Digiqole ad

Exclusive: Ali Bizimungu watozaga Kiyovu yeguye

 Exclusive: Ali Bizimungu watozaga Kiyovu yeguye

Update: Mu kiganiro kuri telefoni, umutoza Ali Bizimungu yatangarije Umunyamakuru w’Umuseke ko atakiri umutoza wa Kiyovu Sports.

Yavuze ko amagambo yatangaje ubwo Kiyovu yatsindwaga na As Kigali ku mukino wa nyuma wa shampiyona, aho yashinjaga ubuyobozi bw’ikipe yatozaga kuba bwaragize uruhare mu kuza ku mwanya mubi wa 9 muri shamipiyona y’uyu mwaka w’imikino, atakiriwe neza n’abayobozi ba Kiyovu gusa we akemeza ko ariko kuri.

Yagize ati “Sinkiri umutoza wa Kiyovu.”

Umuseke washatse kumenya niba nta mafaranga Kiyovu imugomba hagendewe ku masezerano y’akazi bari bafitanye, Ali avuga ko ibyo bataricara ngo babibare birangire.

Inkuru ya kare: Amakuru Umuseke ukesha umwe mu bantu ba hafi y’umutoza Ali Bizimungu wari usanzwe ikipe ya Kiyovu Sport, aremeza ko yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa kane tariki 21 Gicurasi.

Ali Bizimungu watoje amakipe atandukanye mu Rwanda
Ali Bizimungu watoje amakipe atandukanye mu Rwanda

Ali Bizimungu watoje amakipe atandukanye mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports, yageze mu ikipe ya Kiyovu avuye muri As Muhanga.

Amakuru Umuseke ufitiye gihamya ni ay’uko uyu mutoza yabwiye umwe mu bantu bahafi ye ko yafashe icyemezo cyo kwegura ku kazi ke nk’umutoza wa Kiyovu Sports, nta bwo haramenyekana aho azerekeza, ndetse aya makuru ntaramenyekana mu ikipe yatozaga.

Kiyovu Sport, muri uku kwezi yizihije isabukuru y’imyaka 51 ishize ikina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, muri uyu mwaka w’imikino yarangije ari iya cyenda ku rutonde rwa shampiyona.

Mu mukino wa nyuma wa shampiyona muri uyu mwaka, ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsindwaga na As Kigali 3-1, Ali Bizimungu yavuze ko kuba ikipe ye irangije ku mwanya mubi wa cyenda ubuyobozi bwayo bwabigizemo uruhare.

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aba banyamakuri bite byabo ra! Ndebera nawe kejuru y’iyi foto???!!! Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi Kweli! Umunyamakuru utazi n’umunsi turiho amakuru ye twayizera dute?

  • Goodbye!

  • Ko ubuyobozi bwa Kiyovu se buvuga ko bamwirukanye? Kugira ngo umuntu ajye hagati ubanza yavuga ko YEGUJWE!

Comments are closed.

en_USEnglish