Digiqole ad

I Kigali ntihabura ubuso bw’imikino n’imyidagaduro – PS MINALOC

 I Kigali ntihabura ubuso bw’imikino n’imyidagaduro – PS MINALOC

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ari kumwe na PS wa MINALOC, uwa MINISPOC n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura umuganda udasanzwe w’urubyiruko mu gihugu hose, uzaba mu mpera z’iki cyumweru ugamije gukora ibibuga by’imyidagaduro mu tugari tw’igihugu cyose, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshya yavuze ko i Kigali hari ikibazo cyo kutagira ahantu hagenewe imikino n’imyidagaduro, ariko ngo hazaboneka.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga ari kumwe na PS wa MINALOC, uwa MINISPOC n'Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ari kumwe na PS wa MINALOC, uwa MINISPOC n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert ari kumwe n’abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu basobanuriye abanyamakuru iby’umuganda udasanzwe w’urubyiruko.

Minisitiri Nsengimana Philbert yavuze ko uyu muganda udasanzwe watekerejwe n’urubyiruko ubwarwo mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Uyu muganda uhuye n’isabukuru ya 21 y’umunsi wo Kwibohora, ni umuco w’urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu iterambere.”

Yavuze ko urubyiruko rufite umuhate wo kuba nibura mu mezi atatu muri buri kagari hazaba hari ikibuga cy’imikino n’imyidagaduro. Ibyo ngo kubigeraho ni inzira ebyiri, gutegereza Leta n’abandi bagira neza cyangwa kubyigezeho.

Yasabye buri rubyiruko rwose kuzabigiramo uruhare kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga ubwo mu gihugu hose hazaba hari uwo muganda, ku rwego rw’igihugu uzabera mu karere ka Rubavu.

Abanyamakuru bagaragaje impungenge z’uko u Rwanda rufite ubuso butoya by’umwihariko mu mujyi wa Kigali ku buryo kubona ahazajya ibyo bibuga bikaba byagorana.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka ariko asanga ubuso bwo gushyiraho ahantu h’imyidagaduro n’imikino mu Mujyi wa Kigali ngo hatabura.

Yagize ati “Ndizeza ko ibibuga bizaboneka, i Kigali hari ikibazo cyo kubura aho kwidagadurira ariko nzi ko hazaboneka mu byanya bisigara bitubatsemo. Mu iterambere abantu bagomba kugira ahantu ho kwidagadurira.”

Munyeshyaka yagaye imyumvire ya bamwe bumva ko umuganda ukorwa na nyirurugo gusa abana bakuru n’umugore bagasigara biryamiye cyangwa ntacyo bakora imuhira, kandi ngo itegeko rivuga ko umuganda ukorwa n’umuntu wese ufite imyaka y’ubukure.

Imikino n’izindi mpano ku Isi byagaragaye ko bishobora guhindura ubuzima bwa bantu bagakira bakaba baherwe, n’ubwo kwidagadura n’imikino ari ingenzi ku buzima bw’umuntu. Gusa ariko mu Rwanda imyumvire yo gukora siporo no kwidagadura iracyari hasi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo, Edouard Kalisa yavuze ko bikigoye ko Abanyarwanda bishyiramo umuco wo gukora siporo no gukunda imikino, ariko ngo hari icyizere.

Yagize ati “Guhindura imyimvire ntibyakorwa umunsi umwe, ariko namwe mubona ko mu myaka ine ishize abantu bahindutse, usanga hari abantu bari hamwe bakora siporo, cyane mu mpera z’icyumweru. Imyimvire yo gukora siporo yarahindutse ariko kubishyira mu buzima bwa buri munsi ntibyoroshye.”

Iki gikorwa gihuriwemo n’inzego zitandukanye zirimo Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, MINALOC, Polisi y’Igihugu, Inama y’Igihugu y’Abagore, Minisiteri y’Umuco na Siporo n’abandi.

Mu Rwanda hamaze igihe hari amabwiriza ko ku bakozi ba Leta ku wa gatanu bakora siporo nk’itegeko guhera saa kenda, ariko nk’uko byavuzwe n’abanyamakuru ngo iyi siporo bamwe bayisimbuje akabari, abandi bigira mu byabo kandi baba bafinze ibiro badatanga serivisi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi yagahunda ni booo

    Yagerwaho hateguwe imiganda ,kwiyambaza abantu bakorera muri group nini nka Police, RDF, Dasso,…

    Naho ibyo kwaka inkunga amahanga yo kubaka ibibuga niho agasuzuguro gahera niho ruswa yiyojyerera !!!

    Ubutaka nubwa leta nta kiguzi bisaba kuhatunganya na maboko ya banyarwanda ibikoresho bikeya bikenewe bige muri budget dore turasora.

Comments are closed.

en_USEnglish