo na Minisitiri mushya Uwacu Julienne uzayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa mbere tariki 9 Werurwe 2015, Uwacu yavuze ko Minisitiri atari byose, yizeza kuzafatanya n’abandi mu guteza imbere Umuco na Siporo. Uwacu Julienne uheruka kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame […]Irambuye

Minisitiri wa mbere wa Siporo w’umugore mu Rwanda yarahiye

Julienne Uwacu umugore wa mbere ubaye Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze mu Rwanda yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa 06 Werurwe 2015, Perezida Kagame yavuze ko we n’undi mugore warahiriye kuba umudepite, batezweho imikorere myiza n’ubushake mu gukorera abanyarwanda. Mu ijambo rigufi cyane rya Perezida Kagame uyu munsi, yakomojeho ko ibyo batezweho atari bicye […]Irambuye

Nirisarike arahakana ko atambuye Desire Mbonabucya

Mu kiganiro Nirisalike Salomon yahaye UM– USEKE yavuze ko atigeze yambura uwahoze ari manager we Desire Mbonabucya ngo kuko uyu atari manager we kandi ngo Mbonabucya nta n’ikarita yo kuba manager yagiraga. Salomon Nirisarike yagize ati: “Jye ntabwo nigeze mwambura kuko siwe ushinzwe kungurisha(Manager) ,mfite manager wanjye wanzanye hano. Desire Mbonabucya nta n’ubwo afite ikarita […]Irambuye

Igikombe cy’Isi 2022: Imikino ishobora kuzaba mu Gushyingo no mu

Umukino ufungura amarushanwa y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Qatar mu mwaka wa 2022, uzatangira tariki 26 Ugushyingo naho umukino wa nyumauzaba tariki ya 23 Ukuboza, nk’uko byatanzwemo inama n’itsinda rya FIFA riri kwiga ku mikino y’icyo gikombe nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga. Abakinnyi bazakina icyo gikombe cy’isi bagomba kuzaba barekuwe n’amakipe yabo […]Irambuye

FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda bose

1 Ukwakira 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nama Minisiteri ya Siporo yatumijemo abanyamakuru yarimo kandi ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yatangaje ko uru rwego rusabye imbabazi abanyarwanda bose ku makosa yakozwe yo guha abanyamahanga ubwenegihugu mu buryo budasobanutse bakitwa abanyarwanda. Mzamwita ati “Igihe kirageze ngo dusabe […]Irambuye

en_USEnglish